RINDA URURIMI Dr. Fidèle MASENGO

Kwamamaza

agakiza

RINDA URURIMI Dr. Fidèle MASENGO


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-12-05 02:59:32


RINDA URURIMI Dr. Fidèle MASENGO

Zaburi 141:3 - Uwiteka, shyira umurinzi imbere y’akanwa kanjye, Rinda umuryango w’iminwa yanjye.

Kimwe mu mahirwe Imana yaduhaye ni Ururimi. Ariko ni rumwe mu ngingo dutunze tugomba kurinda cyane. Ni rwo rwakijije benshi kd ni rwo rwicisha benshi. Ni rwo ruguhuza n’abantu kd ni narwo ruguca ku bantu.

Intambara ninshi umuntu ahura nazo zinyura mu magambo avuga.
Ubukristo nyabwo busaba umuntu kwitwararika mu mvugo.

Hari ibintu 3 ugomba kumenya ku magambo y’ururimi rwawe:

1) Uzabazwa ibyo Ururimi rwawe ruvuga byose.
Matayo 12:36 - "Kandi ndababwira yuko ijambo ry’impfabusa ryose abantu bavuga, bazaribazwa ku munsi w’amateka.

2) Ururimi ruhishe imbaraga z’ibyiza nibibi. Hitamo icyo urukoresha.
Imigani 18:21 - Ururimi ni rwo rwica kandi ni rwo rukiza, Abarukunda bazatungwa n’icyo ruzana.

3) Ururimi ni yo soko y’ibibi.
Yakobo 3:6 - Kandi koko ururimi ni umuriro. Yemwe ni ububi bungana n’isi! Ururimi rwashyizwe mu ngingo zacu, ni rwo rwonona umubiri wose, rukongeza kamere yacu yose, na rwo rukongezwa na Gehinomu.

Nyuma yo kwiga aya masomo nasanze nagira umuntu inama yo kwiga gukoresha amahirwe dufite yo kutavuga! Guceceka ntawe byishe! Nanone kd utkereze kubyo uvuga...bizakurinda kubara amagambo usohora. N’ukomeza kuvuga amagambo utatekereje, uzisobanura ku ngaruka z’ibintu utagambiriye.

Mugire umunsi mwiza mwese!

©Devotion posted by Dr. Fidèle MASENGO, Foursquare Gospel Church/ Kimironko

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?