Nyuma y’imyaka 39 ategereje isezerano ry’ubukwe

Kwamamaza

agakiza

Nyuma y’imyaka 39 ategereje isezerano ry’ubukwe risigaje iminsi 8 gusa rigasohora


Yanditswe na: Ubwanditsi     2016-09-03 14:19:20


Nyuma y’imyaka 39 ategereje isezerano ry’ubukwe risigaje iminsi 8 gusa rigasohora

MUTOMBO Fidele ni umusore w’imyaka 59, akaba akomoka mu karere ka Rusizi mu ntara y’Uburengerazuba, ari naho atuye. Fidele asengera mu itorero ry Pantekoti ryo mu Rwanda ADEPR kuva mu bwana,ngo akaba atarigeze yijandika mu byaha ibyo ari byo byose nk’uko abyivugira mu buhamya yitangira.

Muri izi mpera z’umwaka w’2016, nyuma y’imyaka 39 Fidele ngo afite ishimwe atabasha gusobanura kuko iyi myaka yose ayimaze arambagiza, akanategura ubukwe bugapfa, ariko kuri ubu akaba yitegura kurushinga tariki ya 10 Nzeri 2016.

Fidelele mu ijwi ryuje ibyishimo aragira ati ‘’ Nashimye Imana, yarabivugaga, rimwe na rimwe nkagira ngo birabaye mu gihe runaka, nkarambagiza bigapfa, ngategura ubukwe bigapfa, yewe hari n’ibyo nari ngiye kuzira kubera umukobwa nari nakunze, ariko ndashima Imana ko nayikomejeho, nanjye ubu nkaba mfite amatsiko y’ubukwe Imana imaze igihe kingana gutya integurira.’’

Uko yahuye n’uwo bazabana

‘’Mutombo Fidele ugiye kurushingana na Bakunduwunguka Jacquelline w’imyaka 33 y’amavuko, yahuriye nawe mu itsinda ry’amasengesho. Aragira ati ‘’ Uyu mukobwa ubusanzwe akomoka mu karere ka Nyamasheke, yaje gusura gurupe imwe y’amasengesho, icyo gihe sinari mpari, bamuganiriza ubuhamya bw’umuntu witwa Fidele Mutombo, arabukunda, ngo bituma akumbura nyirabwo, gusa birangira tutabonanye. Nyuma y’icyo gihe naje kujya gusengera muri iyo gurupe nanjye bambwiye ko hari umuntu wankunze kubera ubuhamya bwanjye, urabyumva mpageze nditakumba nkora iyo bwabaga noneho nawe ahibereye.

Nyuma y’ayo masengesho twaraganiriye birarangira. Bijya gukomera rero twahuriye muri Clinic (ivuriro) i Gihundwe tujya twahuza urugwiro, numva umutima uragiye, ndamukunda, niko kubimubwira, turakundana ubu tukaba tugiye kurushingana, yewe ni ubuhamya burebure ntabona uko mvuga byose,………….gusa Imana irakomeye.’’

MUTOMBO Fidele yavutse muw’1957, avukira mu karere ka Rusizi, itorero rya ADEPR asengeramo ni naryo yabayemo kuva ari umwana muto. Ubukwe bwe kukaba butegerejwe n’abantu mu byiciro bitandukanye cyane cyane abazi ubuzima bwe.

Kuri ubu Fidele nta muvandimwe agifite ndetse n’ababyeyi be, akora umwuga w’ubuhinzi, gusa ngo nk’uko kuva mu bwana bwe Imana yagiye imwiyereka ni nako ayitegereje muri ibi birori yita iby’akataraboneka kuko bije mu gihe ntawabitekerezaga akaba asoza inshuti n’abavandimwe kumuba hafi muri ubu bukwe!

Niba utarasomye ubuhamya bwa Fidele kanda kuri iyi link ubosome
http://www.agakiza.org/spip.php?article2890

Ibitekerezo (1)

peter

8-09-2016    02:41

ko mutashyizeho nimero ze se ngo tumutwerere.

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?