Nanyuze mu bikomeye, ariko Imana imara(...)

Kwamamaza

agakiza

Nanyuze mu bikomeye, ariko Imana imara umubabaro – Godlove


Yanditswe na: Ubwanditsi     2016-04-08 16:00:00


Nanyuze mu bikomeye, ariko Imana imara umubabaro – Godlove

Nitwa Njut Tabi Godlove, mfite imyaka 27. Nakuriye mu mujyi uciriritse wo mu majyepfo ya Kameruni. Sinigeze ngira ubuzima nk’ubw’abandi bana. Ubwo ababyeyi basezeranya abana babo ubuzima bwiza, jyewe sinigeze ngira ayo mahirwe. Sinigeze ngira amahirwe yo kubona data.

Data amaze gupfa, mama yahise arwara. Nabayeho nta babyeyi ngira. Icyongeyeho, abadayimoni baranteraga nijoro bigatuma ntinya ijoro. Mu ishuli sinabashaga kwiga nnk’uko bikwiriye, bityo simbashe gutsinda ibizame. Ngize imyaka 10 natangiye kumva ijwi rivugira muri jye, nanjye nkahamagara uwo uvugana nanjye).

Rimwe na rimwe ryarambwiraga riti “Ndakumva,’’ ubundi rikambwira riti “ugiye kuba Umuhanuzi w’Imana.’’ Mu myaka 18, natangiye kugendera mu kigare bituma ntangira kunywa itabi cyane no gusinda. Narababaye, ubwonko bwanjye burangirika, ncika integer, ubuzima buranga ndetse n’abantu baranyanga.

Byaje guhumira ku mirari ubwo nataga ubwenge. Mu by’ukuri, nasigaye ubusa. Sinabona uko mbikubwira bihagije, ukuntu ubuzima bwari bungoye icyo gihe. Nagiye mu Budage mu Ukwakira 2010, ngenda mfite ibyo bikomere byose.

Mu w’2012 ni bwo numvise ubuzima bunaniye, ariko ni bwo Imana yatangiye gukora. Igihe kimwe hari ku Cyumweru, ndota mpura n’Imana imbonankubone. Namaze nk’amasaha 4, maze nkangutse numva ibyiyumviro byanjye byagarutse n’ubwenge bukora neza. Naje kumenya yuko ari Umwuka Wera w’Imana wavuganaga nanjye umuhungu muto ati “jye”.

Nabayeho muri ubwo buzima nta byiringiro, ariko nza kongera kubonana n’umuryango wanjye. Naje kumenya ko nimbibwira abantu batazabyemera, ariko umuntu agomba kubibabwira. Ushobora kutabyemera, ariko niba nawe uri mu bihe nk’ibi wihangane. Imana irakubona, kandi nta cyo ikeneye ko uyisobanurira. Igihe nikigera izagutaba.

Ibitekerezo (1)

Thérence

8-04-2013    06:13

ndashaka kumenyana nuyo muntu kuko namukunze cane kandi ndashima Imana kuvyo yamukoreye

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?