Ndayisenga Hesron yasohoye indirimbo yise"Gendera

Kwamamaza

agakiza

Ndayisenga Hesron yasohoye indirimbo yise"Gendera muri njye"


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-10-07 09:26:31


Ndayisenga Hesron yasohoye indirimbo yise

Ndayisenga Esron umwe mu baririmbyi bagize True Promises Ministries wamamaye mu ndirimbo ’Mana urera’ kuri ubu ageze kure akora umuziki ku giti cye aho amaze gukora indirimbo 2.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Ndayisenga Esron uri mu baririmbyi bakomeye muri True Promises, yatangaje ko amaze gukora indirimbo ebyiri ari zo ’Sinkiri uwanjye’ yakoranye na Bosco Nshuti ndetse na ’Gendera muri njye’ yamaze gushyira hanze mu buryo bw’amashusho dore ko amajwi yayo yageze hanze mu mwaka wa 2019.

Yavuze ko iyi ndirimbo ye ’Gendera muri njye’ irimo ubutumwa ari ugukangurira abantu bakiriye agakiza kumenyesha abandi iyo nkuru nziza. Ati "Ni ukugira ngo niba twarihanye tukizera Kristo by’ukuri dufite inshingano yo kumenyekanisha ubutumwa bwiza ku bandi batarabumenya"
Umuhanzi Ndayisenga Esron ari kuzamuka muri Gospel

Ndayisenga yakomeje agira ati; "Rero narimo nsenga mbwira Imana ngo inkoreshe ize igendera muri njye isi yose iyimenye, Abagaltiya 2:20 "Nabambanywe na Kristo ariko ndiho, nyamara si jye uriho, ahubwo ni Kristo uriho muri jye. Ibyo nkora byose nkiriho mu mubiri, mbikoreshwa no kwizera Umwana w’Imana wankunze akanyitangira".

Ndayisenga Esron ni umusore ukiri muto usengera muri Rapium (Rise and put in action ministry). Atuye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kagarama. Ni umwe mu bahanzi b’abanyempano umuziki wa Gospel wungutse kandi ni umwanditsi mwiza w’indirimbo.

Video y’indirimbo wayisanga hano:

Source: inyarwanda.com

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?