Ni gute gukaraba intoki bigabanya ikwirakwizwa

Kwamamaza

agakiza

Ni gute gukaraba intoki bigabanya ikwirakwizwa rya coronavirus?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-04-23 09:19:08


Ni gute gukaraba intoki bigabanya ikwirakwizwa rya coronavirus?

Muri iki gihe covid-19 ikomeje guteza impagarara ku isi yose, Guverinoma isaba abantu bose gukaraba intoki inshuro nyinshi zishoboka hagamijwe kwirinda ubwandu bw’icyorezo cya coronavirus. Ariko se ni gute gukaraba intoki byaturinda kwandura?

Kubera iki Guverinonoma igira abantu inama yo gukaraba intoki?
Ese bimaze iki?

Coronavirus ni indwara yandurira mu nzira z’ubuhumekero bisobanuye ko yandurira cyane cyane mu gukorora no kwitsamura. Iyo ukoroye cyangwa witsamuye ukoresheje igitamabaro cy’isuku (mouchoir) virus yinjira ku gitambaro. Iyo undi muntu akoze kuri cya gitambaro, ya virus ihita ijya ku ntoki ze.

Iyo ufite virus mu ntoki zawe, ushobora kwiyanduza wowe ubwawe mu gihe wikoze ku maso, ku munwa cyangwa ku mazuru. Ushobora kwibwira ko wakwifata ntiwikore aha hantu tuvuze ariko ntibishoboka na mba. Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2015 bwagaragaje ko umuntu yikora mu isura (face) incuro 23 mu gihe cy’isaha.

Birumvikana rero ko gukaraba intoki ari uburyo bwo kwirinda wowe ubwawe kugirango utandura covid-19, ntabwo aribwo buryo bwonyine bwakurinda kwandura iyi virus.

Byongeye, nk’uko bivugwa na professor Sally Bloomfield ukora mu ishuri ryigisha isuku n’ubuvuzi mu Bwongereza “gukaraba intoki bihagarika ikwirakwizwa rya covid-19 niyo mpamvu buri muntu wese agomba kubigiramo uruhare ”

Ese isabune yica coronavirus?

Mu miterere ya coronavirus, iba ifite igifuniko (envelop) kiyifunitse bivuze ko yo iba irimo imbere irinzwe. Mu by’ukuri gukaraba intoki ntibyica corona virus ariko bituma idasohoka muri cya gifuniko cyayo ngo ibashe kuva ku muntu umwe nawe ayihererekanye na mugenzi we.

Muri macye gukaraba intoki ni byiza mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya coronavirus ariko kandi ubwabyo ntibaihagije kugirango tuyihashye ni ngombwa no kwirinda gukorora cyangwa kwitsamura uri kumwe n’abandi bantu, kwirinda gusuhuzanya cyangwa ikindi cyatuma ukora kuri mugenzi wawe ndetse no kubimenyesha ababishinzwe mu gihe hagaragaye ibimenyetso byayo.

Source: www.sciencefocus.com

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?