Ni gute twitwara mu impinduka z’ibihe?

Kwamamaza

agakiza

Ni gute twitwara mu impinduka z’ibihe?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-06-19 05:06:48


Ni gute twitwara mu impinduka z’ibihe?

Mu buzima bwa buri munsi hajya habaho impinduka ziza zitunguranye, Bityo bikatuvana aho twari turi bikatujyana mu yindi si itazwi. Ibi bidutera kurwana intambara ikomeye duharanira kudatakaza umunezero wacu, Amahoro yacu ndetse n’umutekano. Impinduka mu buzima ni incuti yacu ariko kandi ku rundi ruhande ni umwanzi wacu bitewe n’uko tubyitwayemo.

Mugihe habayeho impinduka mu buzima, Nk’abakristo si umwanya wo gutakaza ibyiringiro kuko no mu bikomeye Imana ituba hafi.’’Impumyi nzaziyobora inzira zitazi, Nzinyuze mu tuyira zitigeze kumenya. Umwijima nzawuhindurira umucyo imbere yazo, N’ahagoramye nzahagorora. Ibyo nzabibakorera kandi sinzabahana" (Yesaya 42:16)

Ubusanzwe impinduka zibayeho mu buzima zijyanye n’ibihe, Zishobora kutubera incuti ndetse ku rundi ruhande zitubera umwanzi bitewe n’uburyo twebwe tubyitwayemo:

Iyo ibihe bihindutse ku buzima bw’umuntu hanyuma akagira ubwoba agahunga cyangwa agakoresha ibishoboka byose bituma aca ku ruhande ntahangane n’icyo kibazo, Aha niho tuvugako impinduka zimubereye umwanzi.

Ku rundi ruhande, Iyo impinduka zibayeho mu buzima bw’umuntu, Akazakira hanyuma akiga kubana nazo mu buryo butagize icyo bubangamira, Aho niho tuvuga ko izo mpinduka zimubereye incuti.

Impinduka zibayeho mu buzima zigira umusaruro:

Impinduka zikomerera cyane umuntu ukunda akamenyero n’imico ye, Akumva ko ariyo agomba kugenderaho. Bene uwo muntu ntiyishimira ko haza ibyo atamenyereye mu buzima bwe ariyo mpamvu abigendera kure. Bibiliya ivuga yeruye ko umuntu akwiye kuboneza amaso imbere akagumya ahatumbiriye (Imigani 4:25).

John Mason aragira ati: " Impinduka buri gihe zitanga umusaruro. Zishobora kuguha amahirwe yo gukura cyangwa se kwaguka. Igihe cyose ubona haje ibintu utari witeze cyangwa ubuzima wabagamo bugahinduka, Jya ubigereranya n’ishuri ugomba kuvomamo ubumenyi, Iyoumwigisha ashaka gusuzuma ubumenyi bwawe, Aguha ibizamini byinshi akareba uko ubitsinda"

Mason yakomeje avuga ko iyo umwigisha abonye waratsinze ibizamini, Niho ahera aguha impamyabumenyi (diplome) nshya bityo ukabona ko ibyo wanyuzemo byose biguhaye umusaruro mwiza.

Mugihe umunyeshuri yitwaye nabi imbere y’ibizamini, Iyo igihe cyo gutanga impamyabumenyi kigeze, Asarura ibihwanye n’ibyo yabibye ariho usanga bibaye ngombwa ko asibira akongera kwiga amasomo yamutsinze kugirango nawe azabashe kubona impamyabumenyi nk’abandi.

Mubyukuri ntitukagire ubwoba bw’igihe kitazwi gishobora kuza kidutunguye kuko burya Bibiliya iraduhumuriza igira iti:" Impumyi nzaziyobora inzira zitazi, nzinyuze mu tuyira zitigeze kumenya. Umwijima nzawuhindura umucyo imbere yazo, n’ahagoramye nzahagorora . Ibyo nzabibakorera kandi sinzabahana ( Yesaya 42:16).

Muri macye, Abakristo ntidukwiye gutinya impinduka z’ibihe zishobora kuza ku buzima bwacu ahubwo tujye tubanza Imana imbere nibwo izabasha kutuyobora inzira nziza , bityo ibiteye ubwoba bya nijoro ntibizadukanga kuko tuzaba twubatse ku ibuye rikomeza imfuruka.

Source: www.topchretien.com

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?