Nakubiswe n’Imana

Kwamamaza

agakiza

Nakubiswe n’Imana


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-06-26 10:07:13


Nakubiswe n’Imana

Nitwa Michael Jantzen, Imana yankubise urushyi mu gihe nari mfite imyaka 16, kugeza ubu iyo nirebye mu ndorerwamo mbona ibikomere natewe n’urwo rushyi rwayo ariko ntago mbyicuza ahubwo nishimiye ibyo Imana yankoreye icyo gihe, ushobora kwibaza uti ese kubera iki? Reka nsubire inyuma gato nkubwire uko byagenze,

Nakuriye mu muryango mwiza cyane udafite icyo ubuze aho nakundwaga n’ababyeyi maze banyigisha kumenya Imana nkiri muto cyane, ariko maze kuba ingimbi ntangira kwibagirwa Imana nkumva ndashaka kubaho mu buzima budafite Yesu ubundi mpita nirengagiza umuco nari naratojwe nkiri muto ninjira mu bundi buzima butandukanye n’ubwo nari ndimo.

Kuva icyo gihe nahise mpindura inshuti,kuko ndibuka ko nta gihe byamfashe, ubwo nahise ntangira kunywa inzoga, ibiyobyabwenge birimo itabi, ubusambanyi n’ibindi byinshi, bene data muri icyo gihe numvaga mfite umunezero utagereranywa nkahora nicuza igihe nataye ndi mu Mana.

Ndibuka ijoro rimwe ubwo nari ndi njyenyine mu rugo, nagize akabazo gato nikuba ku gikuta ndababara maze ndarira kugeza ubwo mu nda naho handiye nshaka ikintu cyatuma mva mu mubiri ariko ndakibura
Ikindi gihe nagiye kureba filme ndi kumwe na papa tugezeyo dusanga ni ahantu hatuje cyane rwose ariko icyo gihe papa yari aziko imyitwarire yanjye yahindutse, muri make ntago yari yishimye kandi na mama na we yari amfitiye impungenge, twageze muri filme twembi turaceceka ariko papa yahoraga yishimiye kutubwira ko adukunda ariko nari naramaze kwangiza isura y’umuryango wanjye kubera ingeso mbi nagenderagamo.

Ubwo nategereje ko papa ambwira ko ankunda ndaheba ariko nkomeza kumva ijwi rimpamagara mu mutima rimbwira ngo Michael ndagukunda, gusa ibyo nta kintu byampinduyeho ahubwo nakomeje gusayisha mu byaha, nagera mu rugo nkahita mboneza mu cyumba cyanjye ntekereza ko batari bumenye ko nanyoye ibiyobyabwenge.

Nakomeje kuba muri ubwo buzima, maze igihe kingana n’amezi icumi mbayeho gutyo nibwo mukuru wanjye yavaga ku ishuri asanga ndi kuvugana n’inshuti yanjye kuri telephone turi gupanga uburyo tuzabonamo irindi tabi ryo kunywa, ngiye kumva numva mukuru wanjye ari gutongana yiobaza ukuntu nywa ibiyobyabwenge( ubwo yari yumvise mbivuga kuri telephone) iryo joro mu muryango hajemo umutekano muke papa afata icyemezo cyo kunyohereza ku nshuti zanjye mu gihe kingana n’ukwezi kumwe.

Hashize iminsi ndi kwitegura gusubira mu rugo kuko nari ndambiwe ubwo b uzima, umusore umwe twabanaga wasaga n’aho ari we muyobozi wacu yaraje andeba mu maso arangije arambwira ati ndakwanga, ati ngiye kugukubita bifatika, ubwo twarasohotse tujya hanze arangije aritonda neza akubita igipfunsi mu menyo ntangira kubara inyenyeri, mu buzima sinari narigeze ndwana na rimwe
Kuva icyo gihe nahise mpunga ndangije nsubira iwacu, uwo ni wo munsi wanjye wa nyuma natandukanye n’izari inshuti zanjye, nahise nibwira ntashidikanya ko Imana ari yo ikosoye muri ubwo buryo kuko yabonaga ko nkeneye guhindukira nkava mu ngeso mbi nari narijanditsemo, rero Imana yakoresheje uwo musore kugirango nongere nyigarukire.

Ubwo nahise nongera gushaka umubano hagati yanjye n’Imana nongera kumva urukundo rwayo hafi yanjye, nongera kugira inshuti z’umumaro, ntangira kujya mu materaniro y’abera, Imana itangira kumpa amasezerano y’uko izangirira neza,ub u ndi umuririrmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana kandi nezezwa n’uko abantu batakimbonamo wa wundi wa kera ahubwo ubu ndi umukozi w’Imana isumba byose.

Mbese ubuzima bwawe buhagaze bute uyu munsi? Mbese urifuza kwakira Yesu ari uko ubanje guca mu bikomeye? Ijambo ry’Imana niryo rvuga ko Yesu yaje guhindura byose bishya, nonese wamwemereye akinjira mu buzima bwawe akajya ahora aguhindura mushya uko bwije n’uko bucyeye? Mwene data Imana ifite umugambi mwiza kuri wowe, Imana yanga icyaha ariko ukunda umunyabyaha, numwemerera akinjira mu buzima bwawe arakubabarira kandi yibagirwe.

Kwakira Yesu ntago ari ibintu bikomeye cyane, birasaba ko umwizera ubundi ugasenga, gusenga ni ukuvugana n’Imana byoroheje, Imana ntikeneye ko uyibwira amagambo abaze kandi ari ku murongo,birasaba ko uyiha umutima wawe gusa, nutera intambwe imwe, iratera mirongo icyenda n’icyenda igusanga
Amen.

Liliane [email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?