Advertisements

agakiza

Advertisements

agakiza

Ntibisanzwe: Abana b’Abashumba mu matorero(...)

Kwamamaza

agakiza

Ntibisanzwe: Abana b’Abashumba mu matorero yose ya Gikristo bateguriwe igiterane giteye amatsiko

byanditswe na: Ubwanditsi     2018-12-18 03:52:49

agakiza

Mu muryango mugari w’Agakiza harategurwa igiterane kidasanzwe kizitabirwa by’umwihariko n’abana bavuka mu ngo z’Abakozi b’Imana « Abapasitori ; Abarevera ; Ababishop na ba Apotre » hatitawe ku itorero (idini) iryo ari ryo ryose. Kizaba kuwa 23/12/2018, kuri SOLACE Ministries Kacyiru kuva isaa Munani z’amanywa (14h00). Kwinjira muri iki giterane ni Ubuntu.

Iri tsinda ririmo gutegura iki giterane, abenshi barizi ku izina «Agakiza Family», ni abakunzi b’urubuga rw’Ivugabutumwa www.agakiza.org bari hirya no hino k’Umubumbe w’Isi, bakaba ari n’Abakunzi b’Ikiganiro "Ubutumwa Bukiza". Ivugabutumwa rikorwa hifashishijwe urubuga rwa interineti www.agakiza.org n’izindi mbuga nkoranyambaga kimwe n’ibindi bitangazamakuru bitandukanye aho bishoboka.

Abagize uyu muryango, bategura bakanatanga inyigisho z’ibyiciro bitandukanye haba mu biterane binini n’amahugurwa, byose bigamije kugeza ubutumwa bwiza kuri benshi ku Ubuntu kugira ngo benshi bakizwe bizere Yesu babone Ubugingo, ndetse n’abakijijwe barusheho gukomera no gusubizwamo imbaraga, kandi babeho mu buzima bw’Abana b’Imana busendereye amahoro n’ibyishimo.

Pastor Desire Habyarima akaba ari nawe washinze urubuga rwa Gikristo www.agakiza.org aganira n’Itangazamakuru, twamubajije byinshi kuri iki giterane, yadusobanuriye ku mpamvu zacyo ndetse anadutangariza icyo bizaba bisaba kugira ngo umuntu azinjire mu iki giterane giteye amatsiko!
Yadusubije agira ati; "Tumaze igihe dufasha Itsinda ry’Abana bakomoka mu miryango y’Abakozi b’Imana batandukanye mu nyito twise Agakiza New Seed. Tubafasha gukira ibikomere bahura cyangwa bahuye nabyo mu miryango yabo, mu matorero basengeramo ndetse no mu buzima busanzwe."

Pastor Desire yakomeje avugako habaho guhura buri kwezi kugirango barebere hamwe , banasenge Imana, yavuze ati "Buri Kwezi turahura; tugasengana tukanaganira ku bibazo bahura nabyo, hagamijwe kugirango bisobanukirwe banakoreshe Impano Imana yabahaye mu buryo bwubaka Ubwami bw’Imana."

Iki giterane kizitabirwa n’Abakozi b’Imana batandukanye barimo: Pasitori SENGA Emmanuel ari nawe mwigisha muri iki giterane, abarimbyi nka; Alexis Dusabe, Papy Claver na Gisele Precious . Iki giterane kizaba gifite insanganyamatsiko igira iti: N’iyihe mizi isharira iri mu buzima bwacu? Abaheburayo 12:15

Iki giterane kizitabirwa n’abana kuva ku myaka 12 kugeza ku yindi myaka yose y’ubukure.

Aba ni abanzi bazasusurutsa abazitabira igiterane cy’abana


Papy Clever

Gisele Precious

Alex Dusabe

Ibitekerezo( )

Tanga igitekerezo

HABA HARI ICYEMEZO UFASHE NYUMA Y'UBU BUTUMWA ?