Mu gihe abakirisitu bizihizaga Pantekote(...)

Kwamamaza

agakiza

Mu gihe abakirisitu bizihizaga Pantekote Abayahuzi bizihizaga Umuganura


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-06-05 08:55:14


Mu gihe abakirisitu bizihizaga Pantekote Abayahuzi bizihizaga Umuganura

Ku cyumweru ubwo abakirisitu bizihizaga umunsi mukuru wa Pantekoti, igihe Umwuka Wera yamanukiraga intumwa, Abayahudi bo bizihizaga umunsi mukuru w’Umuganura, bishimira gutangira gusarura.

Kimwe na Pantekote Umunsi mukuru w’Umuganura ni umunsi uba nyuma y’iminsi 50 Pasika ibaye. Ku wa kane tariki ya mbere 01 Nyakanga nibwo habaye Umuganura wa 2017. Ikigo gishinzwe Ingoro z’Imana gifatanyije n’indi miryango bakiriye abantu benshi bazanye amaturo mu nzu y’Imana abatambyi batamba imitsima n’abana b’intama barindwi ndetse bazana n’umusaruro wa mbere w’ubuhinzi w’ibyo bejeje, nkuko byari byarategetswe na Mose.

Abantu akirwaga umugisha n’abatambyi mu duce tumwe na tumwe tw’umugi wa Yerusaremu. Aya mabwiriza agaragara mu gitabo cy’Abarewi: 23:16-22
“Mubare iminsi mirongo itanu igeze ku munsi wa mbere w’isabato ya Karindwi, maze muganurire Uwiteka ituro ry’umuganura wundi. Mu buturo bwanyu mukuremo imitsima ibiri yo kuba ituro rijungujwe, ibe iy’ibice bya cumi bibiri bya efa y’ifu y’ingezi yotsanywa umusemburo, kugira ngo ibanurirwe Uwiteka.

Mumurikane n’iyo mitsima abana b’intama barindwi badafite inenge bataramara umwaka n’ikimasa cy’umusore n’amasekurume y’intama abiri, bibe ibitambo byoserezwa Uwiteka bitambanwe n’ituro y’ifu n’iby’ibyokunywa yo kuri byo, bibe ibitambo bikongorwa n’umuriro by’umubabwe uhumurira Uwiteka neza. Kandi mutambe n’isekurume y’ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha n’amasekurume y’intama abiri ataramara umwaka, ho ibitambo by’uko muri amahoro. Umutambyi azizunguzanye na ya mitsima y’umuganura na ba bana b’intama bombi, bibe ituro rijungurijwe imbere y’Uwiteka, byerejwe Uwiteka, bibe iby’umutambyi.

Kuri uwo munsi muge muranga ko ari umunsi mukuru ujye uba uwo guterana kwera, ntimukagire umurimo w’ubugaragu muwukoraho. Iryo rizababere itegeko ridakuka mu buturo bwanyu bwose no mu bihe byanyu byose. Kandi ni musarura ibisarurwa byo mu gihugu cyanyu, ntimuzasarure inkokora z’imirima yanyu zose, ntimuzatoragure ibisigaye guhumbwa, ahubwo mubisigire umukene n’umusuhuke w’umunyamahanga. Ndi Uwiteka Imana yanyu.

Chretien news.

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?