Nigeria: Nyuma yo kuvumbura ko itorero ryabo(...)

Kwamamaza

agakiza

Nigeria: Nyuma yo kuvumbura ko itorero ryabo ari indiri y’abapfumu, abakristo b’itorero God’s Commandment bahisemo gukubita hasi urusengero rwabo


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-08-29 09:35:22


Nigeria: Nyuma yo kuvumbura ko itorero ryabo ari indiri y’abapfumu, abakristo b’itorero God’s Commandment bahisemo gukubita hasi urusengero rwabo

Ubwo bamaraga kumenya neza ko pasteri wabo yari umupfumu kabuhariwe babibwiwe n’uko babonye bimwe mu bikoresho bikoreshwa n’abapfumu biri mu rusengero rwabo, abayoboke b’itorero God’s Commandment bafashe umwanzuro wo gusakamburira satani ku mugaragaro ndetse bavuga ko batazagaruka muri uru rusengero ukundi


abakristo bari bahuruye ari benshi

Amakuru dukesha ikinyamakuru buzznigeria.com avuga ko ibi ngo byatangiye kumvikana ubwo umuyobozi w’iri torero Rev. Pasiteri Tony Obo na bagenzi be bafatanywe umutima ukiri mushya w’umwana muto w’umukobwa wari ufite umwaka umwe n’amezi atandatu aho bashakaga kumukoresha imirimo y’ubupfumu muri iri torero


bimwe mu bikoresho uwo mugabo yakoreshaga

Ibijyanye n’ibikorwa by’ubupfumu uyu mupasteri yakoraga ngo byamenyekanye ubwo bamwe mu bayoboke b’iri torero batemberaga mu byumba bigize urusengero rwabo bakaza kugwa mu cyumba cyuzuyemo ibikoresho bigaragaza neza ko ari nk’iby’abapfumu basanzwe baba muri Nigeria birimo imitwe y’ihene, inkoko zapfuye n’ibindi umuntu atapfa guhita asobanukirwa

Src: buzznigeria.com

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?