Ni iki gihesha Satani imbaraga zo gusenya(...)

Kwamamaza

agakiza

Ni iki gihesha Satani imbaraga zo gusenya amatorero? Pastor Desire


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-08-02 08:25:33


Ni iki gihesha Satani imbaraga zo gusenya amatorero? Pastor Desire

Nanjye ndakubwira nti “Uri Petero, kandi nzubaka Itorero ryanjye kuri urwo rutare, kandi amarembo y’ikuzimu ntazarishobora.” (Matayo 16:18)

Burya buri nzu igira urufatiro yubakiyeho kandi gukomera kw’inzu guterwa n’ uburyo bakomeje urufatiro. Iyo wifuza kubaka inzu ndende bigusaba gucukura ukagera hasi cyane bityo ukizera ko imiyaga n’ibindi bizaza bitazapfa kugusenyera mu buryo bworoheje.

Itorero kugira ngo rikomere biterwa n’iyerekwa ryubakiyeho. Iryo ni ryo rizatuma rigera kure cyangwa hafi. Nifuza kubabwira ko kuba wubakiye ku iyerekwa rizima bitabuza amarembo y’ikuzimu kuguhiga kuko Satani ntagira icyo atinya ahubwo iteka azanwa no kwiba kwica no kurimbura (Yohana 10:10).

Impamvu itiza umurindi Satani mu gusenya amatorero ni iyi: Ni uko amarembo y’ikuzimu aza agasanga warubatse izina ryawe, inyungu zawe, icyubahiro cyawe, ugamije amaronko n’ibindi. Iki kibazo kibaho akenshi igihe intego yawe atari ukuzana abantu kuri Yesu kuko ari we buye rizima. Icyo gihe bimutiza umurindi akagusenyera bimworoheye.

Abubakiye kuri Kristo imiyaga ari yo twise amarembo y’ikuzimu abageza kure Imana ikabatabara ku bw’o ubuntu bwayo. Wowe wubakiye ahandi uzatabarwa nande? Inama natanga ni uko buri muntu wese ufite itorero yareba aho yubakiye kugira ngo amarembo y’ikuzimu nahaguruka asange urufatiro rudafite ikibazo.

Bibiliya ivuga abahungu ba Sikewa bagiye kwirukana dayimoni mu izina Paulo avuga. Dayimoni zirababwira ziti “Paulo turamuzi na Yesu turamuzi, mwe muvuye he? Zibaciraho imyenda zirabakomeretsa (Ibyakozwe 19:13-16). Nahoze ntekereza ko bariya basore bari bafite ishyaka ryiza ndetse bifuza ko umuntu basengeraga akira ariko bibagirwa ko ibibazo by’Umwuka bidakemuzwa umubiri bisanga mu kaga batatekerezaga.

Gukora umurimo w’ Imana utari kumwe n’ Imana ni ukwiyahura. Umunsi Satani yaguhagurukiye uzamukizwa n’iki? Satani ntatinya inyubako nziza y’urusengero, ntatinya imodoka nziza umushumba agendamo, ntatinya izina bakwita mu rusengero. Icyo atinya ni Umwuka Wera wuzuye hamwe n’urufatiro ruzima wubakiyeho.

Abantu bubakiye ku mfatiro zitari nzima byakugora kubamenya nubwo Yesu yatubwiye ko tuzabamenyera ku mbuto zabo ariko bimwe mu bibaranga uzasanga amazina yabo avugwa kuruta insengero bayoboye. Iyo yivuga agerageza kumvikanisha icyubahiro cye kugira ngo yubahwe akereka abantu ko ari umuntu udasanzwe. Uyu ntatinya kuvuga ko akora ibitangaza n’ibindi bigamije kwiyubakaho abantu.

Rimwe nagiye mu rusengero rumwe uwari uyoboye gahunda arahaguruka ati “Tugiye kwakira uwatumye tubaho, uwatumye twisobanukirwa, uwaduhaye ubuzima, uwadukuye ku cyavu, uwaduhaye agaciro, uwatumye tugira amahoro mu mitima yacu, uwatumye twubaka ingo bikemera... ngira ngo barasoza bavuga Kristo Yesu ngiye kumva numva bavuze izina ry’umushumba wabo byarandenze.

Paulo yavuze ko Imana iri mu ruhande rwacu umubisha ntawe. Ariko aha nkibaza burya Imana iyo itari mu ruhande rwawe gutabarwa kwawe kwava he? (Abaroma 8:31). Bamwe na bamwe iyo bazi ko Imana itakiri kumwe nabo bagerageza gushaka amaboko mu bantu bazabarwanirira byakomeye, aho ni ho bakora ibishoboka ngo hatazagira ubasimbura ku buyobozi bw’amatorero yabo.

Mu bintu bibabaje ni igihe abashumba bananiwe kumvikana bakajya kuburana muri Leta ngo ibakemurire ibibazo batumvikanaho maze bakandagazanya mu itangazamakuru, bakangana ku buryo nta usuhuza undi, icyo gihe wibaza niba ari Kristo bakorera cyangwa bafite izindi nyungu zabo.

Imana iduhe kubaka ku rufatiro ruzima nayo yiteguye kuturinda amarembo y’ikuzimu aho yahaguruka avuye hose kuko ari inyungu z’ubwami bw’ Imana. Turi abo Imana yaremye ituremeye imirimo myiza kandi ikorewe muri Kristo Yesu (Abefeso 2:10).

Pastor [email protected]

Ibitekerezo (1)

Mwisizina Francine

5-08-2017    16:46

ndakijijwe ndakomeje murugendo

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?