Ositaraliya: Amatorero amwe yagaragaye mu(...)

Kwamamaza

agakiza

Ositaraliya: Amatorero amwe yagaragaye mu bikorwa byo kwamamaza ubutinganyi


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-10-17 07:27:17


Ositaraliya: Amatorero amwe yagaragaye mu bikorwa byo kwamamaza ubutinganyi

Nibura amatorero 2 muri Ositaraliya yagaragaje mu mpera z’icyumweru ibyapa bihamagarira abantu gutora itegeko ryemerera abantu gushakana bahuje ibitsina ku nyandiko zagaragaraga ku byapa bari bitwaje.

Drew Mellor, pasiteri akaba n’umuyobozi w’itorero Anglican I Melbourne nubwo atigeze abwira abayoboke be ibijyanye no gutora itegeko ryo gushakana kw’abahuje ibitsina ariko yabonye itorero ayoboye harimo abakangurira abandi ubutingani.

Ariko abakuru muri iri itorero ntabwo bishimiye iyi myitwarire bagaragaje ko ari imyitwarire mibi idakwiriye abakirisitu kuko ari ukudaha agaciro umusaraba ndetse bagaragaza ko ari ikintu kidakwiye kwihanganirwa nkuko Mellor yabitangaje ku cyumweru.

Pasiteri yamaganiye kure ibi bikorwa nubwo bishyigikiwe n’abantu benshi muri iki gihugu, atambutsa ubutumwa agaragaza ko adashyigikiye na gato abashakana bahuje ibitsina nubwo Paruwasi ayobora igaragaramo bagaragara ababana bahuje ibitsina.

Avuga ariko ko batarasezeranya mu rusengero ayoboye abaryamana bahuje ibitsina, kandi ko atifuza ko uyu mwuka mubi w’ababana bahuje ibitsina utagakwiye gukomeza kwamamara muri Ositaraliya.

Itorero ry’Ababatisite rya Waverley rikorera hafi y’imisozi ya Wheelers naryo ryamaganye ibyapa bisaba abantu gushakana n’abahuje ibitsina nkuko byatangajwe na David O’ Brien pasiteri muri iri torero agaragaza ko ibi bikorwa atari byo.

Yagaragaje ko amatorero adakwiriye gushyigikira ibikorwa byo gushyingira abashakana bahuje ibitsina, ndetse ko n’abafite iyo myemerere nabo badakwiriye guhutazwa ahubwo bakwiriye kwigishwa kugirango babone umugambi wa satani uru mu gushyingira ababana bahuje ibitsina.

Mu kwezi kwa Nzeri itorero rimwe rya gikirisitu rya Brisbane ryibasiwe n’abantu kubera ko batangaje ko gushyingiranwa bikorwa gusa iyo umugabo ahuye n’umugore badahuje ibitsina.

Itorero rya Anglican muri Ositaraliya ryashyize ahagaragara amadorali y’amanyamerika asaga miriyari kugirango barwanye gushyingiranwa kw’abashakana bahuje ibitsina mu gihugu ariko biragoye nkuko byatangajwe na Archbishop Glenn Davies.

Christian post.com
[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?