Pasiteri Hyeon Lim wo muri Canada wari(...)

Kwamamaza

agakiza

Pasiteri Hyeon Lim wo muri Canada wari ufungiye muri Koreya ya ruguru yarekuwe


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-08-10 08:59:34


Pasiteri Hyeon Lim wo muri Canada wari ufungiye muri Koreya ya ruguru yarekuwe

Pasiteri Hyeon Lim wari ufungiye muri Koreya y’amajyaruguru ashinjwa guhungabanya umutekano w’igihugu guhera mu Ukuboza k’umwaka wa 2015 yarekuwe nkuko byatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri iki gihugu.

Byasanye kwitabaza ibiganiro bikomeye kugirango uyu mukozi w’Imana w’imyaka 62 Hyeon Soo Lie yemererwe kuva mu nzu y’imbohe.

Kuri uyu wa kabiri nibwo guverinoma ya Canada yemeje amakuru avuga ko bakiriye ubutumwa bwa Koreya y’amajyaruguru bubasaba kuganira ku kibazo cya Mr Lim.
Canada ariko yanze kwitabira ibi biganiro kubera ibibazo bimaze iminsi byo gushyamirana hagati ya Koreya y’amajyaruguru na Leta zunze ubumwe za Amerika.

Uyu mukozi w’Imana wahoze atuye Toronto akavukira muri Koreya y’amajyepfo yatawe muri yombi ashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi ngo ashyireho ubutegetsi butwara gikirisitu muri iki gihugu.

Abagize umuryango wa pasiteri Lim bavuze ko yagiye Pyongyang muri Mutarama 2015 agiye kubaka inzu izajya ibamo abantu bashaje n’abana b’imfubyi. Abagize itorero ayobora bavuga ko yari yarasuye iki gihugu inshuro zirenga 100 guhera mu mwaka wi 1997.

Kubera ko ibikorwa by’iyobokamana muri Koreya ya Ruguru byahagaritswe, abanyamahanga bakora iyobokamana bagiye batabwa muri yombi bashinjwa kutagira ibyangombwa.

Aganira na televiziyo y’abanyamerika CNN muri Mutarama Mr Lim yasobanuye icyatumye afungwa n’uburyo yakoraga cyane. Agaragaza ko yari afungiye ahantu ha wenyine kuburyo atemererwa kubonana n’izindi mfungwa kandi agakoreshwa imirimo y’ingufu yo gucukura imyobo mu nzu y’imbohe.

Muri Mutarama Otto Warmbier umunyeshuri wo muri USA wari ufungiye muri Koreya y’amajyaruguru yapfuye nyuma y’iminsi 6 asubiye iwabo nyuma yo gufungurwa bitewe n’iyicarubozo yakorewe mu nzu y’imbohe.

Bbc.com
[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?