Ni gute wahindura umwana ukoresheje isengesho(...)

Kwamamaza

agakiza

Ni gute wahindura umwana ukoresheje isengesho ?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-12-20 03:04:21


Ni gute wahindura umwana ukoresheje isengesho ?

Abana ni umugisha uturuka ku Mana kandi iyo barezwe neza mu buzima bwa gikiristo bashibukamo imbaraga, bakaba bavamo bakozi b’Imana, abaririmbyi bakomeye, ndetse n’abahanzi b’ibihangano bitandukanye bishobora gukiza abantu.

Muri iki gihe cy’iterambere, birakwiye ko ababyeyi bakora imirimo itandukanye itunga umuryango ariko bakibuka inshingano bafite zo kurera neza , barerera Imana n’igihugu muri rusange. Ababyeyi bakwiye gufasha abana babo babigisha gusenga. Bavugako “umuryango usengera hamwe ntacyawutandukanya”. Iyo utoje umwana gusenga akiri muto arinda asaza atarabivamo.

“Menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo,azarinda asaza atarayivamo(Imigani22:6).

Ibi bivuga ko ababyeyi bafite inshingano zo kwigisha abana uburyo bwo gusenga. Ni ibintu bitagoye kumenyereza umwana gusenga kuko burya abana bigana ibyo ababyeyi babo bakora. Igihe bazababona muri kumwe bazagenda barushaho kumenya gusenga no kubikunda kugera bashaje.

Izi ni zimwe mu ngero zishobora gufasha ababyeyi kwigisha abana babo gusenga:

1. Yobora isengesho inshuro nyinshi mu rugo.

Nk’uko twabivuze haruguru , inshuro nyinshi abana bigana icyo ababyeyi babo bakora.Ababyeyi bagomba kwibuka ko ibyo bakorera imbere y’abana babo babifata nk’ukuri kandi bikaba umurongo bagenderaho. Bakwiye kumenyako niba abana babo bashaka ko bazakura basenga bakwiye kubabera urugero.

Ababyeyi cyane cyane ab’abagabo bakwiye gutumira umuryango wabo mu isengesho . Ibi bishobora kugaragarira mukugena igihe cyo gusenga, bakaba bahitamo guhurira hamwe we n’umufasha we n’abana nyuma yo kubyuka, nyuma y’akazi, mbere yo kurya , na mbere yo gusinzira.

2. Reka abana abe aribo basengera amafunguro.

Ababyeyi bakwiye kureka abana bakimenyereza gusenga babaha umwanya mugihe bagiye kurya. Bagomba kubigisha gushimira Imana kubyo iba yabahaye.
Mbere yo kureka umwana agasengera amafunguro, ababyeyi bashobora kubanza gusenga ariko mbere yo gutangira gufungura, bagasaba buri wese gusenga . Ibi bizatuma bumva uko basenga kandi uko bazagenda babimenyera, bazajya bafata iya mbere basenge mbere yo kurya bashimira Imana yabibahaye.

3.Gira ibihembo ubaha kubera umuhati bagira wo gusenga.

Ababyeyi bakwiye guha abana babo ibihembo bishobora gutuma barushaho gusenga. Bashobora kubaha bibiliya babashimira umuhati bagira wo gusenga ariko kandi bakwiye gushishoza bakanasengera impano bahaye abana kugirango hato bitazagaragara ko ari impongano kugirango basenge.

Mu gihe hatabayemo gushishoza bashobora gusenga kubera ibihembo bahabwa atari gusenga by’ukuri, mu gihe bidatanzwe bashobora guhagararira aho ntibazongere gusenga. Zirikana ko abana bahora ari abana ahubwo ko icy’ingenzi ari uko mugomba kubatoza gusenga atari ukubagurira ngo babone gusenga.

4. Shakisha utuntu dushya.

Abana bakunda utuntu dushya. Bakunda gushushanya udushuhanyo dutandukanye duteye amabara n’ibindi. kuki se utakwicarana nabo mugashushanyanya?
Ushobora kuzana agakinisho k’ abana bari hamwe basenga, ushobora kukamanika mu cyumba bararamo kandi bashobora kutwishimira cyane iyo turi mu mabara meza, bakatwigiraho bakanamenya umumaro wo gusenga.

Ababyeyi bakwiye gutoza abana babo gusenga bakabereka ko gusenga ari umusingi wa byose ko kandi byose bibonerwa mu kubaha Imana.

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?