Nyuma yo kumurasa azira ko ari umukirisitu(...)

Kwamamaza

agakiza

Nyuma yo kumurasa azira ko ari umukirisitu amasasu yamukozeho ariko ntiyinjira mu mubiri we


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-05-02 08:03:08


Nyuma yo kumurasa azira ko ari umukirisitu amasasu yamukozeho ariko ntiyinjira mu mubiri we

Libya uyu munsi hari guverinoma 3 abantu bahora mu mirwano uko bwije n’uko bucyeye barwanira ubutegetsi. Itorero muri Libya rirararenganywa cyane kuko nubwo abandi barwanira ubutegetsi hari abatishimiye ko abakirisitu bakora ibikorwa by’ivugabutumwa bakitwaza intambara bakabarenganya.

David ni umwe mu bahuye n’akarengane umaze muri iki gihugu imyaka 20 amaze kuva mu rupfu inshuro nyinshi nyuma y’akarengane amaze gukorerwa inshuro nyinshi.
Aravuga uburyo Imana yamukijije umunsi umwe ubwo yari mu biro umuntu aza kumureba yibwira ko hari icyo aje kumusaba.

Amugezeho amutunga imbunda ntoya aramubwira ngo nguhaye ibyumweru 2 gusa ngube wavuye muri aka gace nuba utarahava nzahita nkurasa mu mutwe upfe kandi urabizi ko turi muri Libya ndakwica kuko uri umunyamahanga. Arongera aramubaza ngo nta bwoba ufite, David aramubwira ngo hoya, ahita agenda.

David akomeza avuga ko yahise yegeranya itsinda ry’abanyamasengesho bari basanzwe basengana abatekerereza ibyamubayeho bahita bafata gahunda yo gusenga biyirije ubusa. Baravuga ngo uyu muntu yaduhaye ibyumweru 2 natwe tumuhaye icyumweru kugirango abe agiye.

Nyuma y’cyumweru bagiye kubona babona imodoka iraje iramutwaye n’umugore we n’abana be n’ibintu bye byose bahita bimukira mu kandi gace. Byari ibyishimo kubona uburyo Imana yumvise gusenga kwabo ikimura umuntu wari ubabereye ikibazo.

Abakirisitu baturuka muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa sahara bakunda kwibasirwa n’amabandi bakabagabaho ibitero. David yakurikiwe n’aya ma bandi ubwo nawe yari mu ivatiri ye bashaka kumwica.

Avuga ko yabonye imodoka ikurikira imodoka yari arimo ishaka kumunyuraho atangira kugira impungenge ko abo bantu bashaka kumugirira nabi. Nuko ahagarika imodoka ye kuruhandi avamo, akigera hanze yumva urufaya rw’amasasu, nuko atangira kwikorakora ngo arebe ko batamurashe yikozeho asanga afite amaraso. Amenya ko amasasu barashe yamugezeho. Ageze mu rugo yakuyemo imyenda kugirango arebe ko ya masasu yinjiye mu mubiri abona ntabwo yinjiye mu mubiri uretse kuba yari yamukomerekeje gusa.

David abonye amasasu atinjiye asubira kureba hamwe yari yahagaritse imodoka asanga niho ya masasu bamurashe yatakaye arayafata ashima Imana kuko yamurokoye urupfu.

Muri Libya habarirwa abakirisitu b’abimukira barenga ibihumbi makumyabiri, babuzwa uburenganzira bwo gusenga no gutunga Bibiliya zanditse mu cyarabu kuko bituma benshi bahinduka abakirisitu bakava muri isilamu.

chretien.news.com
[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?