Rwa rukundo n’ubumwe byarangaga itorero(...)

Kwamamaza

agakiza

Rwa rukundo n’ubumwe byarangaga itorero byagiye he? Pastor Desire


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-07-07 03:01:40


Rwa rukundo n’ubumwe byarangaga itorero byagiye he? Pastor Desire

“Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.” (Yohana 13:35).

Kera iyo winjiraga mu rusengero rw’abarokore wakiranwaga ubwuzu, urukundo n’ urugwiro rudasanzwe, wareba ku maso y’abo usanze ukabona basazwe n’ibyishimo. Iyo rero bwo wahatindaga, wabonaga bafite ubumwe utapfa gusanga ahandi keretse mu bamenye Imana gusa. Ibi rero byabaga imwe mu mpamvu zikomeye zatumaga uhageze atifuza kuhava.

Ntabwo ari mu rusengero gusa ahubwo n’aho umurokore atuye wasangaga abana neza n’abaturanyi ku buryo n’abatarakizwa bamutangira ubuhamya. Yabaga yarahindutse by’ukuri ndetse abenshi bakifuza gusa nawe. Ibi nabyo byatumaga abenshi bahindukira, bakakira agakiza.

Uko iminsi yagiye ishira, abarokore bamwe na bamwe bagiye bahinduka ku buryo bagiye barangwa n’intege nke ndetse tutatinya kuvuga ko n’ibyaha kera batatinyukaga batangiye kubikora, maze bigatukisha itorero mu batarakizwa.

Kimwe mu bintu abantu bakeneye ni urukundo, kandi uru rwarazimye.

Ubusanzwe isi yuzuye ibintu byinshi byiza ariko icyo yabuze ni urukundo kandi buri wese ararukeneye yaba akijijwe cyangwa atarakizwa. Biratangaje cyane kandi birababaje ko kuri ubu urukundo rwabuze n’aho twakarushakiye, aha ndavuga mu bana b’ Imana, naho rwarazimye.

Ikibabaje ni ukunyagwa ntubimenye: Uzi gusigarana insengero zubatswe mu buryo bugezweho, amaturo yiyongera buri gihe, ibyuma bya muzika bihenze, abaririmbyi baririmba mu buryo bugezweho, imodoka nziza z’abashumba, amazina aremereye abakora imirimo mu nsengero bitwa ariko washaka urukundo ukarubura?

Nubwo tubifata nk’ibisanzwe ariko itorero rya Efeso Imana yarigaye ko ryaretse urukundo rwa mbere kandi ko niritihana izakura igitereko cy’itabaza aho cyari kiri kugeza aho bazihanira.

Iyo urebye ahahoze iryo torero ubu hari inkuta zisurwa na ba mukerarugendo ariko kubona umurokore byakugora kuko Abayisilamu ari 99,9%. Ikibazo cyabayeho ni ikihe? Bazize ko babuze urukundo rwa mbere nubwo bari bafite ibindi byose.

Ahari urukundo nta bice, kwikunda, kurwanira icyubahiro, kwikubira, kurebera abarimbuka ndetse no gukunda amafaranga birengeje urugero bihaba. Kimwe mu bimenyetso biranga urukundo ni ubumwe. Ibi byasimbuwe n’intambara zidashira ziri mu matorero y’abizera.

Nasoza ngira nti “Tugaruke ku rukundo rwa mbere ni bwo bazamenya ko turi abigishwa ba Kristo”.

Pastor [email protected]

Ibitekerezo (6)

Laurien Byiringiro

29-08-2017    01:57

Nukuri Imana itugarurire urukundo rwacu rwambere

11-07-2017    00:26

Imana iguhe umugisha mukozi w’Imana .izinyigisho haraho zitugeza

11-07-2017    00:26

Imana iguhe umugisha mukozi w’Imana .izinyigisho haraho zitugeza

Jean Pierre

7-07-2017    13:49

Impano iruta izindi ni urukundo

JMV

7-07-2017    09:10

Urukundo nibwo bukiritu ntiwakwifuriza mugenzi wawe ibyiza umwanga kandi ntiwamwifuriza ibibi umukunda. Imana impe urukundo niko nisa biye namwe mbasabira mu izina rya yesu amen.

Uwiringiyimana Agnes

7-07-2017    05:23

Ndashima Imana cyane ndetse ndashima na Pastor Desire ,ubutumwa atugezaho buratwubaka kand budufasha guhinduka rwose.Imana idushoboze kuba abakiranutsi yishimira kandi tugira urukundo muri byose Amn

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?