Mugihe ibintu bikomeye ni ngombwa kwibuka(...)

Kwamamaza

agakiza

Mugihe ibintu bikomeye ni ngombwa kwibuka ibyo Imana yadukoreye


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-04-15 06:40:34


Mugihe ibintu bikomeye ni ngombwa kwibuka ibyo Imana yadukoreye

Mu buzima igihe kijya kigera tugahura n’ibizazane byinshi bikadukomerera cyane bigatuma rimwe na rimwe twibagirwa ibyo Imana yadukoreye mu gihe cyatambutse. Kwibagirwa ni intwaro Satani akoresha ateza abantu ubwihebe, nyamara iyo turebye ibikomeye twatambutse bikwiye kudutiza umurindi wo kwizera Imana.

Muri iyi minsi isi yose ihangayikishijwe na colonavirus ariko Bibiliya mu isezerano rya kera byagaragaye ko abantu b’Imana cyane ubwoko bwa Israel mu gihe cy’amage batangiraga kwibagirwa ibyo Imana yabakoreye n’ibyo yabanyujijemo mu gihe cyatambutse bigatuma bagira ubwoba bumva ko bibacikiyeho ariko bagarura imitima ku Mana bagatabarwa.

Kwibuka ibikomeye twanyuzemo maze Imana ikadutabara ni intwaro ikomeye cyane yo gutsinda ubwoba n’amaganya. Kwibuka imbaraga z’Imana ntibiduha gusa icyizere cy’ahazaza, ahubwo biduha imbaraga zo kwikomeza ku Mana tukarushaho kuyiba hafi ndetse no kunoza umubano wacu nayo.

Igihe kimwe, Senakeribu umwami w’Asiriya yagerageje kurwanya abayuda ngo yigarurire ubwami bwabo n’umurwa Yerusalemu ariko ntibyamuhiriye kuko abayuda bahuzaga umutima bakibuka urugamba Imana yagiye ibaneshereza bigatuma bongera kugira imbaraga zidasanzwe barasenga maze banesha umwami Senakeribu.

Byongeye kandi umwanditsi wa Zaburi yagiye yibanda cyane ku kwibuka aho Imana yamukuye n’imirimo itangaje yamukoreye akarushaho kwizera uburinzi bwayo.

Dawidi iyo yageraga mu bikomeye yakoreshaga intwaro yo kwibuka uburyo Imana yamushoboje kurwana n’intare n’izindi nyamaswa zo mu ishyamba kugeza abaye umwami bikamuha kwizera Imana.

Natwe abatuye isi, muri iyi minsi turi mu bihe bigoye bitewe na COVID-19 ikomeje koreka imbaga rimwe na rimwe twumva ko nta cyizere cy’ubuzima ariko tuve mu bitagira umumaro ahubwo twizere insinzi ivuye ku Mana kandi tumenye ko na kera kose ibikomeye byabagaho ariko abantu b’Imana bayitabaza ikabarengera.

Bibiliya ni intwaro y’ingenzi mu gufasha abantu muri iyi minsi yo kuguma mu rugo, n’ubwo imirimo itanga amafaranga yahagaze ariko ntabwo ari umwanya wo kudamarara no kugereka akaguru ku kandi ngo dutege amaherezo y’ibirimo kubera ku isi, ahubwo ni igihe cyo gusoma no kumva neza ijambo ry’Imana tutibagiwe no gusenga ubudasiba.

Muri macye n’ubwo isi icuze umuborogo abamenye Imana ntidukuke imitima kuko Imana yaduhaye ubutware muri Kristo Yesu. Kubw’ibyo rero duhagarare twemye kandi dukorere Imana n’umutima ukunze kuko tuzi neza tudashidikanya ko imirimo y’abera izibukwa iteka ryose.

Source: www.christiantoday.com

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?