Perezida Donard Trump ngo ni impano y’Imana ku(...)

Kwamamaza

agakiza

Perezida Donard Trump ngo ni impano y’Imana ku banyamerika


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-08-25 03:20:08


Perezida Donard Trump ngo ni impano y’Imana ku banyamerika

Ngo nubwo benshi bavuga ko Perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika, Donard Trump yatowe mu buryo butemewe, ariko ngo Trump ni impano abanyamerika bahawe n’Imana nkuko bivugwa n’umwe mu bajyanama bo mu buryo bw’umwuka ba perezida Donard Trump


White,umujyanama wa Trump mu by’umwuka

Uyu ni umu pasiteri witwa White Paula uyobora itorero New Destiny Christian muri leta ya Flolida aho ahamiriza abanyamerika uburyo perezida wabo agereranwa na esiteri wo muri bibiliya, esiteri yabaye umwamikaziatabiteganyaga ariko kuko Imana yari yamutunze inkoni abari bakereye ibirori bibwira ko muri bo havamo umwamikazi batashye bimyiza imoso

Aha rero uyu mupasiteri White Paula afatanije n’abandi bapasiteri bagenzi be bahamije ko Trump agereranwa n’umwami mu gihugu cyabo


White Paula

Mu magambo ye bwiteyavuze ati ” Bavuga cyane k’umukuru w’igihugu cyacu , yego ni byo, baravuga ngo yatowe mu buryo butemewe ariko twe nk’abanyamerika turashima Imana ku bwe. Kandi turamwubaha, kubera ko atari umunyapolitike usanzwe, ni umuyobozi wavuye ku Mana abantu bamukunda, batamukunda.”

Gusa ibi bintu ntibyavuzweho rumwe n’ababyumvise kuko hari bamwe bahise batangira kwandika ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko batishimiye ibyo uyu mupasiteri yavuze.

Src: religionnews.com

[email protected]

Ibitekerezo (1)

SHIYIMANA DANIEL

28-08-2017    07:29

ARAVUGISHA UKURI KUKO BIBLE NIKO IBIVUGA

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?