Nyuma y’imyaka 10 bubatse urugo, umuryango wa(...)

Kwamamaza

agakiza

Nyuma y’imyaka 10 bubatse urugo, umuryango wa Perezida wa Korari Besaleli ADEPR-Murambi bibarutse umwana w’umuhungu


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-01-05 07:18:03


Nyuma y’imyaka 10 bubatse urugo, umuryango wa Perezida wa Korari Besaleli ADEPR-Murambi bibarutse umwana w’umuhungu

Kuri ubu umuryango w’umuyobozi wa Korari Besaleli ndetse n’umuryango mugari w’iyi Korari utibagiwe n’inshuti zayo zabashije kumenya aya makuru, bari mu byishimo bidasanzwe kubera igitangaza Imana yabakoreye ikabaha umwana w’umuhungu nyuma y’imyaka 10 basengera iki kifuzo.

Amakuru agera kuri Agakiza.org aremeza ko ku manywa yo kuri uyu wa kane tariki 05/01/2017 ari bwo iyi nkuru y’ibyishimo yasesekaye mu muryango wa Mihigo Theodore, Perezida wa Korari Besaleli ko umufasha we Mukamudodo Alphonsine yibarutse umwana w’umuhungu nyuma y’igihe kirekire basengera iki kifuzo bagategereza icyo Imana izakora.


Mihigo Theodore na Madame we

Mihigo Theodore na Mukamudodo Alphonsine bubatse urugo mu mwaka w’2007, bivuze ko kuri ubu muri 2017 hari hashize imyaka 10 batarabasha kubona urubyaro.

Uyu mwana w’umuhungu wari utegerejwe nyuma y’igihe kirekire cy’urugendo rwo kwihangana aje mu gihe Korari Besaleli yari mu myiteguro y’igiterane cy’iminsi ibiri cyo gushima Imana giteganyijwe tariki 14-15/01/2017, kizanitabirwa na Korari Umuriri yo mu karere ka Nyabihu, Paruwasi ya ADEPR-Jenda.

Mihigo Theodore yayoboye Korari Besalel ibarizwa ku mudugudu wa ADEPR-Murambi, Paruwasi ya Nyanza (Kicukiro) kuva yatangira mu mwaka w’1996. Mu myaka isaga 21 iyi Korari ibayeho, Mihigo Theodore yayiyoboye imyaka hafi igera kuri 17 harimo n’iyi myaka ibiri ikurikiranye.

Amakuru yerekeye iri shimwe tukazakomeza kuyabegeranyiriza hamwe n’ubuhamya bw’uru rugendo rw’imyaka 10 bategereje umwana……………..

[email protected]

Ibitekerezo (12)

wellars

27-02-2017    03:52

iyo witonze ukarindira ukaguma aho mwavuganiye imana iritamurura bose bakabimenya Imana ishimwe ko yiyeretse umukozi wayo

mushimiyimana viateur

22-02-2017    08:55

Imana ishimwe kuko isaha yayo itajy Iva ku gihe!!!

Damascene

1-02-2017    11:53

Yesu abasha gukora cyane ibyo umwana w’umuntu atashobora. Imana yo mu ijuru ihabwe icyubahiro kubyo yakoze muri uyu muryango! Amen!!

NGOGA

24-01-2017    08:40

HALARUUUYA! NUKURI IMANA IRANGAZA PE! NANJYE NZAGUMYA NTEGEREZE MPAKA.UBU TUGEJEJE 12 ANNE DUTEGEREJE AMASEZERANO YAYO YO KUBONA ABANA!!!!!! NTITUZAYIVAHO TU

BAZARUSANGA Emmanuel

10-01-2017    02:53

Uwiteka ntakoza isoni abayo,kwihangana bitera kunesha.Imana yo mu ijuru ishimwe cyane!

mukansanga violette

9-01-2017    10:40

IMANA ihabwe icyubahiro twifatanyije nuyu muryango mugushimira IMANA ibyo ibakoreye.

UWAMARIYA grâce

6-01-2017    07:12

njyewe nta magambo meza nabona nshimira Imana uretse kuyibwira ngo Uri Uwera Mana , Urera Mana , Urera Mana Urakwiriye kubahwa no kumvirwa
Urera Mana

MBARUSHIMANA Jean Pierre

6-01-2017    06:37

nejejwe cyane niyi nkuru biranejeje cyane kuko ndabyumva ko barwanye intambara bakazinesha kd kuko isaha yayo itarenga cg ngo ibureho duhaye Imana icyubahiro

5-01-2017    11:51

Nimwonkwe ,Imana yubahwe

5-01-2017    07:54

nukuri Amasezerano y’Imana ntahera arasohora!!,haracyari Ibyiringiro.

Paji: 1 | 2  

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?