Mu gihe bikugoye, senga Imana

Kwamamaza

agakiza

Mu gihe bikugoye, senga Imana


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-04-23 09:26:55


Mu gihe bikugoye, senga Imana

Mu mibereho ya buri munsi duhura na byinshi bitugora kandi inzira ya muntu ni ndende ndetse ibamo byinshi bitandukanye: ibyiza n’ibibi, ahatambika,ahamanuka, ahanyerera n’ibindi byinshi ariko mu gihe umukristo ageze ahamugoye gutambuka, ikintu cy’ingenzi ni ugusenga.

Mana njya mpimbaza ntuceceke, kuko banyasamiye akanwa k’umunyabyaha ,akanwa k’uburiganya, bambwirishije ururimi rw’ibinyoma , bangotesheje amagambo y’urwango , bandwanije nta mpamvu, urukundo rwanjye barwituye kuba abanzi bandwanya ari jyewe ho nitangira gusenga (Zaburi 109: 1-4)

Dawidi yahimbye iyi zaburi igihe yari mu bihe bigoye cyane. Yumvaga acitse intege, kandi yumva ko yirengagijwe. Bamwe bari baramushutse. Abandi bari bamuvuzeho urwango bamutera "nta mpamvu". urukundo rwe barwituye urwango bamushinja (Zaburi 109.5).

Uyu munsi, ibyo ubamo byose, ukwiye kuba inyangamugayo ku mana:

Dawidi yakinguriye Imana umutima we amenya ko ibyiringiro bye biri ku Mana yonyine. Yari azi ko ubuzima bwe bugenda "nkigicucu kirambuye". Amavi ye akajegajega kubera kwiyiriza ubusa. Yari azi ko abandi bashobora kumuvuma, ariko ko Imana yo ikamuha umugisha. Yari ategereje umunsi Uwiteka azamurwanirira, akamutabara, kandi ikagaragaza ubutabera.

N’ubwo hari Ibyo abandi bashoboraga kumuvuga cyangwa bamuteranya, byos yabirengeje ingohe "yitabaje amasengesho." "Yarasengaga gusa". Yiyemeje gushaka Imana mu bihe byose no kwambaza izina ryayo.

Uyu munsi, ibyo ubamo byose, ukwiye kuba inyangamugayo ku Mana. yibwire uko ubyumva, uyibwire ibibazo byawe nibyo abandi bagukoreye kandi bakuvuze. Hanyuma utegereze ufite icyizere ko hari umunsi Imana izagaraza ubutabera. Ukwiye kuyibwira byose , kuyisaba ubufasha no kwiringira ineza yayo, Kandi ntiwibagirwe kumarana nayo umwanya mumasengesho no gusabana nayo. Mubihe byose, hitamo "gukoresha amasengesho." Shakisha Imana n’umutima wawe wose. Hamagara Izakumva.

Isengesho ry’uyu munsi

Data, nkweretse ibibazo bikurikira ...Ndashaka ubufasha bwawe. Ndizera ko uzanshira urubanza rubutabera. Urakoze kuko unkunda. Ndakwizeye. Mw’izina rya Yesu. Amen.

Source: www.topchretien.com

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?