Ni iki dukwiye kwigira ku kwizera kwa(...)

Kwamamaza

agakiza

Ni iki dukwiye kwigira ku kwizera kwa Aburahamu?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-01-03 09:32:41


Ni iki dukwiye kwigira ku kwizera kwa Aburahamu?

Aburahamu(Aburamu) umukurambere wacu wabaye sekuruza w’ abantu bose bizera kuberako yizeye Imana,kandi akagaragarwaho ko ari we ukiranuka imbere y’Imana, ni umwe abakristo bakwiye kwigiraho maze bakizerako ibyo Imana ivuze ibisohoza.

Ukwizera kw’Abrahamu kurigaragaza.Yizeye Imana mu gihe nta muntu n’umwe wigeze amwigisha cyangwa ngo amubwirize ubutumwa bwiza kuri Yo, nta muntu wariho ngo amufatireho urugero mu kwizera,nta n’uwariho wizeraga ariko yizeye icyo Imana ivuga n’ubwo nta gihamya yari afite.Ni ibintu bidasanzwe kuko muri iki gihe abenshi ntibarakizera n’ubwo bafite ibimenyetso bihamya ko Imana isohoza ibyo ivuga.

Reka turebere hamwe ibintu by’ingenzi twakwigira ku kwizera kwa Aburahamu kandi Imana ikabisohoza:

1) . Aburahamu yabaye sekuruza w’amahanga

“Aburahamu uwo yiringiye ibitakwiringirwa, ngo abe sekuruza w’amahanga menshi nk’uko byavuzwe ngo”urubyaro rwawe ni ko ruzangana.”Abaroma 4:18

Imana yabwiye Aburahamu ko izamugira sekuruza w’amahanga n’ubwo nta mwana yari afite kandi umugore we Sara yaracuze,(Itangiriro:11:30). Aburahamu yizeye Imana, yizera ijambo ryayo n’ubwo nta cyemezo yari afite gihamya neza ibyo uretse inyenyeri zo mu kirere.

“Hanyuma y’ibyo ijambo ry’Uwiteka riza kuri Aburamu, mu iyerekwa riti “Aburamu, witinya ni jye ngabo igukingira,uzagororerwa ingororano ikomeye cyane”.Aramusohokana aramubwira ati “Rarama urebe ijuru, ubare inyenyeri niba wabasha kuzibara.” Ati “urubyaro rwawe niko ruzangana.”(Itangiriro 15:1,5)

2) Aburahamu yahamijwe nk’umukiranutsi

Kubwo kwizera gusa Imana yahamije Aburahamu nk’umukiranutsi imbere yayo.

“Nuko yizera Uwiteka,abimuhwaniriza no gukiranuka”( Itangiriro: 15:6)

Bibiliya itubwira ko n’utarigeze kumenya icyaha Imana yamuhinduye kuba icyaha ku bwacu ,kugirango muri we duhinduke gukiranuka kw’Imana.( 2 Abakorinto:5:21).Muri Kristo Imana yaduhinduye abakiranutsi.Niba dushaka kuba abakiranutsi muri Kristo, dukwiye kumwizera.Aburahamu wari waravutse kera mbere ya Kristo na mbere y’ubutumwa bwe ku isi,yagizwe nk’umukiranutsi kubera kwizera Imana.Mu by’ukuri, ukwizera kwa Aburahamu kwatumye aba sekuruza wa Isirayeli

Ibi biratwerekako natwe dukeneye kugira ukwizera, tukizera Imana.Aburahamu yizeye ijambo Imana yavuze gusa. Muri iki gihe abakristo nabo bakeneye kwizera ijambo ry’Imana maze ibyo yavuze ikabisohoza.

3) Aburahamu yahawe ibyo Imana yamusezeranije.

Igihe Imana yahamagaraga Aburahamu( Aburamu) kuva mu gihugu cyarimo ibyamunezezaga,ese Aburahamu yahakaniye Imana kubera gutinya kujya mu gihugu atari azi ? ( Itangiriro 12:1-3) .Oya.Aburahamu ntiyabyanze ahubwo yaragiye nk’uko Uwiteka yamutegetse,Loti ajyana na we kandi .ubwo yavaga I Harani ,Aburamu yari amaze imyaka mirongo irindwi n’itanu avutse.(Itangiriro:12:4)

“Kwizera niko kwatumye Aburahamu yumvira Imana imuhamagariye kujya aho yari agiye kuragwa,nuko agenda atazi iyo ajya.”Abaheburayo11:8

Byongeye kandi Abaheburayo 11:13,hatubwirako Aburahamu kimwe n’abandi bapfuye bizera ,baroraga ibyo basezeranijwe biri kure bakabyishimira.

“Abo bose bapfuye bacyizera batarahabwa ibyasezeranijwe,ahubwo babiroraga biri kure cyane bakabyishimira,bakavuga ko ari abashyitsi n’abimukira mu isi.(Abaheburayo 11:13)

N’ubwo Aburahamu atabayeho igihe kirekire ngo arebe urubyaro rwe,tuziko Imana yuzuje ibyo yamusezeranije byose.turi hano uyu munsi, kandi turi abahamya b’uko ibyo Imana yakoze yari yarabimusezeranyije ko izabisohoza.

Ese ibi bivuze iki kuri twe uyu munsi?

Ukwizera kwa Aburahamu kuvuze ibintu byinshi kuri twe. Dukwiye kwizera Imana kubyo yavuze,tutagombye gukenera ibimenyetso bitwemeza niba bizaba ari ukuri.Dukwiye kuyizera n’ubwo haba hari ibibazo n’imihengeri byadutembana tukizerako idukiza kandi tuzi neza ko igihe tuyizeye,twakira ibyo idusezeranya byose ko izaduha.

[email protected] Agakiza.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?