Patient Bizimana yabaye umuhanzi wa mbere wa(...)

Kwamamaza

agakiza

Patient Bizimana yabaye umuhanzi wa mbere wa Gospel uririmbye mu iserukiramuco ribera kuri RTV


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-07-26 00:59:20


Patient Bizimana yabaye umuhanzi wa mbere wa Gospel uririmbye mu iserukiramuco ribera kuri RTV

Iri serukiramuco riri kuba ku nshuro ya kabiri ryatangijwe umwaka ushize aho ryagejejwe mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali. Bitewe n’icyorezo cya Covid-19 cyugarije u Rwanda n’Isi muri iki gihe, byabaye ngombwa ko abaritegura bahindura umuvuno rikaba hifashishijwe ikoranabuhanga.

Kuri iyi nshuro rero Patient Bizimana niwe wari utahiwe kuririmba muri iri serukiramuco. ni umuramyi wamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Nka ‘Iyo neza’,‘Amagambo yanjye’,‘Menye neza’, ‘Ikimenyetso’, ‘Ubwo buntu, ‘Ndaje’ n’izindi nyinshi.

Uyu muhanzi, umuziki yawutangiye akiri muto, akiyumvamo impano yatangiye kwihatira kwiga gucuranga piano mu rusengero hanyuma bigeze mu 2007 asohora indirimbo ye bwite yitwa ‘Andyohera’ ari nabwo benshi batangiye kumubwira ko afite ijwi ryiza.

Mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 25 Nyakanga 2020 ni bwo umuhanzi Patient Bizimana yasusurukije abari mu ngo mu gitaramo gikomeye cyatumye aba umuramyi wa mbere uririmbye muri ibi bitaramo.

Patient Bizimana yari agaragiwe na bamwe mu bahanzi b’abahanga barimo Nelson Mucyo, Uwase Jolie, Ikirezi Claire na Yves Mahoro Rwisumbura. Umuhanzi Christian Irimbere yaje gusanga Patient Bizimana kuri stage mu minota ya nyuma baririmbana indirimbo zisoza.

Patient yahembuye imitima ya benshi

N’ubwo iki gitaramo ’Iwacu muzika Festival’ cyatambutse kuri Televiziyo y’ u Rwanda muri iri joro nticyari ‘Live’ bitewe n’uko uririmba afatwa amajwi n’amashusho mbere y’uko umunsi ugera hanyuma bigatunganywa.

Bizimana yahereye ku ndirimbo “Ikimenyetso” aherutse gukorera amashusho, “Menye neza”, “Ubwo buntu”, “Ijambo rya nyuma” n’izindi ze zakunzwe mu buryo bukomeye.

Uyu muhanzi yashimye Imana ikomeje kurinda abaturarwanda muri ibi bihe bya Covid-19. Yakanguriye abantu bose kandi gukomeza gukurikiza amabwiriza yashyizweho agamije gukumira iki cyorezo.

Iyi ni video y’igitaramo cyose

[email protected]

Source:Inyarwanda

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?