Kuki umubyeyi utwite abyimba ibirenge?(...)

Kwamamaza

agakiza

Kuki umubyeyi utwite abyimba ibirenge? Wabirwanya ute?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-02-21 08:49:48


Kuki umubyeyi utwite abyimba ibirenge? Wabirwanya  ute?

Mu gihembwe icya gatatu cyo gutwita, ababyeyi benshi babyimba ibirenge bitewe n’amatembabuzi aba yabaye menshi mu mubiri akabuza amaraso gutembera neza bityo ibirenge bikabyimba. Muri icyo gihembwe, bitatu bya kane by’abagore batwite babyimba ibirenge.

Ese kubyimba ibirenge mu gihe cyo gutwita biterwa n’iki?
Iyo umubyeyi utwite ageze mu gihembwe cya gatatu ni ukuvuga guhera ku mezi atandatu kugeza ku icyenda, habaho irekurwa ry’imisemburo myinshi ituma umutsi utwara amaraso ukomera.uyu umutsi urakomera ugatangira amaraso yatemberaga ava hasi (ku birenge) ajya mu bice by’aho umwana akurira.

Uko umwana agenda akura cyangwa se ingano ye yiyongera niko wa mutsi urushaho gukomera cyane ugatangira amaraso ntabashe kuzamuka neza, n’ubwo twavuze ko kubyimba ibirenge biterwa n’amatembabuzi menshi mu mubiri ayo matembabuzi siyo atunga umwana kuko yo nta kamaro aba amufitiye. niyo mpamvu umubyeyi utwite agomba kunywa amazi menshi kugirango umubiri ubashe gukora liquide amoniotique ibasha kugaburira umwana.

Kubyimba amaguru bikunda kwiyongera mu masaha y’umugoroba no mu minsi y’impeshyi ariko nyuma yo kubyara ibi byose birabura bityo umubyeyi agasubira uko yahoze mbere.

Ese ni gute warwanya kubyimba ibirenge mu gihe cyo gutwita?

Kubyimba ibirenge ni ibisanzwe ku babyeyi batwite. Mu gihe bibaye ni byiza
kwifashisha uburyo bukurikira:

Kuryamira urubavu rw’ibumoso:kuryamira urubavu rw’ibumoso ni byiza ku mubyeyi utwite kuko bituma amaraso atembera neza mu mubiri kuko iyo utariryamiye amaraso agenda ku muvuduko mwinshi bigatuma ibirenge ibyimba.

Kwirinda kwambara imyenda cyangwa amasogisi agufashe cyane:Si byiza kwambara amasogisi, bas, cyangwa se ikintu gikweduka kuko bizitira gutembera kw’amaraso mu mubiri cyane cyane ku birenge.

kunywa amazi menshi:mu gihe cyo gutwita, ni ingenzi kunywa amazi ahagije nibuze nk’ibirahure 12 ku munsi bifite mililitilo 250 kuko amazi akura imyanda mu mubiri, akarinda constipation ndetse arinda inzira z’inkari ntizifatwe na infection. Ikindi amazi avura umunaniro.

Kurya umunyu muke:Muganga ashobora kuba yaragutegetse umunyu kuko nawo ni ingenzi mu mubiri, ariko mu gihe ubona utangiye kubyimba ibirenge ni byiza kuwugabanya kimwe n’ibindi biribwa bikungahaye ku munyu ngugu wa sodiyumu.

Gushyira ibirenge mu mazi:Mu gihe cy’ubushyuhe nibwo ibirenge birushaho kubyimba, ni byiza rero gushyira amazi akonje mu ibase wabishobora ugashyiramo garama ijana z’umunyu witwa Episom. Ni byiza kandi koga amazi akonje mu gihe cy’ubushyuhe.

Gusegura amaguru:Mu gihe wicaye ni biza gushyira amaguru nko ku gatebe cyangwa ikindi kintu gituma adahagase hasi bituma kubyimba bitiyongera, mu gihe uryamye ni byiza gusegura amguru yawe bituma amaraso atembera neza.

Source: wwwwikihow.com
www.karlandmax.com

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?