Ni ibihe bintu 5 bikwiye kuranga abashakanye(...)

Kwamamaza

agakiza

Ni ibihe bintu 5 bikwiye kuranga abashakanye bakijijwe


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-09-03 10:50:33


Ni ibihe bintu  5 bikwiye kuranga abashakanye bakijijwe

Ubuzima bw’abashakanye bakijijwe bombi bukwiye gutandukana cyane n’ubwabandi badakijijwe, iyo urugo rumaze kubakwa,haba hakiriho byinshi byo gukorwa kugirango n’abana bazabakomokaho bazavukire mu buzima bwubah’Imana. Mu bushakashatsi Isange yabakoreye,twababoneye ibintu bitanu musabwa gukora igihe cyose mubana nk’abashakanye kandi mukijijwe.

1. Mujye mufata umwanya mwihitiyemo mwembi n’uko musengere hamwe, kandi byaba byiza mubikoze buri munsi. Mushobora guhitamo kujya musenga wenda mubyutse,kimwe n’uko mwabihitamo indi saha mwumvikanyeho.

2. Gufata umwanya mugasoma ijambo ry’Imana muri kumwe. Ntabwo ari bibiliya gusa ahubwo n’ikindi gitabo cyose mwajya mugisoma muri kumwe, s’ukuvuga ko buri uko ugiye gusoma waba uri kumwe n’inshuti yawe,ahubwo mushobora kubikora nka rimwe mu cyumweru cyangwa ukundi kose mwabihitamo. Icyi nikimwe mubimenyetso cy’uko mubanye neza kuko ari bacye bakora nk’ibi.

3. Igihe cyose habonetse ikibazo cy’ingutu, biba byiza iyo mufashe umwanzuro muri kumwe,muwuhurijeho. Ibi bifasha ingo nyinshi mugutera imbere no kwizerana kandi nk’uko umugore aba ar’urugingo rwawe si byiza ko umwima ijambo iwawe. Hano cyane cyane harazamo ibirebana n’umutungo,mugomba kuba muzi mwes’uburyo uba wakoreshejwe.

4. Burya urugo rwiza ni urugendwa. Ibyo mukora byose mujye mukora buryo ki bushoboka,mubone abashyitsi kuko burya mubonera umugisha mwinshi mukubakira. Ibaze nawe urugo rwanyu niba rujya rumara nk’icyumweru ntamushyitsi urukandagiyemo!! Niba ariko biri mukwiye gusenga cyane.

5. Nibibashobokera mujye mujyana gusenga mwese,musengere mu rusengero rumwe kuko n’ubundi muba mur’umubiri umwe. Ariko kandi mushobora no gusengera mu madini atandukanye bijyanye n’imyizerere ya bur’umwe ndetse mwanabyumvikanyeho neza kuburyo bitazazana agatotsi mu kubana kwanyu,gusa byaba byiza musengeye hamwe.

Nk’uko about.com urubuga dukesha iyi nkuru rwakomeje rubivuga,ngo kuri mwe mwashakanye mukijijwe, muba mukwiye gufata umwanya mukiga kubyatez’ imbere urukundo rwanyu kabone n’ubwo mwaba mwarahagaritse kubyara,cyangwa se mwarageze muzabukuru,ibyo tuvuze haruguru mukwiye guhora mubikora iteka kuburyo abana banyu bazatora iyo mico

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?