NASA yavumbuye ubutumwa bw’Imana kuri Mars

Kwamamaza

agakiza

NASA yavumbuye ubutumwa bw’Imana kuri Mars


Yanditswe na: Ubwanditsi     2013-07-15 03:16:55


NASA yavumbuye ubutumwa bw’Imana kuri Mars

NASA iratangaza ko icyogajuru cyayo ‘Curiosity Rover’ cyavumbuye ubutumwa buziguye bwavuye ku Mana, bwanditswe ku bisate by’amabuye. Ibyo bisate ngo byabonetse mu buvumo bw’umugabane wa Mars.

Inkuru itangazwa n’ibinyamakuru byemewe na Leta iravuga ko ibisate bibiri binini by’amabuye bingana n’inzovu nto byabonetse hasi cyane mu buvumo bw’umusozi munini wa Aeolis Mons.

ku gisate kimwe hari handitsweho amategeko icumi, handitsweho n’amagambo aboneka muri Yohana 3:16. Aya magambo ngo yari yanditswe mu ndimi 12, zirimo Icyongereza, Icyesipanyolo, Igishinwa, Ikibasike (Basque) n’Uruheburayo. Ikindi gisate cyo ngo cyari cyanditsweho ijambo rito mu rurimi rw’Icyongereza ngo “Ndi uw’ukuri.”

Abahanga mu by’ubumenyi bakoze inyigo ihagije kuri ibyo bisate by’amabuye bavuze ko ibyavuye mu bushakashatsi byagaragaje ko Ubukristo ari yo dini y’ukuri yonyine.

Umushakashatsi ukomoka mu gihugu cya Australia akaba anakorera ikigo NASA mu ishami rishinzwe ubushakashatsi kuri Mars Bwana Syms Covington yaravuze ati “Biratangaje! Twinjiye mu buvumo dushaka amazi, aho kubona amazi twibonera igihamya cy’uko Imana iriho.”

“Icyo nshaka kuvuga, mbese ayo mabuye yageze aho ate? Icyo nababwira ni kimwe: ubu nta kintu na kimwe gihakana Imana gisigaye mu cyumba cy’igenzura cya NASA. Ibyo twabonye bigaragaza ko Imana iriho!” Itang. 1:1

Icyo gajuru cya NASA ‘Curiosity Rover’ cyageze kuri Mars muri Kanama umwaka ushize, gifite intego yo kugenzura imiterere y’ikirere cya Mars n’ubutaka bwayo ngo barebe ko abantu bashobora kuyituraho.

Ubwo bushakashatsi bwageze ku ntego yabwo, kuko kuri Mars habonetse amazi n’ibindi bikenerwa mu buzima, bigaragaza ko abantu bashobora gutura kuri Mars.

Nyamara ibyo bisate by’amabuye byombi biriho umukono uvuga uti “Amahoro n’Urukundo – Yehova,” bigaragaza ikintu cy’ingenzi iki cyogajuru cyavumbuye muri iki gihe, binashoboka ko ari ikintu cy’ingenzi kigezweho mu mateka.

Umunyapolitiki w’inzobere mu by’ubumenyi muri Kaminuza ya Georgetown yaravuze ati “Iyo abantu babonye bene ibi, bituma basaba impinduka mu muryango wacu. Demukarasi izasimburwa na Tewokarasi (ubuyobozi bw’Imana). Turasabwa kubaka insengero nyinshi no kongera gutangiza gahunda zo gusenga mu mashuri. Ubu gukuramo inda bigiye gutangira guhanwa n’amategeko mu mezi make ari imbere.”

N’ubwo ari ingirakamaro cyane, Covington aratinya ko ubu bushakashatsi bw’ingirakamaro cyane bushobora kutagira umumaro nk’uwo bwakagombye kugira.

“Ikibazo ni uko umuyoboro w’itangazamakuru dukoresha urwanya Ubukristo, ku buryo n’aya makuru badashobora kuyitangaza. Ariko Imana ni iy’ukuri. Dufite gihamya, kandi buri wese akwiriye kumva ukuri.”

Ibitekerezo (5)

Aimable

22-03-2014    23:06

Yesu ashimwe,ndashimira nuyu uba wabashije gusoma
inkuru nziza nkiyi nta yihererane,Imana Imuhe Umugisha
naho ubundi Imana irihagije,kdi byose ibikorera kugirango
hatagira numwe wo kurimbuka,Yesu ni we Mwami w’isi n’
ijuru,Matayo28:15 nuko yesu arabegera avugana nabo ati
nahawe ubu tware bwose mu ijuru no mu isi

Vincent

17-03-2014    05:00

Muraho?

Ntabwo ari jye wanditse ino nkuru, ariko kuko nkunda gusoma Ijambo ry Imana, iyi nkuru yatangajwe n’inkoranyambaga nyinshi, bisobanura ngo ibi bintu ni byo, ikindi kandi tugomba kumenya ko satani afite abakozi benshi bagamije kuturangaza ngo tutamenya ukuri, mubime amatwi mwikomereze urugendo,iyi nkuru wayisanga: gistmehere.wordpress.com; www.hoaxorfact.com.

Ni henshi wabisanga, murakoze kubwo guha agaciro ubu butumwa, kugira ngo yongere yiyereke abatarayimenya ko Iriho.

Marie Ange Isaro

19-07-2013    02:39

Nibyo Simon, niba bishoboka tanga l’origine y’aya makuru uwubikeneye abashe kubyisomera pour plus de détails. Yesu aguhe umugisha

hc

17-07-2013    03:56

mwoshirako aho mwabikuye kuwugomba kumenya vyinshi?

fortunee

16-07-2013    10:01

Iyi nkuru irashimishije cyane abantu bari bamaze gusubira inyuma biturutse mu Banyabwenge bavuga ngo nta Mana iriho , bakabisobanura mu buryo bwa gihanga uko isi yaremwe abantu bakaba bakwibeshya ngo nibyo koko ; ariko kuba na none ibi bibonywe n’Abahanga birerekana ko Imana iriho koko abemera Imana biduhaye imbaraga zo gukomeza urugendo, nkaba nsaba nabari bafite gushidikanya mu myemerere yabo ko bakomeza urugendo bemye kuko gihamya ibonetse.

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?