Ni akahe kamaro k’umubatizo wa Gikristo?

Kwamamaza

agakiza

Ni akahe kamaro k’umubatizo wa Gikristo?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-07-15 04:41:36


Ni akahe kamaro k’umubatizo wa Gikristo?

Umubatizo wa Gikristo ni rimwe mu mategeko abiri Yesu yashyiriyeho itorero. Mbere y’uko asubira mu ijuru, Yesu yaravuze ati: "Mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa banjye, mubabatize mu izina rya Data, Umwana n’umwuka wera kandi mubigishe kwitondera ibyo nategetse kuko ndikumwe namwe namwe ibihe byose" (Matayo 28:19-20)

Aya mabwiriza agaragaza ko itorero rifite inshingano zo kwigisha ijambo rya Yesu, guhindura abantu abigishwa, no kubatiza abo bigishwa. Ibi bintu bigomba gukorwa ahantu hose (amahanga yose) kugeza ku mperuka y’ isi.” Noneho, niba nta yindi mpamvu tubona ibivuguruza, umubatizo ufite akamaro kuko Yesu yabitegetse.

Umubatizo wabayeho mbere yo gushinga itorero. Abayahudi bo mu bihe bya kera babatizaga abayoboke b’amadini kugira ngo basobanure imiterere y’abahindutse.Yohana Umubatiza yakoresheje umubatizo kugirango ategure inzira ya Yesu, asaba abantu bose muri rusange, atari abanyamahanga gusa kubatizwa kuko buri wese akeneye kwihana. Ariko, umubatizo wa Yohana, usobanura kwihana, ntabwo uhwanye n’umubatizo wa Gikristo, nk’uko bigaragara mu Byakozwe n’intumwa 18: 24-26 na 19: 1-7. Umubatizo wa gikristo ufite ubusobanuro bwimbitse.

Umubatizo ugomba gukorwa mu izina rya Data, Mwana, na Mwuka. Ibi nibyo bituma umuntu abatizwa agahinduka “Umukristo”. Binyuze muri iri tegeko niho umuntu yemererwa gusabana n’itorero. Iyo dukijijwe, tubatizwa n’Umwuka mu mubiri wa Kristo ariryo torero. 1Abakorinto 12:13 Pawulo aragira ati: "Kuko mu mwuka umwe twese arimo twabatirijwe kuba umubiri umwe, naho twaba Abayuda cyangwa Abagiriki, naho twaba imbata cyangwa ab’umudendezo. Kandi twese twujujwe umwuka wera"

Umubatizo wa gikristo usobanura ko umuntu yemerewe gukora umurimo wo kwizera no guhindura abantu abigishwa. Kubatizwa mu mazi menshi, umuntu yatura kwizera Kristo ati:"Natuye kwizera Kristo yampanaguyeho ibyaha ubu mfite ubuzima bushya bwo kwizera"

Mubyukuri, umubatizo ni ubuhamya bugaragaza impinduka z’imbere mu buzima bw’umwizera. Umubatizo wa Gikristo ni igikorwa cyo kumvira Umwami nyuma yo kwakira agakiza, n’ubwo umubatizo ufitanye isano ya bugufi n’agakiza, Bibiliya yerekana inzira ebyiri umuntu agomba gucamo kugirango abe yuzuye neza.

1. Umuntu yizera umwami Yesu 2. Umuntu arabatizwa "Abemeye bose barabatijwe" (Ibyakozwe n’Intumwa 14:15)

Umwizera mushya muri Yesu Kristo agomba kwifuza kubatizwa vuba bishoboka. Mu Byakozwe n’Intumwa igice cya 8 Filipo abwira inkone y’Abanyetiyopiya ubwo bagendaga mu nzira bavuga inkuru nziza yaYesu, bagera ku mazi maze inkone iravuga iti: ’Dore, amazi! Ni iki gishobora kumbuza kubatizwa? ”(Umurongo wa 35-36). Ako kanya, bahagarika igare, Filipo abatiza uwo mugabo.

Muri macye, Umubatizo werekana uburyo umwizera yemera urupfu rwa Kristo, guhambwa no kuzuka kwe. Ahantu hose ubutumwa bwiza buvugwa abantu bakizera, bagomba kubatizwa nk’uko Yesu yabitegetse bityo bizatuma ubwami bw’Imana bwunguka.

Source: www.gotquestions.org

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?