Mubyuke kandi murabagirane!

Kwamamaza

agakiza

Mubyuke kandi murabagirane!


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-10-01 05:11:01


Mubyuke kandi murabagirane!

Kugira ngo mutabaho umugayo cyangwa uburyarya, mube abana b’Imana batagira inenge hagati y’abigihe kigoramye cy’ubugoryi, abo mubonekeramo nk’amatabaza mu isi (Abafilipi 2:15).

Inama Pawulo yagiriye Abafilipi itugaragariza agaciro k’ubuhamya tugomba kugaragariza abandi. Mubyukuri inshinga "kumurika" isobanura kwerekana itandukaniro hagati y’ibindi bintu cyangwa abandi bantu.

Mu buzima busanzwe, habaho ubwo usanga umuntu afite itandukaniro hagati ya bagenzi be. Iryo tandukaniro rishobora kuba rishingiye ku bwenge n’ubushobozi, urugero, umuntu ashobora kugaragaza ubuhanga bwe mu mikino, akaba ikirangirire mu isiganwa, mu mupira w’amaguru n’ibindi byinshi bitandukanye.

Abishingikiriza ku Mana bagomba kugaragaza umucyo bigatuma izina ry’Imana rihabwa icyubahiro

Kimwe n’abakinnyi bakomeye, tugomba guhagarara dushikamye ndetse tukamurika nk’amatara imbere y’abantu, dukwiye kubaho ubuzima bwera buhesha Imana icyubahiro. "Abe ariko umucyo wanyu ubonekera imbere y’abantu, kugira ngo imirimo yanyu myiza, bahereko bahimbaze So wo mu ijuru" (Matayo 5:16).

Abantu bamwe bananirwa kumurika, bityo urumuri rwabo rukabura, abandi bakoresha imbaraga zabo nyinshi ngo babashe kumurika kandi vuba cyane, ariko ugasanga bidakunze kuko batari mu mugambi w’Imana. Abishingikiriza ku Mana bagaragaza umucyo wayo bakamuhesha icyubahiro.

Kugeza ubu, Satani, "igikomangoma cy’iyi si", ububi bwe bwikubye kabiri ndetse n’ubushukanyi bwe buriyongera. Nawe agenda yirukanka ashakisha uburyo yanyaga imitima ya benshi akabahombya ubugingo buhoraho, bityo bakazajya mu muriro utazima.

Mubyukuri muri iki gihe kigoye turasabwa guhaguruka tukamurika, nk’itara ryakira abasare mu gicuku cyuzuyemo umwijima w’icuraburindi. Ese muriteguye kwitaba umuhamagaro? Niba ukomeje kwihisha munsi y’igicucu cy’umwijima, ugaheranwa n’ubwoba cyangwa isoni, ese urumva bizagenda bite mu muryango wawe, abaturanyi bawe n’isi utuyemo muri rusange?

Muri macye birakwiye ko twebwe abagize umugisha wo kumenya Kristo tukamwakira nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwacu, tugomba guhaguruka tukamurikira bagenzi bacu batarakizwa maze babona imirimo yacu myiza bikabatera guhinduka bagakizwa ndetse bagatandukana n’umwijima w’isi.

Source: www.topchretien.com

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?