Mu myaka 15 ntabyara, Imana yampaye kubyara(...)

Kwamamaza

agakiza

Mu myaka 15 ntabyara, Imana yampaye kubyara abana 4 umunsi umwe


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-07-24 05:17:11


Mu myaka 15 ntabyara, Imana yampaye kubyara abana 4 umunsi umwe

Nitwa Blessing CHUKWUEMEKA ndi umumama w’abana bane, abakabwa batatu n’umuhungu umwe, amateka yanjye ni maremare sinayavuga ngo nyarangize ariko ubu ndi mu mashimwe gusa gusa, ndahamya ko Yesu Kristo ari umunyembaraga.

Nakundanye n’umusore, dukundana urukundo rufite intego, tugera n’aho dukora ubukwe tubana byemewe n’amategeko, mu gushaka kwanjye ntibyampiriye kuko njye n’umugabo wanjye twashatse urubyaro nkukoababana bose baba babyifuza ariko turarubura.

Twamaze imyaka 15 nta n’inda ivamo nibura, icyo gihe sinari norohewe kuko n muri iyo myaka yose nari narabaye iciro ry’imigani, abantu banyitaga amazina atandukanye nkuko isi iri ndetse abo mu muryango w’umugabo wanjye banyitaga ingumba, kenshi bakantoteza bifuza ko nabavira mu rugo kuko ntacyo nari maze.

Ibyo byose byanteraga agahinda n’umubabaro ariko nkabyereka Imana kuko aho byari bigeze uwiteka ni we nari mfite wenyine wo kundengera, nagerageje kenshi gushaka imiti ndetse ngana n’abaganga ariko bakambwira ko ntashobora kubyara, igihe cyaje kugera rero Imana inyereka kugira neza kwayo impoza amarira halelluyaaaaa, nyuma y’icyo gihe kingana n’imyaka 15 nta mwana, uwiteka yaranyibutse ampa gusama inda abanzi bose barumirwa maze ngiye kubyara mbyara abana bane icyarimwe.

Bene data uwiteka ni mwiza kandi ni uwo kwiringirwa kuko iyo abana b’abantu bagutereranye, kiba ari igihe cyiza cyo gukora kwe akaguhoza amarira
ndashima Imana kuko yangiriye neza ikampa Agakiza ku buntu ikirenze icyo impoza amarira narize imyaka 15.

Amen.

Liliane [email protected] Agakiza.org

Ibitekerezo (4)

Olive Mugisha

14-08-2017    16:52

Imana ninziza mumpande zose no mubihe byose . Ni iyo kwizerwa ni Rubasha. Amen

Olive Mugisha

14-08-2017    16:52

Imana ninziza mumpande zose no mubihe byose . Ni iyo kwizerwa ni Rubasha. Amen

Irakoze lydia

31-07-2017    03:27

nshuti zanjye Imana ni nziza ibihe byose kd niyo kwizerwa ,iyo nkuru iranejeje kd insubijemo izindi mbaraga Amen

NSANZIMANACLAVER

24-07-2017    09:14

NSHIMYE,IMANAKUBWUWOMUBYEYI

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?