Nyuma yo guturuka I Gisenyi ajya I kigali(...)

Kwamamaza

agakiza

Nyuma yo guturuka I Gisenyi ajya I kigali n’amaguru ndetse akerekanwa na Fiance we yambaye Bote ubu afite ishimwe rikomeye.


Yanditswe na: Ubwanditsi     2016-10-13 04:38:00


Nyuma yo guturuka I Gisenyi ajya I kigali n’amaguru ndetse akerekanwa na Fiance we yambaye Bote ubu afite ishimwe rikomeye.

Nitwa MWIRAGIYE Francois navutse mu mwaka wa 1975, mvukira muri KIBIRIRA ku Gisenyi ubu habaye akarere ka NGORORERO. Navutse mu muryango ukennye gusa ubwo buzima twese twari twarabwemeye kuko ntayandi mahitamo twari dufite. Mu mwaka wa 1994 nahungiye Kongo ngera i Mugunga mpaba igihe gito, ubuzima bw’ impunzi namwe murabwumva abantu barapfaga buri munsi ariko Imana irandinda, nyuma naje gufata icyemezo ngaruka mu Rwanda, Mu guhunguka naje n’amaguru ngera iwacu,gusa mpagera nenda gupfa bitewe nubwo buzima bw’ impunzi maze bafata umwanya wo kunyondora.

Nyuma y’amezi 2 natekereje uko nzakomeza kuba muri ubwo buzima bw’iwacu, maze mfata icyemezo cyo kuza i Kigali, naje n’amaguru kuburyo mu iminsi ibiri nari ngeze Nyabugogo, nibwo nahise ntangira gusaba akazi bandeba umuntu wambaye ibirenge ntagira n’ inkweto bakabura akazi bampa, ariko muri Restaurant imwe bangirira imbabazi bampa ako koza ibikombe, naje kuhava njya gukora akazi ko mu rugo umwaka wose, nyuma naje kukareka mba umukarani wikorera imizigo mu biryogo.

Byageze mu mwaka wa 1996 mfata icyemezo cyo gukizwa, numva amahoro atashye mu mutima wanjye, n’ubwo ubuzima bwari bukingoye ariko uko nagiye negera Imana yagiye impindurira amateka, Ndibuka mu mwaka wa 1998 nize moto, maze muri 2002 mbona uruhushya rwo gutwara Moto, nyuma Imana yakomeje kumpa amasezerano meza harimo n’uko izankorera ubukwe n’ayandi. Nk’uko yabinsezeranyije ntago byatinze,kuko nyuma naje kubona inshuti turakundana tugera n’igihe cyo kwerekanwa.

Naje kwerekanwa mu rusengero rwa ADEPR Nyarugenge nambaye Boti z’amazi, abatahazi ni mu Gakinjiro, muby’ukuri ni urusengero rw’ abasilimu cyane, kuhaza wambeye boti by’umwihariko uje kwerekanwa nk’umuntu witegura kurushinga biteye isoni, gusa ku ruhande rwanjye ntacyo ntari nakoze ariko niko ubuzima bwari bumeze, nyuma Imana yaje kumpa imyambaro myiza ndetse nkora n’ ubukwe bwiza.

Ubu ntwara moto nkorera amafaranga abasha kuntungana n’ umuryango wanjye, kandi Imana yampaye kuyivugira aho ngeze ntanga ubuhamya nkigisha ijambo ry’ Imana kuko ntahantu kure Imana itagukura nta n’ahantu kure Imana itakugeza, abakurikiye ubu buhamya bafite ibibazo bitandukanye ntibihebe Imana yangiriye neza naravuye i Gisenyi n’amaguru nta nkweto nambaye ntizabura kukugirira neza nawe kuko n’ Imana itanga icyerekezo cy’ ubuzima.

Ibitekerezo (7)

NDAYISENGA Jadon Théoneste

19-01-2017    08:12

Imana ihabwe icyubahiro kuko itabura uko igira kdi ubugamya bwawe burashimishije bukomeza umuntu wese ucitse intege wumvako byose bitahinduka arko nukuri Imana ihindura byose bishya mu mwanya muto nkuwo guhumbya nanjye nabonye ukuboko kwa nayagasani kdi IMANA ntituzayivaho yadukuye ahantu habi cyane

Murakoze

TURAYISENGA DELPHINE

10-01-2017    02:43

Turafashujwe njya naCheri twasomaga iyi nkuru rwose Imana ni nziza natwe mutwitege tuzabaha ubuhamya mumisni irimbere buzafasha benshi

David

20-10-2016    12:11

Ibyakubayeho ubitoremo ikibuye kinini cyikubere ikimenyetso cyikwibutsa iteka ibyakubayeho

Peter

17-10-2016    07:45

Reba icyo gishongore se Imana ntabwo ijya isondeka.

marie

31-07-2012    10:46

ikura ku cyavu mwenedata twese tuvuze bwakwirabugacya, gusa iyo uyizeye n’umutima wawe wose, nta buryarya irabikorakandi neza.Imana iguhe umugisha kandi wibuke abandi bagowe kuko turabafite benshi. jya umwumvira,kandi umwizere, akunyure byose bizasohora guma muri Yesu neza niwe ufite intsinzi.

Anne

31-07-2012    09:47

IMANAyagize neza ishimwe

Jean baptiste

28-07-2012    04:58

Imana yarakoze cyane gusa icyo nagusaba mubutunzibwose uzagira uge uhra uzirikana ahowavuye kandi unibuke kandi unishakire imirimo izaguherekeza ufasha imfubyi nabapfakazi utibagiwe noguterinkunga umurimo w IMANA mwitorero ryawe ibyo nubikora uzarushaho guterimbere.

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?