Nahuye n’Imana nyuma y’uko indege nari ndimo(...)

Kwamamaza

agakiza

Nahuye n’Imana nyuma y’uko indege nari ndimo ikoze impanuka


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-06-13 11:18:20


Nahuye n’Imana nyuma y’uko indege nari ndimo ikoze impanuka

Nitwa Dave Jonsson narokotse impanuka y’indege. Hari ku itariki ya 18 ukwezi kwa munani mu mwaka wa 2007, njye n’inshuti zanjye eshatu twagiye gutemberera muri squamish, British Colombia. Ubwo imwe mu nshuti zanjye witwa Gudni yari agiye muri Iceland kandi yari afite uruhushya rumwemerera gutwara indege.

Mugihe twendaga kugerayo turi hejuru y’ikibaya, Gudni yagize ikibazo arangije aravuga ati tugomba guhindukiza indege tugahindura icyerekezo kuko dukeneye gushaka indi nzira, tugiye kubona tubona hakurya y’ikibaya twari turiho hari ikindi kibaya gishobora kutuganisha mu cyerekezo twajyagamo turahajya ariko mu byukuri twabonaga ko turi gusatira urupfu kuko byari gushoboka ko indege ishya.

Ndabyibuka icyo gihe nagize ubwoba bukabije mu gihe Gudni yarwanaga no kumanura indege njye natekerezaga ko ngiye gupfa nta byiringiro byo kubaho nari ngifite,ariko hagati aho sinari nzi aho mva n’aho ndi kwerekeza kuko ninyweraga ibiyobyabwenge nkasabana n’inshuti nkumva ubuzima ari ubwo, benedata nibazaga icyo ngiye gukora muri ako kanya nkakibura

Icyo gihe nari kumwe na marume wakundaga kwitekerereza ku mutungo we gusa, uwo mwanya nta wari witaye ku wundi ndetse na marume ntiyakundaga gutega amatwi abantu bavuga Imana ariko kuri iryo herezo ry’ubuzima bwacu yarabyifuje ashaka uwamubwira Imana aramubura

Nigarutseho rero icyo gihe nari nakunje amaguru inda ifatana n’igituza ubundi mfunga amaso kuko numvaga ibyanjye birangiye kuko nari ntangiye kumva amababa y’indege agenda atemagura ibiti byari aho

Ubwo indege imaze kugera hasi birumvikana narangiritse bikomeye ndetse ngera kure ariko ubuzima bwanjye bwahise buhinduka kuko nari maze kubona ko ntagipfuye, ako kanya numvaga mbonye andi mahirwe yo kubaho,numva Yesu abaye mugari muri njyewe, numva ni we buhungiro bwanjye, numva ndamwiyeguriye wese.

Yesu ni umugabo ukomeye yarankunze icyo gihe ndabibona nanjye ndamukunda, ijambo ry’Imana mu gutegeka kwa kabiri igice cya 6:5 niryo rivuga ngo ukundishe uwiteka Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’imbaraga zawe zose, ubundi ukunde mugenzi wawe nkuko wikunda

Mbese ukeneye kuzakira Yesu nyuma y’uko uhura n’ibikomeye bigukura umutima?
Imana iguhe imbaraga zo kumwakira ubundi umugire uwa mbere mu buzima bwawe bwose

Source: topchretien.com

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?