Sigaho kwiganyira,Yesu aragukunda

Kwamamaza

agakiza

Sigaho kwiganyira,Yesu aragukunda


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-05-18 08:29:23


Sigaho kwiganyira,Yesu aragukunda

Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga umwana wayo w’ikinege kugirango umwizera wese atarimbuka. Ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho (Yohana 3:16)

Igikorwa cyo gukenera gukundwa cyinjiye mu mibereho yacu ku buryo bwimbitse kuburyo twese tubivukana.

Kuva umwana ari mu nda kugeza avutse akenera urukundo rw’ababyeyi cyane cyane mama we. Mu gitabo cye yise “Aimer avant qu’il naisse” Professeur Jean Pierre Relier yagaragaje umumaro ukomeye umubyeyi agirira umwana we amutwite akamukunda kugeza avutse, yongeye kandi kugaragaza ibyago bikomeye umwana ahura nabyo iyo yanzwe na nyina ko bimwangiriza amarangamutima bityo ibyishimo bikamuba kure.

Uko gukenera gukundwa na Mama we birakomeza kugeza avutze agakenera gukundwa n’abantu bose bamuba hafi ( Papa, umuryango, abarimu, incuti n’abandi) ntibigarukira aho kandi, nyuma yo kuva mu bwana nabwo akenera gukundwa kugeza arangije ubuzima bwe hano ku isi.

Ubushake bw’Imana ni uko amadini n’amatorero hagombye kuba ahantu buri wese yisanga akunzwe:

Ese waba warabuze urukundo ku bari babifite mu nshingano?

Niba ariko bimeze, ntutekereze ko hari uruhare wabigizemo ngo wange gukundwa. Reka Imana ikomeze igukunde kuko niyo yabanje kugukunda itarakurema, igatanga umwana wayo ngo agucungure.

Ese waba uri umwana wavutse adakenewe na mama wawe cyangwa akakwanga nyuma yo kuvuka?

Niba ari uko bimeze umva amagambo akurikira: mbese umugore yakwibagirwa umwana, ntababarire uwo yibyariye? “Icyakora bo babasha kwibagirwa ariko jye sinzakwibagirwa” bivuze ngo naho abantu bakwanga Uwiteka azakomeza kugukunda” (Yesaya 49:15)

Ese waba waratawe ukaba ubayeho mu buzima bubi?

Niba bimeze bityo umva amagambo yavuzwe n’umwanditsi wa Zaburi “ubwo Data na Mama bazandeka, uwiteka azandarura ” Zaburi 27:10 bivuze ko Imana iri mu ruhande rwawe udakwiye gukuka umutima.

Ese nta miryango ufite, cyangwa n’iyo ufite yarakwibagiwe?

Mugihe bimeze bityo,witinya kuko Imana niyo yonyine izi gukunda ntimeze nk’abantu bahinduka nk’igicu. Imana ibesha mu mazu abadafite shinge na rugero, ibohora imbohe ikaziha kugubwa neza, ariko abagome bakaba mu gihugu gikakaye (Zaburi 68:7)

Muby’ukuri Imana ishaka ko amatorero aba ahantu buri wese akwiye kwisanga akunzwe, aho abantu bababarirana ibicumuro byabo hanyuma bakarangwa no gukundana ndetse bakaba mu mahoro.

Muri macye Birakwiye ko wakira urukundo rw’Imana kugira ngo ibashe kugukiza ibikomere wahuye nabyo mu buzima bityo ubohoke mu izina rya Yesu.

Source: www.topchretien.com

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?