“Nteganya gukora umuziki uko Imana izanshoboza(...)

Kwamamaza

agakiza

“Nteganya gukora umuziki uko Imana izanshoboza kugeza imvi zibaye uruyenzi” N.Fabrice yasohoye indirimbo nshya


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-05-11 08:58:20


“Nteganya gukora umuziki uko Imana izanshoboza kugeza imvi zibaye uruyenzi” N.Fabrice yasohoye indirimbo nshya

Umuhanzi Fabrice Ndagije (N.Fabrice) ukorera umuziki mu mujyi wa Nashville muri Leta ya Tennessee muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyize hanze indirimbo nshya yise ’Urakomeye’ ikubiyemo ubutumwa bwibutsa abantu ko Imana ari umurengezi wabo.

Ubusanzwe N.Fabrice yakoze indirimbo zitandukanye zirimo; ’Witinya’, ’Mutima wanjye’ yakoranye na Serge Iyamuremye, ’Ndagukunda iteka’ yakoranye na Espoire n’iyi nshya yise ’Urakomeye’.

Mu kiganiro yagiranye n’agakiza.org , Fabrice Ndagije yavuze ati "Indirimbo yitwa Urakomeye. Ubutumwa burimo ni uko mu gihe umuntu abuze umurengera Imana ari yo muvugizi wa twese kandi iyo ivuze ijambo nta muntu uhakana twese twemeza icyo Imana yemeye. Nayanditse ndimo ndatekereza ubugari bw’Imana ukuntu ikomeye kandi isumba byose".

N.Fabrice avuga ko hari abahanzi benshi ba Gospel afatiraho icyitegererezo. Mu bo yadutangarije yigiraho byinshi harimo; Aime Uwimana, Gentil Misigaro, Serge Iyamuremye, Jonathan McReynolds, Trevis Green n’abandi. Yagize ati "Mu bahanzi nkunda mu Rwanda ni benshi harimo Aime Uwimana, Gaby Kamanzi, Gentil Misigaro, Adrien Misigaro, Serge Iyamuremye, Aline Gahongayire n’abandi bose bakora Gospel. Abo hanze nkunda ni Jonathan McReynolds,Travis Green, Kirk Franklin n’abandi."

Fabrice Ndagije (N.Fabrice) yavutse mu mwaka w’ 1994 avukira muri Uvira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC). Ni umwana wa 3 mu muryango w’iwabo, gusa abavandimwe be bavutse mbere ye bitabye Imana, ubu ni we mwana mukuru usigaye mu muryango avukamo. Yadutangarije ko umuziki yawiyumvisemo kera afite imyaka 10 y’amavuko, akaba ateganya kuwukora uko Imana izamushoboza kugeza imvi zibaye uruyenzi.

Indirimbo ye nshya N. Fabrice yashyize hanze, yamaze kuyigeza ku masoko mpuzamahanga nka; Spotify, iTunes, Deezer, Amazon n’ahandi. Ni indirimbo ifite iminota 4 n’amasegonda 15. Yumvikanamo aya magambo "Isi n’Ijuru bihamye gukomera kwawe, Abamalayika iteka bubama imbere yawe bavuga bati ’Uwera, Izina ryawe rishyirwe hejuru, ibyaremwe byose nibikubahe kuko urakomeye’,..twabonye gukomera kwawe, twabonye imbabazi zawe"

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?