Pakistan: umwana w’umukristo w’imyaka 14(...)

Kwamamaza

agakiza

Pakistan: umwana w’umukristo w’imyaka 14 yakubiswe n’abapolisi kugeza ashizemo umwuka


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-10-16 07:41:33


Pakistan: umwana w’umukristo w’imyaka 14 yakubiswe n’abapolisi kugeza ashizemo umwuka

Ku wa gatanu w’icyumweru gishize nibwo umwana w’umuhungu w’imyaka 14 y’amavuko w’umu kristo yakubiswe n’abashinzwe umutekano muri iki gihugu kugeza ubwo apfuye kuberako yenderanije na mugenzi we w’umu islam biganaga mu ishuri rimwe mu mezi ashize

Ku itariki 9 z’uku kwezi nibwo Arsalan Masihu yari ari mu ishuri ryigenga rya Jhabran mu mudugudu wa Mandi ho mu ntara ya Punjab agiye kubona abona abapolisi barindwi barindwi baramusohoye baramukubita kugeza ashizemo umwuka

Nyuma y’urupfu rw’uyu mwana w’umukristo, umubyeyi we yatangarije ikinyamakuru Morning Stars News ko hari umupolisi umwe wari uzi uyu mwana akaba ari we watungiye bagenzi be agatoki kuri Arsalan ubundi batangira kumuhondagura, uwarimu wari mu ishuri ngo yagerageje kubahagarika ariko biba iby’ubusa baramukubita kugeza apfuye

Se w’uyu mwana akomeza avuga ko umwe mu bapolisi yamukubise ikibuno cy’imbunda mu mutwe agatangira kuvirirana, bamugeza mu modoka agahita apfa bamujugunya hakurya y’umuhanda barigendera

Mushtaq, umwe mu bakristo bakurikiraniye hafi iby’iyi nkuru avuga ko nyakwigendera yakubiswe na mugenzi we amuziza ko yanze guhindura idini ngo ajye muri islam, bivugwa kandi ko se w’umwana w’ umu islam ari umukuru w’abapolisi bo muri ako karere akaba ari we wohereje bagenzi be kwica Arsalan

Igitangaje kurutaho nuko mu bakoze ayo mahano nta n’umwe wigeze ahanwa, ibikorwa nkibi by’akarengane gakorerwa abakristo muri iki gihugu byaherukaga mu kwezi kwa munani aho undi mwana yishwe azira kuba yanywereye amazi mu gikombe kinyobwamo n’abanyeshuri bose ariko we akaba yari umukristo

Src: Morning Stars News

[email protected]

Ibitekerezo (1)

YAKOBO

17-10-2017    03:17

UKO BYASA KOSE IKINNYOMA KIZATSINDWA.UBUKRISTO BUZAKOMEZA KUGEZA ITEKA RYOSE.NONE CANNOT STOP IT

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?