Sigaho kwiganyira,Yesu akwitayeho

Kwamamaza

agakiza

Sigaho kwiganyira,Yesu akwitayeho


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-05-25 08:53:25


Sigaho kwiganyira,Yesu akwitayeho

Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima. Nuko amahoro y’Imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarinde imitima yanyu n’ibyo mwibwira muri Kristo Yesu (Abefeso 4:6-7)

Kwiheba ni amarangamutima yo kumva utameze neza cyangwa wataye umutwe. kugeza ubu ni icyorezo gikora ku bihumbi byinshi by’abantu. Kwiganyira biba muri kamerey’umuntu mu gihe ageze mu bikomeye byaba rusange cyangwa se ku giti cye, ariko iyo umuntu atisuzumye neza, umwanzi Satani yuririraho agateza umuntu agahinda gashobora kuvamo kwiyahura.

Kwiganyira ni ikintu kibi kibangamira ndetse kikangiza amarangamutima y’umuntu ku buryo bwimbitse, ariko se kuki twakwemera guheranwa n’ubwihebe kandi tuzi neza ko ari bibi?

Mu by’ukuri, kwiganyira bikunda kwibasira abantu benshi ariko cyane cyane abantu baba kure y’Imana. N’ubwo bimeze bityo, isengesho ni intwaro ikomeye yo kubirwanya kuko bitwinjiza mu bwiza bw’Imana ishobora byose.

Isengesho rifite imbaraga zikomeye kandi ni imwe mu ntwaro z’ingenzi mu kurwanya kwiganyira:

Iyo uhangayitse, burigihe nibyiza gusengera ibibazo byawe kuruta kuganira nabandi kubyerekeye ibikugoye .Yesu yamaze igihe kinini mu masengesho mubuzima bwe yamaze ku isi, atwereka urugero rw’ubuzima bwiza.

Twasomye muri Luka 5.15-16: “Imbaga nini yateraniye kumwumva no gukira indwara zabo. Ariko asubira mu butayu arasenga. "Niba Yesu akeneye kumara igihe kinini mu masengesho kugira ngo asohoze umuhamagaro we, ndatekereza ko nshobora kuvuga ko ari nako bimeze kuri twe.

Yesu yari yarihaye Imana wese ndetse ayiha ’ubuzima bwe. Kandi kubera ko tuzi ko Imana idukunda ndetse idushakaho ibyiza gusa, dukwiriye kuyiha ubuzima bwacu neza. Ntidukeneye kuyisobanurira ibibazo byacu byose, dukwiye kuyihereza wese hanyuma tukayisaba kutwitaho muri byose.

Kenshi na kenshi turushya amasengesho yacu bigatuma adakora neza cyangwa ngo agire umumaro, ariko Igihe kirageze cyo guhinduka. Iyo duhangayitse kandi tukigora kugirango tubone igisubizo cyiza, tugomba kumenya ko Imana yonyine ari yo izi icyatubera cyiza.

Muri Matayo 11.29, Yesu yaravuze ati: "mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho kuko ndi umugwaneza, kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu. Mu bwami bw’Imana nta miruho cyangwa guhangayika bizabaho.

Muri macye kwiganyira ni bibi kuko bitwibira ibyishimo kandi umuntu ariganyira ntagire icyo yiyungura ahubwo bikamuviramo gucumura ku Mana. Nimucyo nk’abakristo twegere Imana tuyibwire ibyo dukeneye byose kuko ariyo yita kuri twe.

Source: www.topchretien.com

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?