Mwitondere ubuhanuzi bwo muri iki gihe Pastor(...)

Kwamamaza

agakiza

Mwitondere ubuhanuzi bwo muri iki gihe Pastor Desire


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-07-06 08:24:39


Mwitondere ubuhanuzi bwo muri iki gihe Pastor Desire

Imana yaremye umuntu yifuza kubana nawe ariko kuva Adamu akoze icyaha mu ngombyi ya Edeni umuntu yagiye kure y’ Imana bituma Imana ikora ibishoboka byose ngo yongere yiyegereze umuntu. Iyo urebye urugendo rw’Abisirayeli bava muri Egiputa uhita ubona ubuyobozi bw’ Imana n’icyifuzo cyayo cyo kugendana n’umuntu no kubana nawe neza.

Ntibyateye kabiri abantu banga ubuyobozi bw’ Imana (theocratie) bahitamo demukarasi (democratie) aho abaturage ari bo bagira ijambo rya mbere n’irya nyuma. Gusa Imana ibonye bigenze bityo ntiyifuje kuvamo burundu kuko igihugu cya Isirayeli cyayoborwaga n’Umwami, umutambyi ndetse n’umuhanuzi. Bose baruzuzanya n’ubwo nta wavogera inshingano z’undi.

Muri iyi nkuru nifuza kubabwira ko umuhanuzi yabaga ari ijisho rya rubanda aho Imana yamuhishuriraga ibigiye kuba ku gihugu cyangwa umuntu ku giti cye akamuburira. Ibi byatumye Isirayeli iba igihugu cy’icyitegererezo ku isi.

Buhoro buhoro abahanuzi bagiye bata inshingano bakivanga n’ibidakwiriye. Kuri ubu bisigaye bigoye kwemera ko impano nzima zikibaho kuko abahanuzi ari bamwe mu bari kwangisha Imana abantu mu buryo bugaragara. Reka turebere hamwe aho ubuhanuzi bw’ukuri bwapfiriye.

1. Kutamenya ijambo ry’ Imana: Kugira ngo umuhanuzi abe akuze mu gakiza agomba kuba azi ijambo ry’ Imana, rikamukuza agahanura ibidahabanye n’ibyanditse. Ibyo bituma nawe abasha kwigenzura mu gihe atangiye gutandukira, ariko abahanuzi dufite muri iki gihe harimo n’abatibuka gusoma Bibiliya.

2. Ibikomere bya kavukire: Abahanuzi benshi baba baravukiye mu miryango ifite ibibazo, ubuzima bubi bakuriyemo bukabasigira ibikomere bitabarika ku buryo bamwe ubona ari abarakare. N’iyo bahanura bashyiramo amahane yabo ukagira ngo ni ko Imana ikora. Burya Yesu ntakiza ibyaha gusa ahubwo yaje kuvura imvune zo mu mitima. Bitari ibyo, burya ntuzabasha gutanga icyo utahawe.

3. Kwigisha Imana nabi: Abantu benshi bigisha ko Imana ari Imana yica ikarimbura. Batuma benshi bizera ko Imana itababarira. Ibi bituma umwigishwa mushya abitwara atyo akagira ngo ni uko Imana imeze. Bisobanuye ko n’abo azigisha nabo azababwiriza ubutumwa yahawe butabamo urukundo na ruke. Ariko Imana yuzuye urukundo n’imbabazi kuko ibaye uko bayigisha ubanza twese twashiraho. Indirimbo y’ 120 mu gitabo cy’abarokore iravuga ngo: Uwiteka umucamanza iyo ambonyeho amaraso ntancira urubanza rubi ahubwo anyita ukiranuka.

4. Kwirera mu gakiza: Iyo ukijijwe ukirera, ukagera aho ukaba imfubyi mu mwuka bituma utekereza ko ibyo uzi ari ibyo nta bindi nyamara Kristo aragutse. Babiri baruta umwe kandi Imana izi ko umuntu wese aremanye integer nke bityo buri wese akenera umukomeza mu rugendo rujya mu ijuru. Twaravutse ariko ingaruka zo kwirera zigaragarira buri wese.

5. Inzara: Ikivangira abahanuzi ni uguhabwa impano ugahita wifuza gutungwa nazo. Icyo gihe uhinduka umuhanuzi w’indamu kandi burya abatubanjirije ntibigeze bemera ibiguzi. Uzasanga abahanuzi benshi basigaye babwira abantu ibibanezeza kandi bihuye n’ irari ryabo kandi nta cyo Imana iba yavuganye na bo.

6. Ubwibone bw’impano: Biratangaje ukuntu abahanuzi batazi ko icyaha Imana yanga kuruta ibindi ari ubwibone. Uzasanga umuhanuzi yumva aruta abandi bose kandi iyo ugize ubwibone uba ushaka gusangira icyubahiro n’ Imana. Nayo izakurwanya igucishe bugufi. Yesu yavuze ko nidukora ibyo twategetswe ngo tujye tuvuga ko turi abagaragu b’imburamumaro twakoze ibyo twategetswe gukora.

7. Kuvangirwa mu mpano: Uhereye ku byo twavuze haruguru abahanuzi benshi baravangirwa bakizeza abantu ibitazasohora. Ingaruka z’ibi ni ukwangisha abantu ubuhanuzi kandi burya ubuhanuzi bugira umumaro kuko ni umwe mu miyoboro Imana iganirira n’abantu bayo.

8. Gukoresha impano ngo wigwizeho abayoboke: Bamwe mu banyempano iyo bamaze kubona bayobotswe n’abantu akenshi birangira bashinze amatorero, ariko iyo urebye ubuhanuzi butangwa muri ayo matorero akenshi biba ari ukwiringiza abantu ibyo batazigera babona.

9. Kubeshyera Imana kandi itavuze: Bibiliya iravuga ngo havumwe umuntu ubeshyera Imana ko yavuze kandi itavuze. Ese muri iki gihe aho abenshi ntibaba bagendana uyu muvumo bikazabashyirisha mu rubanza ku munsi w’amateka?

10. Abatekamutwe: Hari abantu bahisemo kuba amabandi bitwaje impano, aho bacucura abantu utwabo bavuga ko bajya kubasengera bakabakuriraho inyatsi, imyaku, karande, ariko bakishyuza. Ibi ntaho bitandukaniye n’ ubupfumu bukorerwa mu nzu y’ Imana.

Ibi byose ntibivuze ko nta bahanuzi bazima bariho ariko bidusaba ubushishozi bwinshi no kurobanura imyuka kuko ibyera byose ntabwo ari amata

Pastor [email protected]

Ibitekerezo (13)

charles

31-07-2017    10:39

abantu dukwiye kuba maso tukizera Ko imana izi ibyo yibwira kutugirira atari ibibi ahubwo nibyi
gusa

Eulade

10-07-2017    14:00

murakoze mushumba buried ahindutse mumutimawe akagira umutima nkuwa kristo lmana yavugana nawe,ntabwo lmana irobanura kubutoni .

donata

9-07-2017    13:10

Muntu ahanuyengo Imana iravuze itavuze nago bisohora?

8-07-2017    04:32

Nukuba maso cyane tugasenga.

Mugemanyi

8-07-2017    02:53

Nonese bitewe nibyo mwanditse umuntu azabuzwa niki kwirera mubyumwuka koko.niba uwakamureze arangwa nibyo nta nurukundo nurwo akwereka rurangwa nuburyarya wagirango urirengagije nibura umwiyegereze nkumubyeyi wo mumwuka akagucyurira gusa buriya nubura imbuto kumubyeyi womumwuka niyo yaguhanurira kajana sibyo bizatuma wumva wabonye ukurera mubyumwuka.ijambo ryimana riravuga ngo muzabibu wukuri utera imbuto zikwiriye ukurwaho ukajugunywa mumuriro ugurumana bityo rero bidukangisha impano zabo gusa zitarimo kwera imbuto.kwirera mumwuka byo biravuna ariko se dukore iki ko tudafite abaturera bo ubwabo twabatakarije ikizere kdi ntibanashaka no kukigaruza ngo ntibacira bugufi intama zabo ahubwo ntinkuro zidashira niyo umubabariye ahora agukomeretsa ubutitsa akujomba ibikwasi Imana nibishaka izikomereza umuntu mugakiza kayo ndetse iduhe nubugingo.

Louise

7-07-2017    02:19

Ndagushimiye pastor, ubu buhanuzi buriho twabugenzuza ijambo ry Imana. Ikindi twabugenzuza ni iki ko satani yagwije indwara z amayobera ariko hakaza umuntu yakora Ku gisebe kikuma abantu bazavuga ko ari imbaraga z Imana abandi bayi ni satani , mwafasha gute aba Bantu,?

MBABAZI ROSE

7-07-2017    00:20

IMANA IGUHE UMUGISHA MWANA WIMANA TUZABWIRWA NIKI UWUKURI NUTARI UWUKURI NASANZE IKIRUTA ARI UKO TWAKWISOMERA IJAMBO BURIWESE AGASHAKIMANA KUGITI CYE KUKO NASANZE IYO UYEGEREYE NAYO IRAKWEGERA TUREKYERAHO KWIRUKINYUMA YA BAMWISHAKIRANDAMU

JEAN REGIS KAMANZI

6-07-2017    21:49

Iyi nkuru ninziza iyaba abantu bose bayisomaga cyane abavandimwe bahanura, gusa najye ubuhanuzi bwiki gihe bwarancanze Pastor narabugenzuye nsanga ubwinshi ni ubwimitwe mbitamo kwiringira Kristo gusa wita kubarushye n’abaremerewe akabaruhura murakoze.

nbayire donatilla

6-07-2017    20:31

lmana iguhe umugisha pastor,ushibora kuba urangije 40 days,uri Ku musozi gusenga. ndubakitse birenze kdi mbaye mushya kubw’ljambo ry’lmana muri mwe

Benegusenga

6-07-2017    16:02

Yesu nashimwe cyane!
Mubyukuri ,tunezezwa cyane n’inyigisho mutugezaho.kuko haraho zituvana naho zitugeza.
Gusa ikibazo cg se icyo nakwita izindi nzitizi,nuko aba babyirwa nyirizina umubare munini kubabona basoma ibinyamakuru nkibi byabongerera ubumenyi munshingano zabo Imana yabahaye nimbarwa cyane .ari nayo mpamvu nkuko mwabivuze ubumenyi buke biri mubituma bahanuzi benshi bangisha abantu Imana.
Aha nituvuga Abahanuzi ntitwumve abavuga mundimi gusa.
*Abavugabutumwa mu ijambo
*Abavugabutumwa mu indirimbo
*Aberekwa,nabarondora Nabandi Bose bashamikiyeho bitewe nimpano akoresha.
Nukuri ibyubuhanuzi nimyigishirize mbona aha hanze biteye inkeke kuko biri kwica abana bari kuvuka bakarerwa ninyigisho zidafite ireme bitewe nabimwe mwavuze haruguru cyane cyane nkubuzima umuntu aba yarakuriyemo cg ibikomere afite ugasanga Ibintu byose
*Imana yambika
*Imana ikora ubukwe
*Imana ikura mucyaro ikazana mumugi
*Imana igabura
*Nibindi nkibyo...
Ibi rero bikaba muri bimwe bituma abapagsni (abanyamahsnga basuzugura abitwa abakozi b’Imana.
Ikindi biratuma abantu bataramba mugakiza.
Njye Ndi Umuvugabutumwa,ariko moora nsakuza nabagenzi banjye ngerageza kubakebura ariko wapi.
Njya mbwira Abahanzi bacu nti:""koko iyo mubona ntanarimwe muratumirws numukuru w’Igihugu ngo mugende mumuririmbire yumve ukuntu Yesu Aryoshye koko mwumva mutisebya?koko abapagani babarushe Kubshwa mwakagombye Kuba mugendana ubwiza bw’Imana?
Mfatiye urugero kubahanzi baririmba Indirimbo zihimbaza Imana mubihugu nabashije Kubona nka:
*Kenya
*South Africa
*Austrslia,nahandi....
Usanga umuhanzi wa Gospel yubashywe kurwego rutangaje,atumiwa mumanama akomeye ,abayibozi kugiti cyabo,muma family events zitanduksnye.kubera gutanga Ibintu bifite Ireme.
Ibyo mbona aha Iwacu rero birandenga gusa nsaba Imana ngo yongere umwuka w’ubwenge nubuhanga mubakozi bayo.uretse ko ntaba nirengsgije ko yabiremanye umuntu ahubwo how to manage themself.........
Umuti wavuguturwa Iki kibazo rero nuwuhe:::
1.United churches(.abashumba bakajya bahugurana bitewe nuburambe bafite muruyu murimo ndetse nubumenyi.
2.Empewerment of communication skills(understanding&listening)kuko tubona buriwese avuga Ibyo yishakiye,kumwanya yishakiye ntakureba ngo akurikiwe nabantu ki ?bari kuruhe rwogo rwubumenyi.
3.Inter-church Transformation.
Niba dusenga ngo""DATA WATWESE URI MU IJURU,
ntampamvu yuko umurimo wumubyeyi wacu utukwa turebera .
Murakoze Imana ikomeze kubagurira Imbago.

Paji: 1 | 2  

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?