Naeem umuvugabutumwa muri Pakistani avuga ko(...)

Kwamamaza

agakiza

Naeem umuvugabutumwa muri Pakistani avuga ko hacyenewe Bibiliya 1000 mu buryo bwihutirwa


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-04-18 08:57:54


Naeem umuvugabutumwa muri Pakistani avuga ko hacyenewe Bibiliya 1000 mu buryo bwihutirwa

Kugeza uyu munsi ntabwo abantu bose baragerwaho na Bibiliya ku isi, Pakisitani nk’igihugu ivugabutumwa riri kugenda ryaguka ariko baracyafite ikibazo kibakomereye cyo kubura Bibiliya.

Nubwo muri Pakistani hakigaragara akarengane gakorerwa abakirisitu, ariko abagabo n’abagore bari kwitaba umuhamagaro w’Imana mu bikorwa by’ivugabutumwa biri kubera muri iki gihugu. Ni ibikorwa biri gukorwa na Naeem afatanije na Mehwish.

Mu myaka bamaze bakora umurimo w’ivugabumwa bamaze gutangiza Amatorero menshi ndetse hamaze kubatizwa abantu benshi kandi abantu benshi bitabira amateraniro y’ivugabutumwa ndetse no gusengera abarwayi.

Naee ariko avuga ko umurimo w’ivugabutumwa bakora ufite imbogamizi z’uko nta bibiliya bafite zihigije zo guha amaze kwakira Yesu kuko Bibiliya bafite ari imwe gusa akoresha we n’umuryango we. Avuga ko yavukiye mu muryango wa gikirisitu iyo Bibiliya akaba ariyo bakoreshaga mu rugo iwabo.

Neem n’abavandimwe be 6 basomaga iyo bibiliya imwe mbere yuko ababyeyi baza nabo bakajya kuyisoma. Kugirango usome Bibiliya mu muryango wa Naeem wagombaga gutegereza ko ibanza ikazenguruka abagize umuryango woseikazakugarukaho, uwo mugisha niwo watumye abagize umuryango bose bakira agakiza.

Naeem avuga ko uhaye umuntu Bibiliya ishobora guhindura ubuzima bwe ndetse igahindura n’ubuzima bw’abandi bantu babana. Avuga ko ntabundi butunzi bukomeye kuruta Ijambo ry’Imana.

Bibiliya yandite muri Ourdou (ururimi rukoreshwa muri Pakisitani) igura amayero 6, nibura amayero 60 yatuma Bibiliya zigera ku bantu 10 bakagerwaho n’Ijambo ry’Imana.

Mu kiganiro ikinyamakuru infochretienne cyagiranye na Naeem yagaragaje ibyo bamaze gukora n’itsinda bafatanyije kugirango ubutumwabwiza bugere ku bantu benshi muri Pakistani, inama bamaze gukora n’abantu bamaze kubatizwa ariko agaragaza ko bacyeneye kubona Bibiliya cyane.

Agaragaza ko ikibazo bafite kibakomereye ni uko abantu nta Bibiliya bafite bikagira ingaruka ku murimo bakora. Asaba abantu kugira icyo bakora kugirango aba bantu babashe kugerwaho n’Ijambo ry’Imana umurimo w’Imana muri Pakistani ukomeze kwaguka.

Infochretienne.com
Tuyishime [email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?