Ni ryari, Mana ni ryari? Bienvenu Nduwayo

Kwamamaza

agakiza

Ni ryari, Mana ni ryari? Bienvenu Nduwayo


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-06-23 10:19:28


Ni ryari, Mana ni ryari? Bienvenu Nduwayo

Ico ni ikibazo kuva kera ubwoko bw’Imana "Isirayeli" bwama bushakira igisubizo. Kubera bari bamaze imyaka myinshi munsi y’ubutware bw’aba Roma.
Igihe Yesu yaje mw’isi, bagatangura gusobanukirwa ko ava ku mana, bari bazi ko aje kubirangiza noneho akabagarurira ubwami mu Bisirayeli. Umunsi umwe baramubajije . Ivyakozwe n intumwa 1:6-9

Bati: "Mbese Mwami, iki ni cyo gihe wenda kugaruriramo ubwami mu Bisirayeli?" Aho turaza kubona igisubizo yabahaye
Ikindi gihe bashaka kumenya igihe azogarukira Matayo 24:3
“….bati"Tubwire, ibyo bizaba ryari, n’ikimenyetso cyo kuza kwawe n’icy’imperuka y’isi ni IKIHE?" ariko aho hose ntiyigez atanga umunsi canke isaha, yarabasubije Matayo 24:36
Ngo: "Ariko uwo munsi n’icyo gihe nta wubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana, keretse Data wenyine."

Natwe muri iki gihe ni nk’uko. Dufite amatsiko yo kumenya ngo ni ryari Imana izaduha abana, tukabaterura, tukabonsa, tukabatembereza n’ ibindi vyinshi tubateganyiriza.

Ariko kumenya umunsi bikomeje kuba ikibazo.
Tugarutse kuri ca kibazo bamubaza ngo iki ni cyo gihe wenda kugaruriramo ubwami mu Bisirayeli?" yarasubije nkaho atubariye ibijanye n’uko itegeko shinga rikozwe mw ijuru. Ivyakozwe n’intumwa 1:7

Ati :.... “Si ibyanyu kumenya iby’iminsi cyangwa ibihe Data yagennye, ni ubutware bwe wenyine."
Ariko naho biri uko, yaduhay igisubizo gisumba ico duhaye dushaka.
Twebwe turashaka kumenya umunsi, ariko Imana yoyo, irashaka kuduha urufunguzo rutuma tumenya n’ibindi bizoba bikenew inyuma yo kubona abana.
 Uko bazotozwa indero,
 Umugambi Imana ibafitiye,
 Uko natwe tuzitwara mukubaha uburere bwiza,
 n’ibindi nayo abateganyiriza.
Ivyakozwe n’intumwa 1:8

Avuga ati “ Icyakora, MUZAHABWA IMBARAGA UMWUKA WERA N’ABAMANUKIRA.Umva rero ibikurikira tumaze kwambara izo mbaraga.
" Muzaba abagabo bo kumpamya i Yerusalemu n’i Yudaya yose n’i Samariya, no kugeza ku mpera y’isi."

Hano turabona Imana iduhaye akazi, kandi tumaze kugatangura. Dutanga ubuhamya kuri za WhatsApp, mu biterane, tuvuga ukugira neza kw’Imana n’ubugari bwayo, n’ibindi byinshi bituma Izina rya Yesu rihabwa icubahiro rikamenywa na bose. Dusabwa gukomerezaho kandi twirinda ngo ntitwanduzwe n’isi. Satani atatwambura ikibitsanyo twahawe. Mwuka wera.

Ikindi kandi, kuko dukorana nayo, turaganira kubijanye n’umurimo, n’uko urugendo turimwo rumeze. Mbese atubarira ibyo adushakaho natwe tukamubarira ibyo twipfuza.
Aca mu nzira ashatse agashika, imwe mu nyigisho akunda niyo kugereranya.
Yaravuze ngo hari ibishobora kutwereka igihe. Matayo 24: 32.

"Murebere ku mutini ni wo cyitegererezo: ishami ryawo, iyo ritoshye ibibabi bikamera, mumenya yuko igihe cy’impeshyi kiri bugufi.Aho icyitegererezo c’umutini, biravana uko uvugana n’Imana yawe. Mwuka wera akuganiriza aciye mu nzira ashaka akakwihanganisha.

Abaroma 8:16. "Umwuka w’Imana ubwe ahamanya n’umwuka wacu yuko turi abana b’Imana"

Satani ni se w’ibinyoma atuma twamana ubwoba bw’ejo hazaza. Ariko umwuka twahawe abana natwe, dusabwa kutagira ubwoba.

Abaroma 8:15 "kuko mutahawe umwuka w’ububata ubasubiza mu bwoba, ahubwo mwahawe umwuka ubahindura abana b’Imana, udutakisha uti"Aba, Data!"
Kandi tumaze gishira ubwoba tukamenya agaciro kacu tugahagarara dushikamye twemejwe n’uwo mwuka wera twahawe.

Abaroma 8:17. " kandi ubwo turi abana bayo turi n’abaragwa, ndetse turi abaragwa b’Imana, turi abaraganwa na Kristo niba tubabarana na we ngo duhanwe ubwiza na we."

Ubundi kubera ko inzira z’Imana ari igihumbi, kandi ibona kure cane aho tutabona, Imana ishima ko umwuka twahawe atwigisha, akaduhugura kuri byinshi.
Yesu yabariye abigishwa Yohana 16:12

Ngo "Ndacyafite ibyo kubabwira byinshi, ariko ubu ntimubasha kubyihanganira."
Yohana 14:26 ariko Umufasha ari we Mwuka Wera, uwo Data azatuma mu izina ryanjye ni we uzabigisha byose, abibutse ibyo nababwiye byose.
Yohana 16:13

Uwo Mwuka w’ukuri naza azabayobora mu kuri kose kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva ni byo azavuga, kandi azababwira ibyenda kubaho.

Murakoze ndabipfurije kuzura Umwuka Wera.

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?