Ni bande bo muri Bibiliya bashobora kutwigisha

Kwamamaza

agakiza

Ni bande bo muri Bibiliya bashobora kutwigisha kwihanganira Covid-19?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-05-28 07:43:38


Ni bande bo muri Bibiliya bashobora kutwigisha kwihanganira Covid-19?

Muri iki gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya coronavirus, gufunga ibikorwa bitandukanye ndetse n’abantu bagahabwa amabwiriza yo kuguma mu rugo, ni ikintu gikomeye kuko gisaba abantu guca bugufi kugirango babashe gushyira mu bikorwa ibyo amategeko asaba.hagati aho Bibiliya itwereka abantu babaye intwari mu bihe bikomeye natwe dukwiye kwigiraho.

Bibiliya ivuga ku Bantu bahuye n’ibihe bigoye twagereranya na lockdown yo muri iki gihe cya covid-1 kandi bafite icyo batwigisha cyane ku byerekeranye no kwizera Imana ku muntu ku giti cye.

Yohana umubatiza mu gihe yari afunzwe ashinjwa gutinyuka umwami Herode amubwira ku bijyanye n’ibikorwa bye bibi. Iki gihe Yohana umubatiza yari afunze byamuteye kwibaza kuri mubyara we Yesu niba koko ari we Mesiya bategereje kuva kera.

Mu by’ukuri Ibiza n’ ibigeragezo bishobora kutugora tukageza aho twibaza ibibazo bijyanye n’ubumana bw’Imana. Yohana atwigisha ko tugomba kubaza Imana niba ihari, kandi kuki yemera ko ibintu bibi bitubaho. Lockdown ikwiye kuba igihe cyo kubwira Imana ibitugoye ndetse tukayibaza ibibazo ariko hagamijwe kubaka ukwizera kwacu.

Yosefu afite byinshi atwigisha, niba har umuntu hari umuntu impamvu yo kuburana ni Yosefu. Ashingiye kuba yaragurishijwe kuba umucakara ndetse agafungwa abeshyerwa gufata ku ngufu nyirabuja, Yosefu yakomeje kwizera Imana kandi afasha n’abandi. Yosefu yashoboraga kwemera kuryamana na muka Potifari, ariko yihanganiye kurenganywa nyamara byaje kurangira abaye umuyobozi muri Egiputa.

Gufungwa mi ikintu nanone cyabaye ku ntumwa Pawulo. Ariko iyo dusomye inzandiko ze cyane cyane urwo yandikiye Abafilipi bigaragaza ko atigeze atakaza ibyiringiro, yari yuzuye umunezero. Ese ibanga rye ryari irihe? Ni uko itorero ryakomeje kumusengera. Mu bigaragara bari batandukanye cyane kuko icyo gihe nta mbuga nkoranyambaga zashoboraga kubahuza ariko bizeraga ko bagomba guhuzwa n’amasengesho.

Muri iyi minsi turi muri lockdown, tugomba kumenya ko amasengesho ari intwaro ikomeye igomba kuduhuza n’ubwo twe turi mu gihe cy’ikoranabuhanga, ariko twibuke ko gusenga bisenyagura ibihome by’umwanzi.

Intumwa Yohana nawe yabaye urugero rwiza. Ubwo yahungiraga ku kirwa Patimos, Yohana adutera gutekereza ku gihe cyo kuguma mu rugo kandi dufite kwigira ku kwizera kwe. N’ubwo yari ari ahantu hagoye cyane yakoze umurimo utangaje yandika igitabo cy’ibyahishuwe, bityo natwe n’ubwo twahagaritse imirimo idutunze ariko lockdown tuyikoremo umurimo w’Imana.

Muri macye Bibiliya itweretse abantu babaye intwari mu gihe kigoye cyangwa se cy’amage, dukwiye kubigiraho natwe mu gihe cya coronavirus ntitutakaze kwizera kuko Imana iri hafi yacu dusenge kandi twizere ndetse tugire umumaro mu gihe cyacu kugirango tuzabashe kubona ingororano z’abanesheje.

Source: www.christiantoday.com

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?