Mwenedata, kurira kwawe bifite iherezo !(...)

Kwamamaza

agakiza

Mwenedata, kurira kwawe bifite iherezo ! Pastor Desire.


Yanditswe na: Ubwanditsi     2016-04-07 04:10:00


Mwenedata, kurira kwawe bifite iherezo ! Pastor Desire.

Zaburi 30:5b Ahari kurira ko ararira umuntu nijoro ariko mu gitondo impundu zikavuga.

1. Umuntu yatangiriye kurira muri Edeni ; kuva icyo gihe umubabaro, umuruho biba biratangiye kuko ubwiza bw’ Imana bwari buvuye ku muntu.

- Iyo Umwana avutse kugira ngo bamenye ko ari muzima nuko arira kandi iyo arize bose baraseka bakishima kuko ari muzima ; ariko nkeka ko arizwa n’uko yari ari ahantu heza, none akaba aje mu muruho w’ isi.

- Abantu barira bo barizwa n’ iki ? Imibabaro n’ imiruho byo mu isi nibyo bituriza. Burya kubyara birariza no kutabyara nabyo birariza, kutiga birariza ariko no kwiga cyane binaniza umutwe, gusonza birariza ariko no guhaga kugeza ubwo bazagukura ku biryo bitewe n’ uburwayi ufite nabyo n’ amarira, gukira ntubirye byose birimo amarira.

Abakene bifuza kuba abakire ariko n’ abakire nabo bararira kuruta abakene. Imigabane yose y’ isi yuzuye amarira. Abanyafurika bifuza kujya i Burayi no muri America ariko n’abaho birirwa biyahura bashobewe !

Kuki Imana nziza yemera ko turira kandi turi abana bayo ?( ndavuga abakijijwe) si uko itwanga iba igira ngo itwigishe kuko nitumara kubivamo tuzigisha abandi ko Imana ari umutabazi : burya utarashonje ntiwamenya abashonji, utaravuzwe wavuga abandi, utarakennye wasuzugira abakene, niyo mpamvu ari ngombwa kubinyuramo kandi ukibirimo birumvikana ko bikuriza. Paulo yaravuze ati "nigishijwe guhaga no gusonza kuba muri byinshi no muri bike ariko muri byose nshobozwa na Kristo umpa imbaraga."

- Burya umuntu yibagirwa vuba : iyo ushonje 2 ushobora kwemeza abantu ko kuva uvuka utararya kandi iyo uhaze ushobora kwemeza abantu ko utigeze usonza. Umuntu wese yibagirwa vuba. Kera utarabona akazi wumvaga ari ikibazo ariko umaze kukabona kakakubana kenshi nabyo birariza.

2. Umumaro wo kurira : Imana ihindura ayo marira umuti wo gusiga ku maso ugahumuka ukayibona ukundi gushya. Kandi Imana ikunda gushimwa. Burya abantu bose bashima Imana ni ababa banyuze mu marira hanyuma bakabona Imana ibatabara bakayishima. Birumvikana ko uwayibonye imutabara adasa n’uwapfuye kuza mu iteraniro bisanzwe.

- Ibyo wita bibi kuri wowe bizavamo ibyiza utangare. Yosefu akiri kwa Potifari ntiyari azi ko azatabarwa ariko amarira ye Imana yarayahinduye. Ibyari kurira bivamo guseka mu gihugu cyose.

- Ikindi gituma Imana yemera ko turira ni uko iba ishaka kudukuramo kamere. Biblia ivuga ngo mu byaha niho Mama yambyariye : Twaremanywe gukiranirwa ; birumvikana ko kugira ngo utandukane n’ibyo byose bigusaba kwemera kubabara ariko ugatandukana na kemere. Kugira ngo uhinduke uve ku ngeso runaka biravuna.

- Urugero : Umwana utinya amazi iyo bamwoza ararira akabona kujya mucyo bamwogerezemo ari nko kujya mu rupfu, ariko umugambi nyina aba afite aba agira ngo amukize umwanda, amusige, amuhe amata, amuryamishe hanyuma akure neza, ariko umwana we siko abibona. uko Yesu abona ibintu siko tubibona ariko humura nyuma yo gutunganywa tuzavamo duseka dufite agaciro kuko twihanganiye ibitugerageza.

Bwira Satani uti "ubu ndi kurira ariko igitondo kiraje nzaririmba kandi ntibizahora bitya." Burya byose bifite impamvu ku mwana w’ Imana ntakiba Imana itagifitemo inyungu. Umuti w’ ibigeragezo ni ukubisuzugura ukabifata nk’ ibitariho. Menya ko ibiryo by’ ikigeragezo ari amaganya iyo wiganyiriye uba ukigaburiye kikabyibuha kikarushaho kukwica ariko ushimye Imana uba ugiciye intege Satani nawe agahunga. Kurira kwawe bifite iherezo Humura ! Hamwe n’ ibitugerageza azaducira akanzu kugira ngo tubone uko dukomeza gusenga.

Dukwiye kwiga guca intege ibicantege. Yobu yaciye intege Satani Imana imushumbusha kabiri ibyo yari yarabuze kurira bihinduka guseka. Dawidi niko byamugendekeye ijoro ryo kurira yarimazemo igihe ariko amaze kugera ku bwami yasanze Imana yaramubereye umwungeri muri icyo gihe cyose. Humura ibyiza birahari mu Mana gusa igikwiye kukuriza kuruta ibindi n’uko waba utari muzima mu bugingo ; ariko niba uri amahoro mu mutima wawe humura kurira kwakurarira ariko igitondo kiraje impundu zivuge. Amen !

Mwari kumwe na Pastor Desire ubakunda akabifuriza umugisha w’ Imana.

Ibitekerezo (16)

NYINAWUMUNTU Aloysie

25-01-2018    07:15

Imana ibahe umugisha kubw’amagambo meza y’ihumure

Jeanne Kayisire

12-04-2016    02:26

Imana ibahe umugisha. Iyi nyigisho ni nziza iramfashije. Musigwe amavuta n’Imana.

ganza

1-10-2013    04:38

Amen, Imana iguhe umugisha.

GRACE

1-10-2013    04:25

Imana ishimwe kubwijambo ry’Imana utugejejeho, kandi imana iguhe umugisha ikomeze ikongerere amavuta,irijambo rifite icyo rihinduye ku buzima bwanjye,ndumva harikemezo mfashe. kutemerera ikigeragezo kubyibuha, bityo nzahora nshima Imana mubyiza no mubibi kugirango mbashe kukirwanya.Amen

Michel Nimbona

27-11-2012    08:31

Murakoze Pastor, Imana yagiye intabara mu buryo burenze ubwenge bwanjye, ndayikunda.

Gisèle

27-11-2012    04:07

Nanjye sinakwiyumanganya, Mfatikanije namwe kuyishima kuko nanjye yarampojeje, impa akazi, inyubakira urugo, inkuriza abana, impa kwiga, inkiza urupfu, impa aho kuba,...............nanubu kandi iracyakomeje imirimo myiza yatangiye NISHIMWE ITEKAAAAAAAAAAA Ariko igikuru ndayishimira imbabazi zayo zinyomaho iteka Amen.

Emmanuel(Umurundi)

26-11-2012    20:52

Imana ishimwe,mukozi w’Imana,izo nyigisho mutanze ni nziza cane kandi n’ukuri kubemera Imana bakizera yesu nk’umwami n’umukiza.Nanje Imana yankoreye ibikomeye ntari ndavyiteze,maze imyaka itanu nubatse ariko nta kibondo turaronka twe n’umugore wanje,ariko turashima imana ko ikimenyetso ca mbere(umugore wanje yarasamye inda canke yaratwaye inda mu nyuma y’imyaka ine irenga,hafi itanu,munyuma inda yahavuye ikoroka kubera yagwaye malaria,ariko twizeye ko munyuma bizogenda neza kuko ntabwo turi ingumba naho twahatswe kuvyikeka imbere yuko asama inda) twaramaze kukibona,twizeye ko Imana yakoze ivya mbere izokora n’ibindi idushumbushe.Muradufasha gusenga,Imana ibahezagire.

alice

26-11-2012    00:01

Yesu abahe Umugisha Paster, abumvire kandi abongere amavuta. Uwiteka najye yarampojeje ampa abana, ampa akazi, ampa kwiga, ni byinshi ankorera ndamushima yibutse amarira narize arampoza kandi nubu nziko hari ibyo agiye gukora.Amen

Carine

25-11-2012    02:15

Amen Amen! icyubahiro n’icy’Imana Imana iguhe umugisha ukmeze ujye uhembura imitima yabababaye Imana izabiguhebera... nikoko turarizwa nibitubaho ibigeragezo n’ibini ark burya Imana iba ifite uugabi k’uuzima bwacu oooh Kurira kwacu gufite iherezo kandi ryiza ..Imana ibahire

mahoro

24-11-2012    05:38

Urakoze mukozi wimana,nukuri mwijuru hari imana itabara, nanjye nandika,yarantabaye,nugarijwe,nubushomeri nindwra bamwe bita ngo idakira
ariyo HIV,ariko bene data nabonye i
ukuboko kwayo gutangaje,ubu nandika namenye ko ndwaye mu 1997,ariko yagiye ingirira neza impa visa ndi hanze maze yo imyaka 2 yankoreye ibintu ntarinzi ko bishoboka,ndi unu mama wabana 3 ndashima iyo mana.Ngo nimana ikora ibiruta cyane ibyo tuyisaba,nawe ufite ibikuriza ntucike intege komeza usenge umunsi umwe izagutabara nkuko nanjye yantabaye.mubarikiwe

Paji: 1 | 2  

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?