Pastor Bernard yahishuye uburyo bwo kurwanya(...)

Kwamamaza

agakiza

Pastor Bernard yahishuye uburyo bwo kurwanya akarengane mu madini


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-06-24 08:56:11


Pastor Bernard yahishuye uburyo bwo kurwanya akarengane mu madini

Kuwa 23 Kamena, mu mujyi ukomeye wa New York, umushumba A.R. Bernard aratanga ibisubizo by’uburyo bwo kurwanya akarengane mu matorero ndetse n’umuryango mugari muri rusange.

Aganira n’ikinyamakuru Christian Post, Pastor Bernard yavuze ko ari ngombwa kurebera hamwe byimazeyo amateka y’ivanguramoko muri Amerika n’uburyo byageze ku itorero ry’i Burengerazuba (Western Church)

Pastor Bernard avuga ko hari bamwe badashaka kureba ku mateka y’ahashize bakagira bati:" Ni byiza tugomba gutangirira hano tukubaka ejo hazaza" Ariko iyo utumva ejo hashize, ushobora kujijwa kuri uyu munsi bitewe n’uko utamenye intangiriro.

Uyu mushumba yasobanuye ivanguramoko icyo aricyo ati: "Ni ikintu cyubatswe n’ abantu kuva mu myaka 600 ishize mu bwami bw’i Burayi." Muri Amerika, ubucakara bwari gahunda y’ubukungu kandi byari ngombwa ko habaho ivangura rishingiye ku moko kugira ngo hashyirweho gahunda yahaga ingufu abazungu bakaba hejuru".

"Iyo ufite gahunda y’ubukungu ishingiye ku mirimo y’agahato y’abacakara kandi ugatwarwa nayo, biba ari ikibazo gikomeye, nibyo byabaye mu gihe cy’icuruzwa ry’abacakara " Ibi ni bimwe mubyo Pastor Bernard yagarutseho.

Pasiteri w’imyaka 66, wagizwe umwe mu bantu 50 bakomeye mu mwaka wa 2018, akomeza agira ati: "ikibazo gihari ni ukutagira inyigisho zivuga ku cyaha" aho abavugabutumwa benshi bemeza bati: "icyaha kiba mu muntu gusa ku giti cye, iyo uwo muntu akijijwe byakemura ibibazo byose"

Yakomeje avuga ko icyaha ubwacyo kigaragarira mu muntu ariko kikagaragarira no mu muryango mugari. Aravuga ati: " Niba tutarwanya icyaha ku muntu ku giti cye ndetse no mu muryango mugari, bizagenda bite uwo muntu nakizwa? Bivuga ko mu muryango mugari nta kintu kizahinduka.

Bernard yakanguriye yavuze abantu kudatesha agaciro akamaro k’isengesho:

"Turabizi ko kuri iyi si hariho ibikomangoma n’ububasha bigira uruhare mu kumenyesha, gushyiraho abantu , inzego na Guverinoma binyuze mu buriganya, mu kajagari, mu karengane. Amasengesho arakomeye kuko ahindura ikirere, kandi ntitugomba na rimwe gupfobya imbaraga z’ikirere (atmosphere) kuko ikirere gitera ibidukikije kugira ngo ibitangaza bibe. Bityo dusenge ubudacogora."

Ubundi buryo Pastor Bernard yavuze itorero ryakoresha mu rwego rwo guhashya ivanguramoko:

Ubuvugizi:

Hariho politiki, hariho amategeko yemewe ashyirwaho ashimangira ivangura, guhezwa no kwamburwa uburenganzira. Icyakorwa ni ukunganira politiki izana uburinganire, ubutabera, ikuraho ivangura, guhezwa no kuvutswa uburenganzira.

Gukora:
Aha umuntu akwiye kuba ijwi ry’impinduka agakora ibishoboka byose ahari ivangura agaharanira kuhubaka ubumwe n’amahoro. Ikindi ni ugukora ibikorwa bihuriza hamwe abenegihugu bityo ukagaragaza ko wanze ubusumbane.

Ugomba kumenya inzira yawe:

Ntabwo abantu bose bahamagariwe ibi byose. Birashoboka ko umuntu umwe yahamagariwe gusenga, undi agatera imbere, undi akaba umwunganizi. Ni ngombwa ko umenya umuhamagaro wawe, ko wujuje ibisabwa kuri wo atari ugupfa guhubuka.

source: christianpost.com

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?