Nyamata: kurikirana Live igiterane cyo(...)

Kwamamaza

agakiza

Nyamata: kurikirana Live igiterane cyo kumurika Album "Yesu umucyo w’abakwizera" n’isabukuru y’imyaka 25 ya Korale Philadeliphie


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-12-17 08:20:02


Nyamata: kurikirana Live igiterane cyo kumurika Album

Nk’uko tumaze iminsi tubibararikira, kuri iki cyumweru tariki ya 17 ukuboza 2017 korale Philadeliphie ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Nyamata yamuritse Album yabo bise Yesu umucyo w’abakwizera,ni Album y’amajwi n’amashusho igizwe n’indirimbo 11, ikaba yanaboneyeho kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 imaze ikora umurimo w’Imana.

Amwe mu mateka ya Korale Philadeliphie

Korali Philadelphia yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka w’1992, itangirana abaririmbyi 32 icyo gihe bari ku mudugudu wa kayenzi, iza kuhava yerekeza mu itorero rya ADEPR Nyamata Paroisse ya Nyamata ho mu karere ka Bugesera, mu ururembo rw’uburasirazuba ari naho ikorera umurimo w’Imana kugeza ubu.

Philadelphie yatangiriye iyobowe n’umuvugabutumwa witwaga Hitimana Raphael, ku ikubitiro akaba yarabakomeje agendeye ku ijambo rivuga ngo Dore nshyize imbere yawe urugi rufunguye kandi ntawe ubasha kurukinga, Gusa muri 1994 Uwari umuyobozi wayo yaje kwitaba Imana azize Genocide yakorewe abatutsi apfana n’abandi 17 baririmbanaga, bakomeje kwiyungamo imbaraga kugeza magingo aya.

Philadelphie ni imwe mu ma Korali yaririmbwemo n’abashumba bakomeye muri iki gihugu, twavuga mo nka Rev Rurangirwa Emmanuel, Rev Butera Célestin uyobora itorero ry’akarere ka Muhanga, Rev Past Nteziryayo JM Vianney uyobora itorero rya Mayange n’abavugabutumwa batandukanye, kuri ubu igizwe n’abaririmbyi 70.

Mbere y’uko hatangira umuhango nyirizina wo habanje iteraniro mu gitondo, ndetse na Nyuma ya Saa Sita Abaririmbyi batandukanye barimo Holy Nation Choir babanje guhimbaza Imana, Tubibutse ko iki giterane kitabiriwe n’abakozi b’Imana batandukanye Barangajwe imbere n’umunyamabanga mukuru w’itorero rya ADEPR ku rwego rw’igihugu Pastor RUZIBIZA Viateur ari nawe umushyitsi mukuru muri uyu muhango, n’abandi bashumba batandukanye.

Rev Butera Célestin uyobora itorero ry’akarere ka Muhanga, Rev Past Nteziryayo JM Vianney uyobora itorero rya Mayange

Ugitangira kwinjira mu mujyi wa Nyamata niho igiterane cyabereye

Holy National Choir yaturutse mu gatenga.


Urusengero rwa ADEPR Nyamata rwabereyemo igiterane

Saa 3: 22 Nibwo abaririmbyi ba korale Philadelphie binjiye mu rusengero, igikorwa cyari gitegeranijwe amatsiko n’abantu benshi.

- Habanje ababyeyi bafite uduseke turimo amashimwe bashimiraga Imana, hakurikiraho isibo y’ababyeyi hasoza abagabo, bakigera mu rusengero bakaba bahise batangiza indirimbo ya 145 muzo gushimisha Imana “ivuga ngo kugukorera ni byiza”

Saa 3: 45 : Nyuma yo kuririmba indirimbo yo mu gitabo bahise batungurana Baririmba indirimbo imenyerewe mu kwizihiza isabukuru y’amavuko “ Happy Birthday to you” aho bizihizaga isabukuru y’imyaka 25 bamaze bakora umurimo, maze hamwe n’abashumba bari bahari bafatanya gukata umutsima.

Saa 3:56 Hakurikiyeho umwanya w’Ijambo ry’Imana ryigishijwe na Rev Past Ruzibiza Viateur, muri iyi nyigisho yagarutse ku ijambo ry’Imana dusanga mu 2Abami 3:14 -17 ndetse na Yohana 6: 7-9 aho yabwiye abitabiriye iki giterane ko Imana ifite inzira nyinshi inyuzamo itabara abantu bayo, ngo n’aho imvura itagwa Imana ntiyabura kuvubura amazi mu butaka mu gihe yagambiriye kumeza ubwatsi bw’amatungo no kuhira amashyo yabo, kandi ati n’aho imitsima n’amafi byashira mu bu bubiko bw’abantu, Imana ibasha kuyitubura ikagaburira abantu bayo benshi bakarya bagahaga.

Saa 4:54 Nyuma y’inyigisho, abitabiriye igiterane bakomeje bakurikirana umuhango wo kumurika mugaragaro Album .

Byari umunezero kuri buri wese bakimara gushyira ahagaragara iyi Album

Nyuma y’uyu muhango wo kumurika ku mugaragaro iyi album, hakurikiyeho igikorwa cyo gutera inkunga Korale Philadeliphie, kugeza ubu twandika iyi nkuru hakaba hamaze kuboneka 3.758.000 Frw.

Abashumba nabo bagize icyo bavuga ku giterane banatanga ubutumwa

Rev Pastor Butera Célestin uyobora itorere rya ADPR akarere ka Muhanga, yashimiye Philadelphie intambwe nziza iteye, avuga ko ukurikije amateka banyuzemo, kuba bagere ku rwego rwo kumurika umuzingo w’indirimbo zabo ari abo gushimirwa ndetse atibagiwe n’ababafashije muri rusange, Butera kandi yakomoje ku ivugabutumwa bajyaga bakora ryo kujya ku misozi, mu nsisiro hafi y’utubari ( Centre) bagakora ivugabutumwa, avuga ko ubu buryo bwagiraga umruhare runini mu gutuma abantu bakira Yesu, kuri we ngo ubu buryo buracyashoboka, Akaba asaba araririmbyi muri rusange ko bakwagura ivugabutumwa ryabo rikava mu nsengero.

Rev Pastor Butera Célestin uyobora itorere rya ADPR akarere ka Muhanga
Umushyitsi mukuru muri uyu muhango, akaba n’umunyamabanga mukuru wa ADEPR Pastor Ruzibiza Viateur yunze murya mugenzi we ashimira Korale Philadelphie uruhare yagize mu kwagura ivugabutumwa muri aka gace ka bugesera, ashimangira ko umurimo bakoze ariwo watumye bahaguruka bakaza kubahesha agaciro no kubahesha umugisha.

Akaba yanaboneyeho gushimira Philadelphie igikorwa cyo kuremera abatishoboye ibagurira Ubwisungane mu kwivuza, anavuga ko muri rusange ibikorwa nk’ibi byo gufasha abatishoboye ari ubutumwa bwiza itorero rya ADEPR ryashyizemo imbaraga muri iki gihe rifatanya by’umwihariko n’urwego rushinzwe ubuzima mu gihugu

umunyamabanga mukuru w’itorero rya ADEPR ku rwego rw’igihugu Pastor RUZIBIZA Viateur.

Ibitekerezo (1)

Mukandanga Josee

18-12-2017    06:13

Imana Ishimwe ku bwa KORALI Philadelphie ,Ikomeze ibagure rwose,!
Ernest uhabwe umugisha inkuru ikoze neza!

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?