Ni gute twakomeza abandi mu gihe cy’icyorezo?

Kwamamaza

agakiza

Ni gute twakomeza abandi mu gihe cy’icyorezo?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-04-06 05:04:14


Ni gute twakomeza abandi mu gihe cy’icyorezo?

Gukomeza umuntu mu gihe acitse intege cyangwa se yihebye ni nko guha umubiri umwuka mwiza wo guhumeka. Ni iby’igikundiro cyinshi bimeze nko gutembesha amazi mu butayu ikindi kandi ni nk’izuba rirasa imvura ihise.

Buri wese akenera inkomezi cyane muri iki gihe cya COVID-19 kandi gukomeza mugenzi wawe ntibisaba imbaraga nyinshi, ahubwo bisaba kugira ubushake ndetse n’umutima ukunze wo gukomeza abandi, ushobora gukomeza bagenzi bawe ukoresheje amagambo abaremamo icyizere, ukoresheje ubutunzi, ushobora kandi no kubakomeza ukoresheje imbaraga z’umubiri.

Umuntu umwe yatanze ubuhamya asobanura uburyo akazi ke kahagaze muri iki gihe cyo kuguma mu rugo bitewe na coronavirus. Yahawe ibaruwa iturutse ku mukoresha we iri kumwe na cheque y’amafaranga bamubwira ko ari impano bamuhaye. Kuri we ibyishimo byaramurenze kuko byamubereye inkomezi mu gihe gikomeye.

Mu by’ukuri ntabwo yari amafaranga menshi bamuhaye ariko byamukoze ku mutima kuko bamukomeje acitse intege bityo bigatuma ashobora gutuma atunga umuryango we kandi umutima mwiza bamugaragarije byatumye nawe yiyemeza gufata icyemezo cyo kugoboka no gukomeza abatentebutswe.

Bibiliya itubwira ko tugomba gukunda Imana n’umutima wacu wose si ibyo gusa ahubwo tugomba gukunda bagenzi bacu nk’uko twikunda. Mu gihe ufashije mugenzi wawe uba wubahirije iri tegeko ry’Imana.

Muri iki gihe cyo kuguma mu rugo cyakagombye kutubera igihe cyo guhagarika imirimo iduha amaramuko nyamara ku rundi ruhande bikatubera umwanya mwiza wo kunoza umubano wacu n’Imana.

Mu rwego rwo kunoza umubano mwiza n’Imana dukwiye gukunda Imana n’umutima wacu wose ariko tukibuka no gukunda bagenzi bacu. Twabagaragariza urukundo dute rero? Ni ngombwa kubakomeza bacitse intege, kubahumuriza bihebye, kubagaburira bashonje, kubambika mu gihe badashoboye kubona imyambaro n’ibindi.

Mu magambo avunaguye gukomeza abatentebutse ni intwaro ikomeye yo kubakura mu gahinda gakabije kandi urukundo ruhebuje byose kuba rwiza, naho umuntu yagira impano zo gukora imirimo myinshi ariko ntagire urukundo burya byose biba bipfuye rwose, nimureke twimike urukundo mu mitima yacu kandi dukomeze bagenzi bacu bacitse intege nibwo tuzabona umugabane mu bwami bw’ijjuru.

Source: www. Christiantoday.com

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?