Ni iki wakora ngo urwanye indwara yo kubira(...)

Kwamamaza

agakiza

Ni iki wakora ngo urwanye indwara yo kubira ibyuya byinshi?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-06-19 09:02:00


Ni iki wakora ngo urwanye indwara yo kubira ibyuya byinshi?

Kubira ibyuya byinshi biri mu bintu bibangamira abantu cyane kuko hari abo usanga bambara umwenda ariko bakaba batawusubiramo kubera ibyuya, abandi bakagira isoni zo kuzamura amaboko kuko usanga imyenda yabo itose cyangwa yarahinduye ibara mu kwaha.

Iyi ndwara igaragazwa no kuva ibyuya mu buryo budasanzwe kandi byinshi ikaba ari indwara ishobora kuza mu buto cg uri ingimbi. Ibice bikunda kwibasirwa cyane ni mu kiganza hagati, mu bworo bw’ikirenge, mu kwaha ndetse no mu ihiniro (nko ku mavi cg inkokora).

Ese iyi ndwara iterwa n’iki?

Kuva ibyuya bikabije bishobora kuba indwara yizanye, iturutse ku bundi burwayi waba ufite, ikibazo mu mikorere y’umubiri cyangwa se ikoreshwa ry’imiti.
iyi ndwara iterwa n’ibintu byinshi birimo:
• Kuva ibyuya bikabije bitewe n’ibyiyumviro (nk’ubwoba, stress, kubona umuntu ukunda cg se guhagaraga imbere y’abantu, nibindi.) ibi akenshi bikunze kuza mu biganza, mu ihiniro, mu kwaha no ku gahanga.
•Kuva ibyuya bikabije mu bice bimwe; ni ukwangirika gukurikirwa no kugaragara ku bwinshi ku dutsi duto tw’ubwonko dushinzwe kugena ubushyuhe umubiri ugomba kuba uriho muri ako gace runaka
•Kuva ibyuya ahantu hose icyarimwe; ibi akenshi biterwa n’imikorere mibi y’ingingo zishinzwe kugena ubushyuhe mu mubiri, cg se bishobora guterwa n’indi ndwara ushobora kuba ufite

Ni iki wakora kugira ngo urwanye iyi ndwara?

Mu rwego rwo kwirinda kubira ibyuya bikabije mbere na mbere usabwe kwirinda:
- Inzoga cyane
- Ikawa
- Ahantu hari ubushyuhe cyane
- Ibinti bishyushye cyane (ibiryo cg ibinyobwa)

Ushobora no gukoresha antiperspirants ikaba ari imibavu ikoreshwa mu kwaha, mu ntoki no mu birenge ,iyi mibavu itandukanye na parfum, deodorant, cyangwa ibindi bihumuza (kuko byo ntibihagarika kubira ibyuya).

Antiperspirants zigaragaramo aluminium (10% cg 20%), akamaro ka aluminiyumu hano ni ugufunga utwenge duto duturukamo ibyuya, ku bantu bafite iki kibazo.
Ushobora no gukoresha indimu mu rwego rwo kugabanya ikibazo cyo kubira ibyuya byo mu kwaha aho ushobora kuyisatura ukayisiga mu kwaha
Nubwo iyi ndwara itica, ariko ibangamira uyifite bityo ni ngombwa gukurikiza izi nama, mu gihe byanze ukagana muganga.

source:umutihealth.com
Liliane KALIZA @agakiza.org

Ibitekerezo (1)

KUBWIMANA Emile

14-02-2018    03:22

Nagize ikibazo ese umuntu wahuye nicyo kibazo cyo kubira ibyunzwe indium yayisiga no mumaso?

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?