Ni uwuhe murage tuzaha abana bacu?

Kwamamaza

agakiza

Ni uwuhe murage tuzaha abana bacu?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-08-25 09:12:17


Ni uwuhe murage tuzaha abana bacu?

Kwizera niko kwatumye Abeli aha Imana igitambo kiruta icya Kayini kuba cyiza, ni nako kwamuhaye guhamywa ko ari umukiranutsi ubwo Imana yahamyaga ko amaturo ye ari meza, kandi niko kwatumye nanone akivuga n’ubwo yapfuye (Abaheburayo 11:4)

No kugirango uzabwire umwana wawe n’umwuzukuru wawe ibikomeye nagiriye Abanyegiputa n’ibimenyetso byanjye nakoreye hagati muri bo, mumenye yuko ndi uwiteka (Kuva 10:2)

Muri rusange, umurage utangwa n’ababyeyi bakawuha abana babo. Umurage ushobora kuba ibintu bifatika (biens matériels)ariko no mu bitekerezo nko gukunda ubutabera cyangwa ubuhanga bwihariye nk’umuziki.

Nk’abakristu, buri wese muri twe afite umurage wo guha ibisekuru bizakurikiraho bidukomokaho, umurage w’umwuka: mbere na mbere tukibanda ku kwizera ariko nanone rimwe na rimwe dukwiye guhindishwa umushyitsi no kugira ishyaka ryo kwiga Bibiliya, kugira umutima wo guhimbazaImana, gukora ivugabutumwa, gufasha abadafite aho kuba n’ibindi.

Uku guhererekanya kwizera, tubibona mu buzima bwa Nawomi wabaniye neza umukazana we Rusi kugeza aho yavuze ati: "Imana yawe izaba Imana yanjye" (Rusi 1:16) Hanyuma, yareze umwuzukuru we Obed wabaye sekuru w’umwami Dawidi, ariwe muntu wari ufite umutima umeze nk’uko Imana ishaka.

Iri hererekanya kandi ryagaragaye mu buzima bwa Timoteyo aho yavuze ati: "Kuko nibutse kwizera kutaryarya kukurimo, kwabanje kuba muri nyogokuru Loyisi no muri nyoko Unike, kandi nzi neza yuko kukurimo nawe" (2Timoteyo 1:5).

Njyewe ubwanjye, narezwe na nyogokuru Nevarte. Yari yarahunze genocide yo muri Arumeniya yo mu 1915. Yakozwe ku mutima n’ubuzima bw’ubupfubyi. N’ubwo yaranzwe n’akababaro mu bwana bwe, yagiraga buri gihe amaso atuje kandi akundwa cyane. Yashoboraga kugira umujinya, kwikunda, ariko urugo rwe n’amaboko ye byakingukiraga bose. Kwizera Imana nibyo byamuhaga imbaraga zo kwishima.

Kwizera Imana kwari imbaraga z’ibyishimo bye

Namubonaga yicaye kumeza yo mu gikoni, Bibiliya ye ifunguye n’umutima we ufungutese asenga ati:" Data ntabwo yandaze kwizera kwe gusa, ahubwo yandaze urukundo yakundaga Bibiliya. Data ndetse yari yarafashe mu mutwe ibitabo byayo byose nk’Abaheburayo cyangwa Ibyahishuwe. Njyewe, nahisemo kubyiga muri kaminuza.

Mubyukuri, inshingano zacu hano ku isi ni ugukwirakwiza umurage mwiza wo kwizera Imana ku bazadukomokaho mu gihe kizaza kuko umurage tubaha niwo nabo bazaraga abazabakomokaho, kandi dukwiye kubitangira uyu munsi kuko ejo si ahacu ahubwo hamenywa n’Imana.

Source: www.topchretien.com

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?