Nta kure habaho Imana itakura umuntu, Camille(...)

Kwamamaza

agakiza

Nta kure habaho Imana itakura umuntu, Camille yakinaga filime z’urukozasoni ariko ubu ni umuvugabutumwa bwiza.


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-06-30 05:05:53


 Nta kure habaho Imana itakura umuntu, Camille yakinaga filime z’urukozasoni ariko ubu ni umuvugabutumwa bwiza.

Nitwa Camille Potard, ndashima Imana ko yankuye muri filime z’urukozasoni ( ponographie).
Navutse ndi umwana wa mbere mu bana batandatu buri gihe naroranaga inzozi nkumva nzakorera Imana kuko nkiri muto nagiye kwiga inyigisho z’aba catholique ziranyinjira, icyo gihe hari mu myaka ya za 80, ku myaka 9 gusa nibwo nabatijwe nkomeza gukurira mu nzu y’Imana kugeza mu myaka yanjye y;ubugimbi cyakora muri urwo rusengero nahagiriye irungu kuko rwasaga nk’aho nta bantu benshi barubamo bityo nkabura uwo tuganira.

Ngeze mu mashuri yisumbuye rero nibwo namenye amakuru Atari meza, yari amakuru ajyanye na filime z’urukozasoni, kuva uwo mwanya, nahise numva ko kuguma mu nzu y’Imana ntacyo bimariye, ubundi nshishikarira kujya kuri murandasi(internet) itari ihenze icyo gihe kuko nayijyagaho uko nshaka, umwanya wanjye wose nywuharira murandasi, ishuri ndivamo, ubuzima bwanjye burahinduka
Icyo gihe natekereje ko Imana yanyanze kubera imyitwarire yanjye mibi, ngerageza kubireka ariko birananira.
igihe kimwe natekereje gushaka akazi mpita ngarukira Imana ndeka kureba ya mashusho y’urukozasoni mu gihe kingana n’imyaka ibiri ariko nubundi birongera biragaruka mpita ninjira mu mwuga wo gukina izo filime ku mugaragaro ngahura n’abagore batandukanye batagiraga icyo bitaho ngo banabone ko nkiri muto
Umunsi umwe naje guhura n’umugore ukijijwe ambwiriza ho gato, nsomye bibiliya numva iraryoshye kuko yavugaga ku buzima bwacu bwa buri munsi, iryo joro nari ndi kumwe na fiancé wanjye ndetse na nyirakuru atubwira ukuntu igihe yari arimo aririmba indirimbo ihimbaza Imana yumvaga amerewe neza, ntangira kumva ndyohewe n’ibya Yesu.

Mutekerezaho igihe kitari gito ariko uko nafataga umwanya wo kumutekerezaho ni nako yarushagaho gusura umutima wanjye, kuva icyo gihe natangiye kumushaka nk’uwamutaye nhska ko yanyemerera nkamwakira nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwanjye, musaba imbabazi aranyemerera,

Kuva icyo gihe Yesu yahise yinjira mu buzima bwanjye, sinakubwira ko nahise ndeka ingeso mbi nari mfite ariko uko iminsi ygendaga yicuma ni nako Yesu yagendaga ahindura ubuzima bwanjye ukundi.

Kugeza ubu nabonye akazi keza, nashatse umugore mwiza dufitanye umwana umwe, icyerekezo cyanjye ubu ni ugukorera Imana nubwo bitoroshye kuko tuba turwana na satani umunsi ku munsi, ubu Imana yampaye impano zitandukanye, ndasengera abarwayi bagakira ako kanya, ubu muri Yesu ndarinzwe.
Niba utarkira Yeu mu buzima bwawe, senga isengesho rito gusa rivuye ku mutima wawe, Imana irakumva kandi ikuyobore mu rugendo rwawe rwose.

Amen.

Source: topchretien.com

Liliane [email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?