Ni gute umukristo yaramya Imana by’ukuri mu(...)

Kwamamaza

agakiza

Ni gute umukristo yaramya Imana by’ukuri mu gihe cy’amage?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-03-23 06:50:06


Ni gute umukristo yaramya Imana by’ukuri mu gihe cy’amage?

Muri iyi si yuzuye ubwoba, amakuru mabi, abantu batakaje icyizere. Buri munsi twumva ibiri kubera hirya no hino ku isi byerekeranye n’icyorezo cya coronavirus gikomeje guhitana benshi ndetse no kwangiza ubukungu bw’isi. Icyakora ku bakristo iki si igihe cyo kwicara no kugira ubwoba ahubwo ni igihe cyo kuramya Imana mu kuri no mu mwuka hifashishijwe Bibiliya

Mu rwego rwo gukumira ubwandu bwa coronavirus, leta yashyize ho ingamba zafasha abantu kudakomeza kwandura iyi virusi harimo kwirinda gusuhuzanya bahana ibiganza, gufunga amashuri na kaminuza igihe runaka, kwirinda kujya ahantu hahurira abantu benshi, kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa, kwiha akato mu gihe cy’iminsi 14 y’igerageza n’ibindi.

Mu y’ukuri ibi bintu ntibisanzwe mu kinyejana cyacu ariko iyi kirogoya igaragaye ku isi ni igihe abakristo bakwiye gusangira umunezero wabo n’ibyiringiro byabo muri Kristo Yesu akaba ariwe bahanga amaso.

Iki si igihe cyo guhanga amaso ku muti wa coronavirus, ku isoko ry’imari n’imigabane, si igihe cyo gushyira umutima ku butunzi bw’isi, ahubwo ni igihe cyo kwizera Yesu Kristo akaba ariwe ibyiringiro byacu byubakiyeho.

Nibyo koko dukurikije amabwiriza ya leta meza adufasha kwirinda ikwirakwizwa rya COVID 19, dukwiye kuguma mu ngo zacu ariko kandi ni igihe cyo kubaha hamwe nk’abakristo mu buryo bw’umwuka tukerekana cyangwa tukera imbuto z’umwuka wera.

Ni muri urwo rwego tugiye kurebera hamwe imirongo itatu yo muri Bibiliya idufasha guhagarara dushikamye ndetse no kurushaho kugira icyizere hagamijwe guhashya ubwoba n’ibindi bitesha abantu umutwe.

Abagalatiya 5:22-23 “ ariko rero imbuto z’umwuka ni urukundo n’ibyishimo, n’amahoro, no kwihangana , no kugira neza n’ingeso nziza no gukiranuka no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana.” Muby’ukuri iki si igihe cyo kugira ubwoba.

2Timoteyo 1:7 “kuko Imana itaduhaye umwuka w’ubwoba, ahubwo yaduhaye uw’imbaraga n’urukundo no kwirinda”

Ntidukwiye kugira ubwoba kuko twahamagariwe kubera abandi urumuri mu isi y’umwijima, mu gihe cy’akaga, ni ngombwa kwibuka amasezerano y’Imana.

Zaburi 112 iyi Zaburi itubwira ko uwubaha uwiteka akubahiriza amategeko ye ari we uhiriwe kuko atazanyeganyezwa iteka kandi ko umukiranutsi azibukwa iteka ryose, ntazatinya inkuru mbi, umutima we urakomeye wiringiye uwiteka.

Ku bw’ibyo reka duhagarare mu rukundo, umunezero, kugira neza, kwizera no kwirinda nibwo tuzagira umumaro mu gihe cyacu ndetse tutibagiwe gusengera igihugu cyacu ndetse n’isi muri rusange.

Source: www.christiantoday.com

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?