NI NDE WO KURINDWA N’IMANA ?/ Rev. Past. Jean(...)

Kwamamaza

agakiza

NI NDE WO KURINDWA N’IMANA ?/ Rev. Past. Jean Jacque


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-01-03 05:20:49


NI NDE WO KURINDWA N’IMANA ?/ Rev. Past. Jean Jacque

« Kuko yankunze akaramata ni cyo nzamukiriza, nzamushyira hejuru kuko yamenye izina ryanjye. Azanyambaza nanjye mwitabe, nzabana nawe mu makuba no mu byago, nzamukiza muhe icyubahiro, kandi nzamwereka agakiza kanjye.»
Zabiri 91 :14-16

Muri iri jambo harimo abantu batatu : Uwakunze ; Uwakunzwe ; n’ubwirwa. Turavuga gusa kuri babiri : Uwakunze n’uwakunzwe.

Inshingano z’ukunda, ni UGUKUNDA AKARAMATA. Gukunda akaramata ni ugukunda bitagira iherezo. Urwaye ugakunda, ushonje ugakunda, ukize ugakunda, ukennye ugakunda, ukunzwe ugakunda, wanzwe ugakundwa, ubuzima bwose ugakunda.

Hariho abakunda Imana kuko bafite ibyo bakeneyeho bamara kubibona bakayitera umugongo, hari n’abayikunda kubera ibaha ibyo bayisaba ariko igihe bitakunze bakayitera umugongo. Urwo rukundo si urw’akaramata. Ukunda Imana atyo si inshuti yayo byatuma imushakira uburinzi bw’umwihariko.

Hanyuma umuntu ukunze Imana atyo, aba ahaye Imana umukoro wo gusohoza izi nshingano zose ziri muri iki gice. Ibi kandi bibumbatiye ibyifuzo byose abantu basengera buri munsi. Uwabasha gukunda Imana akaramata ntaba agifite guhangayika kuko iriya migisha yose izamuzaho atanayihamagaye kuko byavuzwe n’Imana ubwayo.

NI NDE WO GUKUNDANA N’IMANA ATYO ?

Wowe nk’umuntu wiyubashye uzi ubwenge, umuntu w’umusinzi wivuruguse hasi, cyangwa umujura uri gukubitwa inkoni nyinshi yagusaba ko muba inshuti by’akaramata ukabyemera?

Ku bakundana bigamije kubana, mwibuke imbaraga bitwara kugira ngo ubwire umuntu ko wifuza ko mukundana urudashira. Ushobora kumara igihe kinini wiyemeza kubivuga ugataha utabivuze kubera uburemere bw’urukundo ruteye rutyo.

Bisaba ko ubanza ukamenya ibyo uwo ugiye gukunda akunda n’ibyo yanga hanyuma ugatangira kubyitwararika. Uko ugenda umunezeza kubw’ibyo yanga n’ibyo akunda nawe igihango kigenda gikura uko bwije n’uko bukeye si umunsi umwe.

Uko umuntu agenda agira amabanga menshi y’igihugu, ninako igihugu kigenda kimwongerera uburinzi. Igihugu kirinda abaturage bose muri rusange, ariko umuturage wese ntabwo agira ingabo zimugendaho zimurinze, kereka ubitse amabanga y’igihugu.

None ko usaba Imana ngo ikurinde, ngo ingabo zayo zygote umusozi, niba uwo musozi nta banga ry’Imana rihari koko Imana ifite ingabo zipfa ubusa kuburyo zarinda ubusa. Uburinzi bwa rusange buraguhagije bitewe n’icyo uri cyo ku Mana. Biragusaba kubaka ubucuti budasanzwe n’Imana, nibuba ubw’akaramata ntuzirirwa ubisaba, Imana ubwayo izibwiriza ikoherereze ingabo nyinshi zigucungira umutekano bitewe n’umutungo wayo ugendana.

Aho ugejeje ukunda Imana ni ho izageza igutindaho muri uyu mwaka mushya.

Nkwifurije kuzagira igihe gihagije cyo kubaka ubusabane n’Imana mu mwaka wa 2018, maze uburinzi bwayo bukomeho n’imigisha yose yavuzwe haruguru.

Imana iguhe imigisha kubwo kubana natwe!

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?