Muri Jenoside Imana yakoresheje amarira(...)

Kwamamaza

agakiza

Muri Jenoside Imana yakoresheje amarira y’uruhinja inakoresha umusaza twasenganaga ndarokoka / Ubuhamya bwa pastor Niyibizi Jean Marie Vianney


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-04-11 03:55:45


Muri Jenoside Imana yakoresheje amarira y’uruhinja inakoresha umusaza twasenganaga ndarokoka / Ubuhamya bwa pastor Niyibizi Jean Marie Vianney

Yesu wacu ashimwe cyane. Muri ibi bihe bikomeye u Rwanda ndetse n’isi yose turikwiba ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe abatutsi, www.agakiza.org twibafanyije n’abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda. Twibuke Twiyubaka. Agakiza.org turakomeza kubagezaho inkuru zitandukanye z’ijambo ry’Imana ndetse n’ubuhamya bw’abarokotse Jenoside, batubwire inzira y’umusaraba banyuzemo ndetse nuko Imana yabarinze mu bihe byari bikomeye.

Nitwa Niyibizi Jean Marie Vianney Mvuka muri Rutongo mu cyahoze ari Gasabo, byose byabaye mbireba. Twajyaga tujya kwiga dukoresheje irangamimerere ry’ababyeyi bacu , babaga bashaka kureba ubwoko. Iyo twageraga mu mwaka wa 6 iyo wabaga uri ubwoko budakenewe wakoraga ikizamini ugatsindwa rwose. Ibyo byose twaje kubibona nyuma tubona ko ryari itegurwa rya jenoside kuko byose byagaragaye muri 1994. Icyo gihe twiyigiraga amashuri y’imyuga.

Nihuse rero 1994 narimaranye umwaka umwe n’umugore wanjye, twaritumaze kubyara umwana umwe w’uruhinja , twamubyaye mukwa 1 ndibuka icyo gihe nari umukozi w’Imana, ndi perezida wa korali kuri ADEPR Jali. Mu iryo joro Jenoside yagombaga gutangira. Hari hashize iminsi hariho amabarura, abaserire bari batuzi bihagije. Mu ijoro indege ya Habyarimana yahanukaga twaritwaraye mu rusengero dusengana na korali, guhanuka kwiyo ndege ntabwo twakumvise. Mu gitondo saa kumi n’imwe nibwo narimbutse, ntashye. Nageze aho narintuye mu rukerera nibwo nabonyeko hari impinduka kuko hari abahungu twariduturanye aho nasanze babyutse, barambwirango muzehe yapfuye sinamenya icyo bavuze.

Nageze mu rugo naniwe ndaryama , madamu wanjye ajya gushaka ibyo guteka kuko narimvuye mu masengesho, ansingira uruhinja. Hano ndashaka kuhavuga neza !!! Imbaraga z’Imana zikorera mu bintu bitandukanye cyanee, aho wakibwirako zikorera ntabwo ariho ahubwo zikorera ahandi , kuko uwo munsi nabonye zarakoreye muri urwo ruhinja rwacu. Uko yakarunsigiye, hirya jenoside yariyatangiye, barimo kujya mu ngo bazi bagenda bica abantu bari hafi kugera iwanjye rero, umwana ararira, murumvako imbaraga z’Imana zakoreye mu marira y’uruhinja. Umwana ararira, yarankundaga ku buryo iyo namuhozaga yemeraga ariko icyo gihe naramuhojeje aranga nyina yagiye, ndaterura nshyira mu gituza aranga, umwana ararira mbona agiye guhogora,mfata umwanzuro wo kumushyira nyina mu masaka aho yariyagiye gushaka ibyo kurya. Ubwo namushyiraga umwana nasaza yagiye ku wundi mudamu barimo gutonora ibishyimbi. Nkimugeraho maze kumuha umwana nibwo numvise barimo basenya , numva induru ziravuga,Numva kwa mukuru wanjye haruguru y’umukingo barimo barasenya , numva nabwo iwanjye barimo barasenya. Ubwo duhita twumvako ibintu byakomeye. Uwo mudamu hamwe umugore wanjye namusanze yahise aduhisha munsi y’igitanda. Twarahiriwe bigeze nimugoroba ndavuga nti nubundi ko ntatyo mpfa n’abantu, ariko ubwo hari icyo bantwariye urugo ? Ati reka njye kureba, nazamutse mu masaka, nzamuka mu rutoki njyeze mu rugo nsanga ibintu babiteye hejuru, barabitwaye , mbonako iyo mpaba bari kunyica. Aho hantu twaraharaye ,turahaguma 1 , 2 abicanyi bakomeza kwica abantu . Ku munsi wa 3 nibwo uwo mudamu yabyutse mu gitondo , aramanuka gaiye kwa nyirabukwe ahura n’abahungu bari muri jenoside, baramubwirango n’abantu bahishe abatutsi turabazi kandi nababahishe turabica, ibyo babimubwiye kugirango yumveko bamumenye. Uwo mudamu aza uwo mwanya yihuta atubwira ibyo avuganye nabo arangije arabwira ngo ariko mugume hano, ntabwo nabambwira ngo mujyende batabica.

Twarahagumye ariko kuri uwo munsi ku gicamunsi nibwo umutima wanjye wanyemeje kuhava ariko hahita haca umuntu ambwira ko mukuru wanjye arebye igifu kigiye kumwica , mbwira abantu ngo ntabwo mukuru wanjye yapfa ntamubonye ngiye kumureba , Bati urapfa ndababwirango ntacyo mba, ndazamuka nka saa cyenda naho cyari igihe cyo kugirango Imana ihadukure kuko baribagiye kutwica, Imana igira inzira nyinshi. Natambitse umuhanda ngeze hirya mpasanga abahungu bafite imipanga, ndavugs ngo buriya nibanyica banyice , ndagenda mbacaho , mbona barandebye ndida ndundura. Ngeze kwa mukuru wanjye nsanga bamujyanye kuri dispansaire.

Ndagaruka kuko numvaga ntaribusige umugore n’umwana, ngarutse maze kwambuka akagezi bita Nyakibiza. Mpasanga Imana yahateze umusaza, twasenganaga ariko ari umusaza. Aba arampagaritse ati niko se mwana wa urajya he ? Mubwirako ngiye kureba umugore n’umwana. Arambwira ngo reka nkubwire mwana wanjye , Ntureba bariya bantu hariya mu nzira ureba ? Ati ndabareba , arambwira ngo bariya nta muntu uri kubacaho , nubageraho barakwica kandi reka nguhanurire !! Nibakwica uraba urimbutse kuko uraba wiyahuye. Uwo mugore n’abana bareke utiyahura, uwbo nasubiye inyuma. Hagati aho ni ibitangaza byagiye bihabera, nsubiye inyuma ngeze ku gasozi ndi njyenyine , abandi babatwaye, mpasanga abasirikare barikugenda bafata abantu bihishe babegeranya kugirango baze kubicira hamwe, abo basirikare bari abahabyarimana. Nahabasanze ari 3 nsangamo umusirikare 1 wajyaga akunda guca iwanjye azamuka ajya ku kigo, Noneho aza kumenya ko umugore wanjye ari umunyagikongoro kandi uwo musirikare nawe yavukaga ku gikongoro , atangira kumbwirango ndi muramu we kuberako umugore wanjye avuka iwabo. Ahita abwira abo basirikare ngo bahagarare nabo barahagarara , arababwira ngo uyu mugabo ni muramu wanjye, none mushiki wanjye amutaye munterahamwe mumfashe tujye kumuzana , base bahita bavuga ngo tugende n’imbunda. Nirukankanye n’abasirikare bambaye bote bagaca mu bihuru nanjye ngaca mu bihuru.

Twarirutse tugera muri rwa rugo namusizemo, barambwira ngo tugende baratuzamukana,batujyana hamwe n’abandi. Twasanze abantu bose bateraniye hamwe , interamwe ziyemeza kuza kutwica ariko abari baraho abasore n’abagabo basa nabirwanaho. Narimfite mukuru wanjye abona inka bari kuzirya aravugango reka tuzane ikimasa tubagire aba bantu barye , babaze ikimasa abagore bajya kugiteka. Njyewe narimanutse gatoya ngiye kureba ko zahiye, tuzizanire abantu barye. Interahamwe baribazihaye imodoka ziturutse impande zose zishe kutwica, ubwo namanutse interahamwe zizamutse, nabonye abantu benshi bafite amahiri, imbunda, mba ,mbwiye munshiki wanjye warumpaye inyama ngo numve ko zahiye , mba nyikubise hasi ndamubwira ngo ngabariye baje, yiruka ukwe nanjye niruka ukwanjye.

Aho nahaboneye imbaraga z’Imana zikomeye kuko naragiye ngeze imbere kuko bandebaga bararasa. Ntabwo barikunkurikirana kandi bafite benshi bagiye gushaka haruguru ku kigo , Njyewe kuko nari umwe barandashe nkumva isasu ritambuka ariko ntaryamfashe, naragiye nkomeza kwiruka nziko ngiye kwa marume i Muko nziko ntabyahabaye, Nkimara kwambuka nerekeza i Muko nsanga interahamwe z’i Muko niho ziri. Nahise nicara kuko ntaribusubire inyuma, aho mvuye barikundasa, iyo nkomeza imbere bari kuntema. Haruguru hari abasarikare kandi nabo bicaga abantu. Numvise umutima umbwirango sanga abasirikare, ndazamuka mpasanga abasirikare 2 bahita bamfata banjyana hakurya badushyira hamwe n’abantu bacitse interahamwe kuko nzahise zijya kwica bamwe bari mu kigo. Badusize hamwe kuko interahamwe zarizinaniwe, turindwa n’abasirikare 3 kugirango bazatwice bukeye. Ntabwo narinzi aho umugore wanjye ari. Bwarakeye interahamwe ziraza kutwica, imvura itangira kugwa.

Imana yakomeje kubana na Pastor vianney iza kumurokora , akomeza umurimo w’Imana niyo mpamvu mwuvise avugako ari pasteur. Igihe cya gezeho bitewe n’ijambo ryari muri we ryitwa kubabarira yariyarigishijwe mbere ya jenoside, Pastor Vianney yababariye abamuhemukiye bose ndetse yigisha abantu kugira imbabazi no ku muntu utazigusabye.

Bitewe nuko ubuhamya ari burere tutabona uko tubwandika bwose, kandi dufite n’ubundi bwinshi twifuza kubagezaho bujyanye n’ibihe turimo byo kwibuka. Ubishobora afungure ubuhamya bwose burambuye anyuze kuri iyi link, Dukomeze kwibuka Twiyubaka.

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?