Nyuma yo kumenyekana mu gukina filime z’urukozasono

Kwamamaza

agakiza

Nyuma yo kumenyekana mu gukina filime z’urukozasono bakiriye Yesu basigaye ari abavugabutumwa


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-05-05 09:34:38


Nyuma yo kumenyekana mu gukina filime z’urukozasono bakiriye Yesu basigaye ari abavugabutumwa

Crissy na Brittni baganiriye na Daily Mail, uburyo binjiye mu mwuga wo gukina filime z’urukozasoni (porno) n’uburyo bahuye na Yesu bakakira agakiza bagatangiza umuryango w’ivugabutumwa kugirango bamamaze Yesu muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Crissy avuga ko ku myaka 4 umuturanyi yatangiye kujya amufata ku ngufu. Ababyeyi be baratandukanye ajya kubana na papa we ariko ntiyamwitaho. Nicyo cyatumye akomeza kwibanira n’umuturanyi we. Ku myaka 17 yatwaye inda,inshuti ye iramwihahakana baratandukana.

Yahise afata umwanzuro wo gukuramo inda nyuma yo kubona ibyari birimo bimubaho, avuga ko umutima we waremerewe cyane ananirwa kwakira ibyari biri kumubaho.
Yatangiye kujya asambana cyane n’abagabo batandukanye, bituma yinjira no gukina filime z’urukozasoni(porno) kenshi akajya yisanga yatwaye inda akazikuramo.

Avuga ko yagiye gukina izi filie kuko yashakaga kuba umuntu uzwi cyane nk’abandi bakobwa yajyaga abona ku ma televiziyo. Hagati y’umwaka wa 2001 na 2006 yagaragaye muri filime z’urukozasoni 50 atangiza n’urubuga rwa internet rwe anyuzaho izi filime.

Umunsi umwe aza gupfukama abwira Imana ati “Mana niba uriho bimbwire. Ndagucyeneye. Menye ko ibyo bavuga ko uri urukundo ari ukuri. Ndagucyeneye cyanemu buzima bwanjye.” Yaje guhura n’uwakoranaga n’inshutiye baraganira amubaza niba azi Yesu, amubwira ko ariwe gisubizo cy’amasengesho ye.

Baje guhura barasengana, afata icyemezo cyo kureka ingeso zose mbi yari yarinjiyemo atangira gusengera mu itorero ryari hafi nyuma aza kubona umugabo muri iryo torero ai we babana, ahita atangira kugenda atanga ubuhamya kugirango afashe abakiri mu ngeso nk’izo yari arimo abereke ko Yesu ahindura icyerekezo cy’ubuzima.

Brittni yakuriye mu muryango utaramwitagaho, ababyeyi be bakundaga kumubwira ko batamushaka ko icyari kubabera cyiza ni uko atari kuba yaravutse akurana igikomere gikomeye kumutima.

Ku myaka 16 yatangiye gukunda kwinezeza mu busambanyi, ku myaka 18 atangira gukina filime z’urukozasonu(porno) ashaka kuba umusitari ku buryo abantu bose bazamumenya.

Byatumye atangira kwiyahuza ibiyobyabwenge birimo cocaine, oxycodone na vicodine, imyaka 7 yamaze yamubereye imyaka mibi cyane mu buzima bwe.
Ku myaka 21 yari amaze kuba umukire cyane kuko yari amaze kugira miriyoni 3 z’madorali y’Amerika. Ariko nubwo yari afite amafararanga yahoranaga agahinda no kwigunga ku buryo bukabije rimwe na rimwe agashaka kwiyahura.

Umunsi umwe yashatse kwiyahura agiye kubikora yumva ijwi rimuhamagara rimubwira ngo cana itara ushyire n’ibyo ufite hasi. Iyo Imana itavugana nawe aba yarahise apfa.
Yakomeje gukina izi filime ariko nyuma y’imyaka 3 yongera kumva rya jwi rimuhamagara ahita afata Bibiliya arasoma.

Akiyibumbura ahita asoma Ibyahishuwe: 2:20 “Nyamara mfite icyo nkugaya, kuko ukundira urya mugore Yezebeli wiyita umuhanuzikazi akigisha imbata zanjye, akaziyobya kugirango zisambane kandi zirye n’intonorano.” Amarira ahita ashoka atangira gusaba Imana imbabazi avuga ngo burya n’ibi nakoraga imyaka yose kuko yumvise ari we Ijambo ry’Imana ryavugaga.

Yaje kureka izi ngeso mbi arihana yakira agakiza aza kubona akazi mu ruganda rukora imyenda. Nyuma yaje gushakana na pasiteri atangiza umuryango w’ivugabutumwa kugirango afashe urubyiruko kwirinda izi ngeso z’ubusambanyi.

Infochretienne.com
[email protected],org

Ibitekerezo (1)

Silas

6-05-2017    00:40

Kwihana ni ingenzi biraruhura, ariko riba ari ishimwe rikomeye kubona umuntu wakoze ibintu nk’ibi akabivamo, ni Imana.

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?