“Nzatanga nte?” igice cya kane.

Kwamamaza

agakiza

“Nzatanga nte?” igice cya kane.


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-07-14 02:34:34


“Nzatanga nte?” igice cya kane.

Ubuntu bube muri mwe n’amahoro biva ku Mana iriho kandi yahozeho kandi izahoraho, biva no ku myuka irindwi iri imbere y’intebe yayo, no kuri Yesu Kristo, ari we mugabo wo guhamya ukiranuka n’imfura yo kuzuka, utwara Abami bo mu isi, udukunda kandi watwejeshejeho ibyaha byacu amaraso ye, akaduhindura Abami n’abatambyi b’Imana ye ari yo na Se, icyubahiro n’ubutware bibe ibye iteka ryose, Amen. "Ibyahishuwe 1:4-6"

6. Mfite uruganda

Uru ruganda rwanjye ndukoresha imirimo ibiri ikomeye cyane.
1. Ndukoresha mu gukora isuku mu gihugu cyanjye, nkuramo
Amazi yanduye atagikenewe gukoreshwa (Kwihagarika)

2. Rukanamfasha mu gutegura abandi bami bazima kubwanjye.(Kubyara)

Imirimo y’uru ruganda rwanjye yose ndayishima cyane
Mbona ari kimwe mu binshimisha cyane mu mibereho yanjye yose.

Ku ruhande rwo gukora isuku mu gihugu, uruganda rwanjye
ni ntamakemwa rwose rubikora neza cyane.

Mu ruhande rwo gutegurira Umwami w’abami abandi bazi azimika ku bwanjye,
Umwami w’abami yangeneye inyubako imwe gusa nzajya nkoreramo
Imirimo y’uruganda rwanjye, kandi ampa amabwiriza menshi
Hari mo no kutigera ngira indi nyubako njya gukorera mo imirimo y’uruganda.

Inyubako yanjye nayo, yampaye ibwiriza ryo gutegereza ikabanza ikuzura neza
Nkazayigabirwa ku mugaragaro mu ruhame rw’abandi bami mu buryo bumuhesha icyubahiro(Umwami w’abami,) nkabona gutangira imirimo yanjye
yo gutegura abami bato.

Si ibyo gusa, yampaye n’uburyo iyo mirimo nkwiye kuyikoramo
Kuko sinyikora njyenyine binsaba umufasha, bityo rero anyihanangiriza
Kutabangamira umufasha, cyangwa gukoresha nabi uru ruganda
n’ubwo ari urwanjye ariko si ndi uwanjye ngo nigenge.(Ubusambanyi mu rubyiruko)

Aha rero uruganda rwanjye ruzanteza akaga gakomeye mwa bami mwe,
Inyubako zitaruzura, cyangwa ntanazi niba ari njyewe zagenewe
Sinzikangwa, gusa amaherezo nindahinduka nzahindana.
Nsiga inyubako yanjye nkajya gukorera mu z’abandi kandi kirazira.
Ibi nabyo nintabizibukira nta kabuza nzabizira(Ugucana inyuma mu bashakanye)

Iby’uru ruganda rwanjye byose bikorerwa mu mabanga
Nyamara umunsi umwe bizajya ahagaragara ku manywa y’ihangu,
Kuko hari n’ibyo ntatinyuka kuvuga hano ariko Umwami w’abami
ntazitanya kubishyira imbere ya nyirabyo ku mugaragaro.

Umubare w’abami bato nica batarima kubera uburyo nabimitse mo budasobanutse,
imirimo y’ahiherereye yose igihe kimw izajya ahagaragara.

Gusa uru ruganda rwanjye ndarwishimira cyane,
ndetse mbona nari ndukeneye koko.
Ariko kandi ibyiza byose n’amakosa yose bituruka kuri rwo
byandikwa mu gitabo cy’ubucurabwenge cyanjye
kimwe kizabumburwa na wa Mwami w’abami wanyimitse
nyuma yo gutanga kwanjye. Ariko se nzatanga nte?

7. Inteko ishinga amategeko

Uru ni urwego rukomeye cyane mu bwami bwanjye.
Ni rwo rugena amategeko n’amabwiriza yose mu gihugu cyanjye
Kandi rukagenzura iyubahirizwa n’ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Uru rwego ni rwo rukuriye izindi zose. Uretse ibyatungurana nk’umujura,
Ariko nta kintu na kimwe gikorwa mu gihugu cyanjye kitemejwe n’uru rwego.
Uru rwego ntirurya ruswa. Icyakora rushobora kwibeshya cyangwa kujijwa,
Ariko kandi rugira abajyanama babiri, uyobya n’uyobora.

Ibizankoraho byose bituruka ku makosa y’uru rwego igihe cyose rwumviye
Umujyanama mubi, umwe uyobya kuko aranyanga cyane, nta cyiza na kimwe
Anyifuriza. Niyo mpamvu abacungiye hafi ngo ambuze amahoro, atume nkora nabi akazi kanjye, kuko azi neza ko nyuma yo gutanga kwanjye nzaryozwa byose.
Uyu mujyanama azana imbaraga nyinshi iyo atanga inama ze, kandi ariyoberanya cyane
Ku buryo iyo anganiriza nshobora kwibeshya ko ankunze kandi aba anyohereza imbere aho yateze imitego simusiga yo kunshisha umutwe, ngo nyigwemo narangiza anyishime hajuru.

Undi mujyanama arankunda cyane, ariyoroshya cyane, ntagira umwaga
Atanga inama nziza iyo yabyemerewe, kuko arakomanga, yitwara nk’umunyantege nkeya kandi arusha imbaraga urupfu.

Iyo ansanganye na wa mujyanama mubi, ntiyinjira avugira ku ruhande n’ijwi rituje
Akambwira ko ibyo nkora Atari byo, nyamara ni gacyeya mwumvira. Ibyo bimutera
Agahinda kenshi, ariko kuko umurimo we atari igitugu aranyihorera nkihitiramo ibyo nemeye akaba ari byo nkora. Iyo mirimo yose ikorerwa muri ya nteko rero(Umutima nama)

Iyi nteko rero ndayishima cyane kuko abatayifite babatuka kuba abasazi
Ndayishima cyane kuko muri yo niho hava amahitamo yanjye yose,
Ikibazo ni cyakindi: Ko ibyiza byose n’amakosa yose bituruka muri iyi nteko
byandikwa mu gitabo cy’ubucurabwenge cyanjye
kimwe kizabumburwa na wa Mwami w’abami wanyimitse
nyuma yo gutanga kwanjye, nzatanga nte?

Ndakurarikira kubana natwe mu gice cya nyuma.

Niyondora Vedaste [email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?